Amateraniro y’Umurimo yo muri Nzeri
Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 6 Nzeri
Indirimbo ya 7 (sb29-YW)
Imin. 10 Amatangazo y’iwanyu. Amatangazo yatoranyijwe mu Murimo Wacu w’Ubwami.
Imin. 17: “Mbese, Ukora Umurimo Wawe Ufite Intego?” Koresha igihe cyo gutangira kitagejeje ku munota, hanyuma ukomeze ikiganiro mu bibazo n’ibisubizo. Shyiramo ibitekerezo byo mu gitabo Umurimo Wacu, ku ipaji ya 89-90. Tera bose inkunga yo kudatezuka no gukora umurimo wabo mu buryo bwuzuye.
Imin. 18: “Babyeyi—Nimuhe Abana Banyu Urugero Rwiza.” Umusaza atangize ikiganiro amagambo ahinnye, hanyuma abavandimwe babiri b’ababyeyi bagirane ikiganiro gishingiye kuri iyo ngingo. Bavuge ibintu bibahangayikisha bihereranye no kurinda abana babo ingeso mbi babona ku ishuri, kuri televiziyo, ku bantu bafitanye isano batari Abahamya, n’abandi. Abo bavandimwe bagire icyo bavuga ku myifatire y’urukozasoni, imvugo y’abantu b’isi no kwirimbisha kwabo, hamwe n’imyidagaduro igayitse. Nyuma yo kugaragaza ko ari ngombwa gutanga urugero rwiza, bagirane ikiganiro ku bihereranye n’ukuntu bashobora gutuma habaho igishyuhirane cyinshi kurushaho ku birebana n’icyigisho cy’umuryango, amateraniro y’itorero n’umurimo wo kubwiriza.—Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Nyakanga 1999, ku ipaji ya 8-22, na Réveillez-vous! yo ku itariki ya 22 Nzeri 1991, ipaji ya 8-9.
Indirimbo ya 13 (sb29-YW) n’isengesho risoza.
Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 13 Nzeri
Indirimbo ya 6 (sb29-YW)
Imin. 10: Amatangazo y’iwanyu. Raporo y’imibare y’ibibarurwa.
Imin. 15: Twakoze Umurimo Dute mu Mwaka Ushize? Disikuru, itangwe n’umugenzuzi w’umurimo. Suzuma ibintu by’ingenzi byo muri raporo y’itorero yo mu mwaka w’umurimo wa 1999. Shimira ku bw’ibintu byiza byagezweho. Garagaza ahakeneye kunonosorwa. Erekeza ibitekerezo ku kuntu itorero ryateranye amateraniro. n’uburyo ibyigisho bya Bibiliya byayobowe. Garagaza intego zishobora kuzagerwaho mu mwaka utaha.
Imin. 20: “Ni Iki Uzabwira Umuhindu?” Mu bibazo n’ibisubizo. Tsindagiriza akamaro ko kwibanda ku bintu uhuriyeho n’umuntu, kandi ugaragaze ibyo dusa n’aho twemeranyaho n’Umuhindu. Erekana ukuntu uburyo bwavuzwe bwo gutangiza ibiganiro bushobora kugira icyo buhindurwaho maze bukaba bwakoreshwa mu guha ubuhamya abantu bafite imyizerere iyo ari yo yose y’idini. Tanga icyerekanwa giteguwe neza cy’uburyo bwo kubwiriza Umuhindu. Mu mafasi atabamo Abahindu benshi, erekana ukuntu ubwo buryo bushobora kugira icyo buhindurwaho bukaba bwakoreshwa mu guha ubuhamya abantu bafite imyizerere iyo ari yo yose y’idini. Ku bihereranye n’ibitekerezo by’ inyongera ku idini ry’Abahindu, reba umugereka w’Umurimo Wacu w’Ubwami wo muri Gashyantare 1998; igitabo Raisonner ku ipaji ya 22, na L’humanité à la recherche de Dieu, igice cya 5.
Indirimbo ya 11 (sb29-YW) n’Isengesho risoza.
Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 20 Nzeri
Indirimbo ya 18 (sb29-YW)
Imin. 12: Amatangazo y’iwanyu, hamwe n’inkuru z’ibyabaye mu murimo wo kubwiriza.
Imin. 15: Ibikenewe iwanyu.
Imin. 18: Koresha Neza Igitabo Créateur. Disikuru n’ibyerekanwa. Umurimo Wacu w’Ubwami wo muri Mata 1999 wasobanuye ko igitabo Créateur gishobora gutangwa igihe icyo ari cyo cyose duhuye n’umuntu (1) utemera ko Imana ibaho cyangwa (2) umuntu wemera Imana ariko akaba atiyumvisha uko iteye cyangwa imico yayo n’imigambi yayo. Ibibazo bibyutsa amatsiko hamwe n’amagambo ari inyuma ku gifubiko, bishobora gukoreshwa mu gushishikariza umuntu gusoma icyo gitabo. Cyangwa se nanone hakaba hakoreshwa ipaji ya 152 mu buryo bugira ingaruka nziza. Umubwiriza ashobora kubaza ati “ni hehe dushobora kubona inama nziza ku bihereranye n’uburyo bwo gukemura ibibazo bitubuza amahwemo cyane kurusha ibindi?” Ashobora kwereka uwo muntu ukuntu abategetsi b’ibirangirire bashimagije Ikibwiriza cya Yesu cyo ku Musozi, maze akaba yamusaba gutoranya ingingo imwe imushimishije kurusha izindi mu ngingo zirindwi zikubiyemo, hanyuma agasoma imirongo mike mu mirongo y’Ibyanditswe yavuzwe. Erekana ubwo buryo bwombi bwo gutanga igitabo Créateur. Tera bose inkunga yo kwitwaza icyo gitabo igihe bagiye mu murimo wo kubwiriza, biteguye kugitanga igihe icyo ari cyo cyose bikwiriye.
Indirimbo ya 4 (sb29-YW) n’isengesho risoza.
Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 27 Nzeri
Indirimbo ya 15 (sb29-YW)
Imin. 15: Amatangazo y’iwanyu. Ibutsa ababwiriza gutanga raporo y’umurimo wo kubwiriza yo muri Nzeri. Tera bose inkunga yo gukora gahunda yo kwifatanya mu buryo bwuzuye mu gutanga amagazeti mu kwezi k’Ukwakira. Suzuma bimwe mu bitekerezo byasohotse mu Murimo Wacu w’Ubwami wo mu kwezi k’Ukwakira 1996, ku ipaji ya 8, ku bihereranye no gutegura uburyo bwo gutanga amagazeti. Wifashishije amagazeti mashya, vuga ingingo zimwe na zimwe nziza zakoreshwa mu gutangiza ibiganiro, werekane n’uburyo bumwe cyangwa bubiri buhinnye bwo kuyatanga.
Imin. 15: Agasanduku k’Ibibazo. Disikuru, itangwe n’umusaza.
Imin. 15: “Ugusenga k’Ukuri Kurimo Kurakwirakwira mu Burayi bw’i Burasirazuba.” Umusaza ayobore icyo kiganiro mu bibazo n’ibisubizo. Vuga ingero z’ibyabaye cyangwa ibihamya bigaragaza ukwiyongera kuri mu bihugu byavuzwe, nk’uko byatanzwe muri raporo yo muri Annuaires za vuba aha.
Indirimbo ya 8 (sb29-YW) n’isengesho risoza.