Ni Iki Uzabwira Umuhindu?
1 Nk’uko ushobora kuba ubizi, hari Abahindu benshi baba mu bihugu bitandukanye, harimo n’uduce tumwe na tumwe tw’ifasi yacu. Ibyo bivuga rero ko ari ejo cyangwa ejobundi, ushobora kuzahura n’Umuhindu igihe uzaba ukora umurimo wo kubwiriza. Nuramuka uhuye na we se, ni gute uzatangiza ikiganiro?
2 Zirikana Izi Ngingo: Abamisiyonari bagize ingaruka nziza mu guha ubuhamya Abahindu, bavuga ko atari ngombwa kwiga ibihereranye n’idini ry’Abahindu mu buryo bwimbitse, kugira ngo umuntu atange ubuhamya bugira ingaruka nziza. Kubwiriza ukuri mu buryo bworoheje kandi bw’amakenga, akenshi bituma kwitabirwa mu buryo burangwa n’icyizere. Mbere na mbere, saba kuvugana na nyir’urugo. Nabyakira neza, bizaba byoroshye guha ubuhamya abandi bagize umuryango. Mu ikubitiro, irinde kuvuga ko uzanye ubutumwa bufite agaciro kuruta ibyo nyir’urugo yemera, cyangwa ko ushaka kugirana na we ikiganiro kivuga ibihereranye n’Imana y’ukuri yonyine, cyangwa inyandiko zera za kera cyane kurusha izindi. Kubera ko Abahindu benshi babona ko Bibiliya ari igitabo cy’i Burengerazuba, ushobora kugabanya urwo rwikekwe usobanura ko Bibiliya idashyigikira ubukoroni cyangwa igitekerezo cy’uko hari ubwoko busumba ubundi.
3 Koresha Ibikoresho Bikwiriye: Hari udutabo tubiri twateguriwe gufasha Abahindu. Hari agatabo gafite umutwe uvuga ngo Why Should We Worship God in Love and Truth? (Kuki Tugomba Gusenga Imana mu Rukundo no mu Kuri?), kanditswe mu rurimi rw’Igipunjabi n’Ikigujarati. Agatabo Nos Problèmes—Qui nous aidera à les résoudre? kacapwe mu ndimi 11 z’inyongera z’Abahindi. Utwo dutabo twombi tuboneka mu Cyongereza. Udutabo “Dore, Byose Ndabihindura Bishya” na Mbese Imana Itwitaho Koko?, na two twagaragaye ko tugira ingaruka nziza mu gihe duha ubuhamya abantu bafite imyizerere y’Abahindu. Agatabo Ni Iki Imana Idusaba? hamwe n’igitabo Ubumenyi, bishobora gukoreshwa mu buryo bugira ingaruka nziza mu kuyobora ibyigisho bya Bibiliya.
4 Ibande ku byo Mwemeranyaho: Kubona ikintu wemeranyaho n’Abahindu ntibigoye. Bemera ko turi mu bihe usanga ubugome bukabije cyane kuruta ikindi gihe cyose, kandi ko Imana izavana izo ngorane ku isi binyuriye ku irimbuka rikomeye, rizakurikirwa n’igihe kirangwa n’ukuri. Ushobora kubona ukuntu iyo myizerere ishobora guhuzwa mu buryo bworoshye n’ibyo Bibiliya yigisha ku bihereranye n’iminsi y’imperuka, umubabaro ukomeye n’isi nshya yegereje. Kubera ko Abahindu benshi babona ko ubuzima ari uruhererekane rw’ingorane zidashobora kubonerwa umuti, bashimishwa n’ibihereranye n’imibereho y’umuryango, ubugizi bwa nabi n’umutekano, hamwe n’uko bigenda igihe umuntu apfuye. Dore uburyo bubiri bw’icyitegererezo ushobora kugerageza gukoresha:
5 Ubu Buryo Bushobora Gushishikaza Umugabo Ufite Umuryango:
◼ “Ndimo ndasura abantu bahangayikishijwe n’ukuntu imibereho y’umuryango imeze muri iki gihe mu bihugu byinshi. Utekereza ko ari iki kizafasha umuryango gukomeza kunga ubumwe? [Reka asubize.] Hari abantu bamwe na bamwe bazi icyo ibyanditswe by’Abahindu bivuga ku bihereranye n’umuryango, ariko ntibigeze na rimwe babona uburyo bwo kubigereranya n’icyo Bibiliya ivuga kuri iyo ngingo. Nishimiye kukugezaho iki gitekerezo dusanga mu Bakolosayi 3:12-14.” Nyuma yo gusoma uwo murongo, ereka nyir’inzu igice cya 15 cyo mu gitabo Ubumenyi, maze umubwire uti “nashimishwa no kumarana nawe igihe gito dusomera hamwe iki gice.”
6 Umuntu Ukiri Muto Ashobora Kwitabira Ubu Buryo Bukurikira:
◼ “Nta gushidikanya ko wemera Imana. Utekereza ko Imana idufitiye uwuhe mugambi?” Reka asubize. Hanyuma, soma mu Itangiriro 1:28, maze uvuge uti “mu turere twinshi tw’isi haratuwe cyane kandi hibasirwa n’ingorane. Mbese, utekereza ko Umuremyi yaba yiteguye kudufasha gukemura ibibazo bitwugarije? Nyuma yo kumva igisubizo cye, wamuha igitabo gikwiriye.
7 Ishimire Ibintu Byiza Byagezweho: Umusore umwe w’imyaka 22 w’Umuhindu, yegereye mushiki wacu wari urimo atanga ubuhamya mu isoko maze amusaba kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya. Yasobanuriye uwo mushiki wacu ko mbere y’imyaka umunani yari ishize, yari yarumvirije ikiganiro gishingiye kuri Bibiliya yajyaga agirana na nyina. N’ubwo yari yaratangajwe cyane n’ibisubizo by’ingirakamaro Bibiliya itanga ku bihereranye n’ingorane z’abantu, nta bwo ibyo byashishikaje nyina, kandi uwo musore yumvaga ko akiri muto ku buryo atakurikirana ukuri wenyine. None ubwo yari amaze kuba mukuru, yashakaga kwiga byinshi kurushaho. Uwo musore ntiyataye igihe. Mu minsi igera kuri 23 gusa, yari arangije kwiga igitabo Ubumenyi nyuma y’amezi ane gusa ahuye na mushiki wacu mu isoko!
8 Umuvandimwe wacu yatangiranye icyigisho n’umugabo w’Umuhindu bari bahuriye muri gari ya moshi. Uwo mugabo yari ahanganye n’ingorane mu ishyingiranwa rye. Nanone kandi, yari afite ikibazo cy’ubusinzi. Uwo mugabo yemeye ko Umuhamya amusura, nuko bagirana ikiganiro gishingiye ku nama Bibiliya itanga ku bihereranye n’imibereho y’umuryango. Ibyo Bibiliya yigisha ku bihereranye n’umuco byaramushishikaje cyane, maze yemera kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya. We hamwe n’abagize umuryango we bose batangiye kujya mu materaniro. Nyuma y’aho, batangiye kugeza ukuri ku ncuti zabo n’abo bafitanye isano. Kugeza ubu, hari abantu bagera kuri batandatu muri abo baje kwemera ukuri!
9 Imana ishaka ko “abantu bose [“b’ingeri zose,” NW] bakizwa bakamenya ukuri” (1 Tim 2:4). Muri abo hakubiyemo abagabo n’abagore batari mu madini ya Gikristo, urugero nk’abo mu idini ry’Abahindu. Niba hari Abahindu baba mu ifasi yawe, kuki utajya kubasura vuba uko bishoboka kose maze ugakoresha bimwe mu bitekerezo byatanzwe muri iyi ngingo?