Agasanduku k’Ibibazo
◼ Mbese, waba witeguye guhangana n’imimerere ishobora kugutungura?
Muri iyi si ya none, akenshi usanga “ibihe n’ibigwirira umuntu” biba bikubiyemo n’imimerere isaba ubutabazi bwihutirwa buhereranye n’iby’ubuvuzi, harimo no guhatirwa guterwa amaraso (Umubw 9:11). Bityo rero, kugira ngo tube twiteguye bintu nk’ibyo bishobora kutugeraho, Yehova yaduteguriye ubufasha bw’uburyo bwinshi binyuriye ku muteguro we, ariko rero akaba yiteze ko natwe tugira icyo dukora. Dore urutonde rw’ibintu bishobora kugufasha.
• Itwaze buri gihe Ikarita y’Amabwiriza Atanzwe Hakiri Kare ku Bihereranye n’Ubuvuzi/Kuvanaho Inkurikizi.
• Reba ko abana bawe bitwaza Ikarita y’Ibiranga Umuntu ya vuba aha.
• Suzuma umugereka w’Umurimo Wacu w’Ubwami wo muri Nzeri 1992, uvuga uko wakungurana ibitekerezo n’abaganga hamwe n’abacamanza ku bihereranye n’uburyo bwo kuvura umwana wawe.
• Suzuma ingingo ivuga ibihereranye n’ibintu bigize amaraso hamwe n’uburyo bushobora gukoreshwa mu kuyasimbura. (Ifashishe: Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Ukwakira 1994, ku ipaji 31; uwo ku itariki ya 1 Kamena 1990, ku ipaji ya 30-31; uwo ku itariki ya 1 Werurwe 1989, ku ipaji ya 30-31(yose mu Gifaransa); Réveillez-vous! yo ku itariki ya 8 Ukuboza 1994, ku ipaji ya 23-27; iyo ku itariki ya 8 Kanama 1993, ku ipaji ya 22-25; n’iyo ku itariki ya 22 Ugushyingo 1991, ku Ipaji ya 10; Umurimo Wacu w’Ubwami wo muri Nzeri 1992 n’umugereka w’Umurimo Wacu w’Ubwami wo mu kwezi k’Ugushyingo 1990. Bika izo nyandiko ahantu hamwe kugira ngo ujye uzibona bitakugoye.)
• Gisha umutima inama kugira ngo urebe niba ushobora gufata umwanzuro wo kwemera ko hakoreshwa ibyuma binyuzwamo amaraso aturutse mu mubiri akongera akawugarukamo, cyangwa niba ushobora kwemera imiti irimo ibintu bimwe na bimwe bigize amaraso.
• Mbere yo kujya ku bitaro, bimenyeshe abasaza niba bishoboka, kugira ngo bashobore kugufasha, banashobore kubonana na Komite Ihuza Abarwayi n’Abaganga mu Bigo by’Ubuvuzi niba ari ngombwa. Niba ari umwana ukiri muto urwaye, saba abasaza kubimenyesha iyo Komite mbere y’igihe.
Garagaza Weruye ko Utemera Guterwa Amaraso: Raporo zigaragaza ko hari abavandimwe na bashiki bacu bamwe na bamwe bajya bategereza kugeza ku munota wa nyuma, kugira ngo babone kubwira abaganga barimo babasuzuma ko badashaka guterwa amaraso. Ibyo nta bwo ari byiza ku bakozi bo kwa muganga, kandi bishobora kugushyira mu kaga ko kuba waterwa amaraso. Iyo umenyesheje abaganga imyizerere yawe hamwe n’ibyo wifuza bishyigikiwe n’impapuro zisinywe zigaragaza amabwiriza yihariye wahisemo, ibyo bituma bayakurikiza batazuyaje, kandi akenshi abaha n’uburyo bw’inyongera bwo kuvura hadakoreshejwe amaraso.
Kubera ko imimerere isaba ubutabazi bwihutirwa buhereranye n’iby’ubuvuzi ishobora gutungurana igihe icyo ari cyo cyose, akenshi igihe uba utanabyiteze, gira icyo ukora uhereye ubu kugira ngo wirinde kuba waterwa amaraso, wowe ubwawe n’abana bawe.—Imig 16:20; 22:3.