Ese waba witeguye guhangana n’ikibazo kirebana n’ubuvuzi gishobora kugerageza ukwizera kwawe?
Izi nama zishyire ahantu ushobora kuzibona vuba mu gihe zaba zikenewe
1 Nta muntu n’umwe uhora atekereza ko ari ejo ari ejobundi ashobora kujya mu bitaro. Ariko kandi, “ibihe n’ibigwirira umuntu biba kuri bose” (Umubw 9:11). Nubwo waba utemera guterwa amaraso, uramutse ugize impanuka ikagusiga utumva, maze ukajyanwa mu bitaro hutihuti, wakora iki kugira ngo udaterwa amaraso utabishaka? Koko rero, impanuka cyangwa se indwara itunguranye bishobora kugerageza ukwizera kwawe mu gihe bije bitunguranye.
2 Ugize utya ugasanga uri mu bitaro bitewe n’impamvu runaka, wakora iki kugira ngo ukomeze kuba indahemuka, niba hari umuntu ukubwiye ko uri bupfe nutemera guterwa amaraso? Ese, wahita wemera ko ibyo ari ukuri? Mbese koko wumva wemera udashidikanya ko udashaka guterwa amaraso? Mbese witeguye guhangana n’icyo kigeragezo cyakwibasira ukwizera kwawe ‘wirinda amaraso?’—Ibyak 15:28, 29.
3 Kugira ngo wirinde guterwa amaraso utabishakaga bityo wirinde kwandura mu buryo bw’umwuka, mbere na mbere ugomba kuba wariyemeje umaramaje kwirinda amaraso. Icyo cyemezo kigomba kuba gishingiye ku kuba usobanukiwe neza icyo Bibiliya ivuga ku byerekeye amaraso. Naho ubundi, uwaza akubwira ko asobanukiwe neza imimerere urimo kukurusha, ashobora guhita akuvana ku izima. Ibyo se byatuma wemera ko abaganga bashobora kuba bazi byinshi ku byerekeye amaraso kurusha Imana? Nta gushidikanya ko mu mimerere nk’iyo ‘utabura’ gukora ‘ibishimwa’ mu maso ya Yehova, utitaye ku byo abantu bashobora kuvuga (Guteg 12:23-25). Ariko se, ugomba guhangana n’icyo kigeragezo uri wenyine?—Umubw 4:9-12.
URWEGO RUSHINZWE GUTANGA AMAKURU AHERERANYE N’UBUVUZI NA ZA KOMITE ZISHINZWE GUHUZA ABARWAYI N’ABAGANGA
4 Kugira ngo Abahamya ba Yehova bafashe abahanganye n’ikibazo cyo guterwa amaraso, bashyize i Brooklyn Urwego rushinzwe gutanga amakuru ahereranye n’ubuvuzi. Nanone mu migi minini yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika hashyizweho za Komite zishinzwe guhuza abarwayi n’abaganga zigera ku 100. Izo komite zigizwe n’abasaza basaga 600 bahuguriwe uwo murimo mu buryo bwihariye.
5 Urwego rushinzwe gutanga amakuru ahereranye n’ubuvuzi, rufite ubushobozi bwo gukorakoranya ibitekerezo birebana n’imiti hamwe n’uburyo bwakwifashishwa mu kuvura abantu no kubabaga hadakoreshejwe amaraso, n’ingaruka nziza bigira. Urwo rwego rwifashisha ibinyamakuru bivuga ku by’ubuvuzi bisaga 3.600 byo hirya no hino ku isi. Hanyuma, ibyo bitekerezo bihabwa za Komite zishinzwe guhuza abarwayi n’abaganga, ibigo by’ubuvuzi n’abaganga bamwe na bamwe. (Rimwe na rimwe, Urwego rushinzwe gutanga amakuru ahereranye n’ubuvuzi, rwagiye rwohereza ibitekerezo bikubiye mu nyandiko zivuga iby’ubuvuzi zigaragaza ibishobora kugerwaho hadakoreshejwe amaraso, kandi ibyo bitekerezo byagiye bihosha amakimbirane mu bitaro.) Buri gihe rugeza kuri izo komite imyanzuro iturengera yafashwe n’inkiko kugira ngo ifashe abacamanza gusuzumana ubushishozi ibibazo byacu. Nanone urwo rwego rwakoze ilisiti y’amazina y’abaganga basaga 7.000 biteguye gufatanya natwe, kugira ngo za komite zibe zifite amalisiti ahuje n’igihe yakwifashishwa mu gihe havutse ikibazo kirebana no guterwa amaraso.
6 Nanone Urwego rushinzwe gutanga amakuru ahereranye n’ubuvuzi rugenzura amahugurwa y’abakora muri za Komite zishinzwe guhuza abarwayi n’abaganga, rukagenzura n’imirimo ikorerwa muri izo komite. Buri gihe, za Komite zishinzwe guhuza abarwayi n’abaganga zitegura inama zo kungurana ibitekerezo n’abakozi bo mu bitaro byo mu mugi izo komite ziherereyemo. Nanone urwo rwego rushakisha muri abo bakozi abandi baganga bazajya batuvura hadakoreshejwe amaraso. Abo bavandimwe biteguye kugufasha, ariko kandi hari intambwe z’ingenzi cyane ugomba kubanza gutera kugira ngo ubahe uburyo bwo kugufasha neza kurushaho.
lNTAMBWE Z’INGENZI CYANE: ESE WABA WARAMAZE KUZITERA?
7 Mbere na mbere, reba ko buri wese mu bagize umuryango wawe afite ikarita ye y’amabwiriza mu by’ubuvuzi yujujwe neza; ni ukuvuga iriho itariki, umukono n’amazina y’abagabo bo kubihamya. Hari abavandimwe bagera ku bitaro bafite amakarita atariho itariki cyangwa umukono w’abagabo, bigatuma ayo makarita akemangwa. Mbese abana bacu bose batarabatizwa bafite utwabo dukarita twujujwe neza? Niba nta two bafite se, umwana wawe aramutse agize impanuka, ni gute abakozi bo kwa muganga bazamenya uko ubona ibihereranye n’amaraso, kandi se babwirwa n’iki uwo bari bumenyeshe?
8 Jya ugenzura urebe ko abana bawe bose bagendana udukarita twabo BURl GIHE. Buri munsi, mbere y’uko abana bawe bajya ku ishuri, na mbere y’uko basohoka bagiye gukina cyangwa kwidagadura, jya ugenzura urebe ko bafite utwo dukarita. Twese tugomba kwibuka kwitwaza ayo makarita igihe tugiye ku kazi, tugiye mu biruhuko cyangwa se mu makoraniro ya gikristo. Ntitukigere na rimwe twibagirwa ayo makarita!
9 Tekereza uko byakugendekera uramutse ugeze mu mimerere yatuma ujyanwa mu bitaro, mu cyumba cy’indembe, utacyumva cyangwa udashobora kwivugira. Uramutse udafite iyo karita, kandi hakaba nta muntu wo mu muryango wawe cyangwa umusaza w’itorero uhari kugira ngo akuvuganire, kandi hagafatwa icyemezo cy’uko ‘ukeneye amaraso,’ uzayaterwa nta kabuza. Ikibabaje ni uko hari abo ibintu nk’ibyo byabayeho. Ariko kandi, iyo dufite iyo karita, iratuvugira, ikagaragaza ibyo twifuza.
10 Ni yo mpamvu ikarita ari ingirakamaro kuruta utumenyetso two kwa muganga twambarwa ku maboko cyangwa mu ijosi tugaragaza ikibazo umuryayi afite. Utwo tumenyetso ntitugaragaza impamvu zishingiye kuri Bibiliya zituma tutemera guterwa amaraso kandi nta n’umukono iba ifite kugira ngo uhamye ko ibiyiriho ari ukuri. Hari urukiko rwo muri Kanada rwafashe umwanzuro ku byerekeye ikarita ya mushiki wacu. Uwo mwanzuro ugira uti “[uyu murwayi] yahisemo uburyo bumwe rukumbi bwo kumenyesha abaganga n’abandi bakora imirimo yo kuvura ko adashobora kwemera guterwa amaraso nubwo yaba atacyumva cyangwa adashobora kwivugira icyifuzo cye.” Ku bw’ibyo, ntuzigere uyibagirwa!
11 Kubera ko, ayo makarita abereyeho mbere na mbere gufasha umuntu mu gihe byihutirwa, iyo umenyeshejwe ko uzabagwa, byaba ari iby’ubwenge kwandika mbere y’igihe kandi mu buryo burambuye amabwiriza (ashingiye ku mabwiriza arebana n’iby’ubuvuzi yatanzwe n’umuteguro), kugira ngo ushobore gutanga ibisobanuro birambuye, urugero nko ku birebana n’uburyo bwo kubagwa wifuza, amazina y’abaganga n’ibitaro wifuza kubagirwamo. Ibyo ubifitiye uburenganzira kugira ngo uvurwe mu buryo wihitiyemo wowe ubwawe. Nubwo wowe n’umuganga ukuvura mwaba mudateganya ko hazavuka ingorane zikomeye, sobanura ko haramutse havutse ingorane zitari zitezwe, ayo mabwiriza agomba gukurikizwa.—Imig 22:3.
12 Intambwe yindi y’ingenzi ugomba gutera ni ukuganira n’abaganga bazakuvura mu buryo busanzwe cyangwa mu gihe byihutirwa. Ariko se, ni ba nde ugomba kuganira na bo cyane cyane?
VUGANA N’ABAKOZI BO KWA MUGANGA
13 ITSINDA RY’ABAGOMBA KUKUVURA: Icyo ni igihe utagomba kuganzwa n’ubwoba bwo gutinya umuntu (Imig 29:25). Uramutse usa n’ushidikanya, hari ushobora kuvuga ko ibyo uvuga bitakuvuye ku mutima. Igihe bibaye ngombwa ko ubagwa, waba wari usanzwe ubizi cyangwa mu gihe bitunguranye, wowe cyangwa mwene wanyu wa bugufi, mugomba gushirika ubwoba mukabaza ibibazo bimwe na bimwe by’ingenzi uyoboye itsinda ry’abagomba kukubaga. Ikibazo kimwe cy’ingenzi ni iki: ese iryo tsinda rizubahiriza ibyifuzo by’umurwayi kandi rimuvure hadakoreshejwe amaraso mu mimerere iyo ari yo yose? Udahawe icyo cyizere, ntiwakwiringira ko ibyifuzo byawe bizubahirizwa.
14 Sobanura ibyifuzo byawe utajijinganya, mu buryo bwumvikana neza kandi bwiyubashye. Sobanura neza ko wifuza kuvurwa hakoreshejwe ubundi buryo bwo kuvura hadakoreshejwe amaraso. Sobanura amahame ukurikiza ku byerekeye ubuvuzi no ku byerekeye fomu zituma ibitaro bidashobora gukurikiranwa bitewe n’amahitamo y’umurwayi; ubikore utuje kandi ukomeje. Niba muganga yanze kubahiriza ibyifuzo byawe, bigeze ku muyobozi w’ibyo bitaro kugira ngo agushakire undi muganga. Ibyo biri mu byo ashinzwe.
15 UMUGANGA USHINZWE GUTERA IKINYA: Mu bagize itsinda ry’abagomba kukuvura bose ugomba kuvugana na bo mbere yo kubagwa, NTUGOMBA KWIBAGIRWA UWO MUGANGA. Ni we ushinzwe ubuzima bwawe mu gihe cyo kubagwa, kandi ni we ufata imyanzuro y’ibigomba gukorwa, urugero nko gukoresha amaraso. Ku bw’ibyo, nta burinzi bwuzuye waba ufite uramutse uganiriye n’ugomba kukubaga wenyine. Ni yo mpamvu ugomba kuganira n’ushinzwe gutera ikinya kandi ukamwumvisha aho uhagaze kugira ngo umenye niba azubahiriza icyifuzo cyawe cyangwa niba atazacyubahiriza.—Gereranya na Luka 18:3-5.
16 Ubusanzwe uwo muganga ni we, uko bigaragara, ujya anyaruka agasura abarwayi mu ijoro ribanziriza umunsi wo kubagwa. Iryo joro aramutse arwanyije icyemezo cyawe cyo kudaterwa amaraso, igihe kiba cyarenze cyane. Titiriza muganga ugomba kukubaga kugira ngo aguhitiremo mbere y’igihe umuganga ushinzwe gutera ikinya mwakumvikana, kugira ngo muvugane hasigaye igihe gihagije ngo ubagwe. Bityo, uzaba ufite igihe cyo kuba washaka undi igihe uwo wa mbere yaba yanze kubahiriza icyifuzo cyawe. Ntukemere ko hagira umuntu ubangamira uburenganzira ufite bwo gushaka umuganga ushinzwe gutera ikinya ukunyuze igihe ugomba kubagwa.
17 Abo bose ugomba kubumvisha umwanzuro udasubirwaho wafashe w’uko UDASHAKA AMARASO. Saba ko wavurwa hakoreshejwe ubundi buryo bwo kuvura hadakoreshejwe amaraso. Babwire ibyasimbura amaraso bizwi bishobora gukoreshwa ku burwayi bwawe. Niba abagize itsinda rigomba kukuvura bavuze ko ibyo byose bidahuje n’imimerere urimo basabe gushakisha ubundi buryo mu bitabo by’ubuvuzi. Bizeze ko baramutse babishatse hari ibitekerezo ushobora kubona uramutse usabye abasaza kuganira n’abagize Komite ishinzwe guhuza abarwayi n’abaganga ikorera hafi aho.
JYA UKORESHA UBURENGANZIRA BWAWE
18 Suzumana ubwitonzi fomu zituma ibitaro bidashobora gukurikiranwa bitewe n’amahitamo y’umurwayi, na fomu y’icyemezo ibitaro bigusaba gushyiraho umukono mbere yo kwakirwa. Rimwe na rimwe iyo bamaze kuvuga ko bazubahiriza uburenganzira bwawe, paragarafu ikurikiraho ihita ivuga ko uwashyizeho umukono yemeye ko ibitaro bishobora gukoresha uburyo bwo kuvura “burokora ubuzima” mu gihe baba bahuye n’ingorane. Ubwo buryo bushobora kuba bukubiyemo n’amaraso. Ufite uburenganzira bwo kugira icyo uhindura ku ngingo imeze ityo, kugira ngo hatabarirwamo amaraso, cyangwa ukaba wanabicishamo umurongo rwose. Hari ubwo wenda abaforomokazi bakubwira ko ibyo udashobora kubikora, nyamara rwose ubifitiye uburenganzira! Bumvishe ko iyo fomu ari amasezerano uba ugiranye na bo kandi ko udashobora gushyira umukono ku masezerano utemera. Niba hagize ugerageza kuguhatira gushyira umukono ku binyuranyije n’ibyifuzo byawe, wamubwira ko wifuza kwivuganira n’umuyobozi w’ibitaro cyangwa ushinzwe kuvuganira abarwayi muri icyo kigo.
19 Mbese ushobora gukora ibintu nk’ibyo? Ushobora kubikora rwose. Jya umenya uburenganzira bwawe, wowe urwaye. Ubwo burenganzira bw’ikiremwamuntu ntubusiga ku muryango mu gihe winjiye mu bitaro. Ntugomba kwirengagiza ubwo burenganzira ngo ni ukugira ngo ukunde uvurwe. Ntukemere ko hagira umuntu ukubwira ibinyuranye n’ibyo.
20 Bumwe muri ubwo burenganzira bwitwa uburenganzira bushingiye ku bwumvikane, ibyo bikaba bishaka kuvuga ko nta buryo bwo kuvura ubwo ari bwo bwose bushobora gukoreshwa utabyemeye. Ndetse ubishatse ushobora no kwanga uburyo bwo kukuvura ubwo ari bwo bwose. Ntuzemere uburyo bwo kuvurwa utarahabwa ibisobanuro byumvikana neza birebana n’ibyo itsinda rigomba kukuvura riteganya gukora, hakubiyemo n’ingorane zose zishobora kuvuka. Nyuma y’ibyo, bagomba kukubwira ubundi buryo bushobora gukoreshwa mu kukuvura. Hanyuma, iyo umaze guhabwa ibisobanuro, uhitamo uburyo bukunogeye.
21 Kugira ngo ube uzi neza icyo wumvikanyeho na bo, UGOMBA kubaza ibibazo ku kintu cyose udasobanukiwe, cyane cyane iyo abakozi bo mu bitaro bakoresha amagambo akomeye cyangwa imvugo ikoreshwa mu by’ubuvuzi. Urugero, niba umuganga avuze ko ashaka gukoresha “umushongi,” ushobora kwibwira ko ari “umushongi wongera amaraso,” ariko si ko biri. Mbere yo kubyemera, baza uti “ese ni kimwe mu bice bigize amaraso?” Ku birebana n’uburyo ubwo ari bwo bwose bwakoreshwa, baza uti “ese uwo muti ukubiyemo n’ibikomoka ku maraso?” Niba agusobanuriye igikoresho yifuza kwifashisha, mubaze uti “ese nukoresha icyo gikoresho, amaraso yanjye ari buze kubikwa mu gihe runaka maze yongere akoreshwe?”
22 Noneho se, wabigenza ute umaze gukora ibyo byose ariko ntibakumve, ndetse ahubwo bamwe bakarwanya ibitekerezo byawe? Ntugatinye gusaba ubufasha. Hari bamwe bagiye bashyira ubuzima bwabo mu kaga bitewe n’uko batinze gusaba ubufasha.
UBUFASHA BW’INGIRAKAMARO MU GIHE BWABA BUKENEWE
23 Zirikana ubu buryo bukurikira wakurikiza kugira ngo ubone ubufasha ukeneye: (1) Igihe wowe ubwawe cyangwa umwe mu ncuti zawe agomba kubagwa yaba asanzwe abizi cyangwa se bitunguranye ariko akaba afitanye ikibazo n’ibitaro ku birebana no guterwa amaraso; cyangwa (2) niba ubuzima bwawe cyangwa ubw’uwo ukunda bugenda burushaho kuzahara; cyangwa se (3) niba ari umwana (cyangwa umuntu mukuru), maze muganga, umuforomokazi cyangwa umuyobozi w’ibitaro, akavuga ko bagiye kwitabaza inkiko, muri icyo gihe:
24 TEREFONA ABASAZA BO MU ITORERO RYANYU niba utarabikora. (Mu by’ukuri, kubera ko tutemera guterwa amaraso, ni iby’ubwenge kumenyesha abasaza igihe cyose bibaye ngombwa ko tujya kwa muganga.) Hanyuma, niba koko ari ngombwa, abasaza BAZATEREFONA KOMITE ISHINZWE GUHUZA ABARWAYI N’ABAGANGA IRI HAFI. Niba ubyifuza, bamwe mu bagize komite ishinzwe guhuza abarwayi n’abaganga bashobora kuza ku bitaro kugira ngo bagufashe.—Yes 32:1, 2.
25 Abo basaza bagize Komite ishinzwe guhuza abarwayi n’abaganga bazi abaganga bo mu gace k’iwanyu bashobora kumva icyifuzo cyawe; bashobora kuguhuza na bo kandi bagatangira gushaka abandi baganga cyangwa ibindi bitaro bishobora kugufasha. Niba abaganga nk’abo badashobora kuboneka mu gace k’iwanyu, abasaza bazabivuganaho n’indi komite iri hafi y’iwanyu. Ibyo biramutse bitagize icyo bitanga, bazabimenyeshe Urwego rushinzwe gutanga amakuru ahereranye n’ubuvuzi rukorera ku biro by’ishami. Bashobora nanone kuganira n’umuganga ushobora kubahiriza ibyifuzo byacu, ushobora gusobanurira itsinda ry’abaganga bakuvura, akababwira ibishobora gukorwa hadakoreshejwe amaraso. Abavandimwe bagize Komite ishinzwe guhuza abarwayi n’abaganga bahawe imyitozo kugira ngo bashobore gukemura ibibazo nk’ibyo.
26 Abagize za Komite zishinzwe guhuza abarwayi n’abaganga biteguye kugufasha cyangwa gufasha mwene wanyu kuvugana na muganga cyangwa umuyobozi w’ibitaro, ariko ni wowe ugomba gusaba ubwo bufasha. Birumvikana ko abo bavandimwe badashobora kugufatira umwanzuro; ariko kandi incuro nyinshi bashobora kugufasha gusuzuma uko umuteguro ubibona kandi bakakumenyesha ibintu byatuma uhitamo neza mu birebana n’ubuvuzi no mu by’amategeko.
27 Niba itsinda ry’abaganga rikomeje kwanga kumvikana nawe, bigeze ku muyobozi w’ibitaro kugira ngo agushakire mu bandi bakozi b’ibyo bitaro abazubahiriza ibyifuzo byawe. Niba uwo muyobozi ashidikanya kubigukorera, ushobora kuzuza urupapuro rugaragaza ko uvuye muri ibyo bitaro, ruriho itariki, umukono wawe n’amazina y’abaganga banze kukuvura kandi ukandika ko batagomba kwitabazwa mu kibazo cyawe, maze ukaruha uwo muyobozi. Ariko ibyo ugomba kubikora ari uko GUSA wizeye ko hari undi muganga ukorera mu bindi bitaro wakwemera kukuvura.
28 Ese ushobora kubikora? Yego rwose kuko ubifitiye uburenganzira. Niba nyuma y’igihe runaka icyo kibazo kijyanywe mu rukiko, urwo rupapuro washyizeho umukono rushobora gutuma abacamanza bita ku cyifuzo cyawe. Nanone rushobora gutuma n’abandi baganga bita kuri icyo kibazo maze bakagufasha. Kandi icy’ingenzi kurushaho, ruzatuma uvurwa nk’uko ubyifuza mbere yuko ubuzima bwawe bujya mu kaga. Ntugatinde gusaba ubufasha!
29 Nubwo ari nta we tubwira gufata ubwishingizi bw’ubuzima, turakumenyesha ko akenshi duhura n’ibibazo bikomeye byo kubona umuganga, ubusanzwe wumvikana n’abantu, wakwemera kuvura abantu badafite ubwishingizi mu by’ubuvuzi.
IBIBAZO BIFIFITSE UGOMBA KWITEGURA KUZAHURA NA BYO
30 Ugomba kumenya ko hari ibibazo bimwe na bimwe abaganga cyangwa abandi bantu babaza, batabitewe n’intego nziza. Ikibazo abaganga (n’abacamanza bamwe na bamwe) bakunda kubaza ni iki gikurikira:
• “Ese wahitamo gupfa (kureka umwana wawe agapfa) aho kwemera guterwa amaraso igihe bibaye ngombwa?”
31 Uramutse wikirije, waba ufite ukuri mu birebana n’idini. Ariko kandi icyo gisubizo akenshi cyakirwa uko kitari ndetse rimwe na rimwe kigatuma urukiko rufata imyanzuro itari myiza. Wibuke ko mu mimerere nk’iyo uba utari mu murimo wo kubwiriza. Ahubwo uba uvuga ibirebana n’uburyo bwo kuvurwa wifuza. Ku bw’ibyo, ugomba guhuza n’imimerere abaguteze amatwi barimo, baba ari abaganga cyangwa abacamanza.—Zab 39:2; Kolo 4:5, 6.
32 ‘Kwikiriza’ bishobora gutuma umuganga, umucamanza cyangwa umuyobozi w’ibitaro yibwira ko ushaka gupfa uzize ukwizera kwawe cyangwa se ko ushaka ko umwana wawe apfa ngo ni ukubera ukwizera kwawe. Mu mimerere nk’iyo, kubabwira ko wiringiye mu buryo buhamye ko hazabaho umuzuko si ko buri gihe bigira icyo bigeraho. Bazakwita umufana w’idini, udashobora gufata imyanzuro ihuje n’ubwenge igihe ubuzima buri mu kaga. Naho ku byerekeye abana, na bwo bazakubonamo umubyeyi utagira icyo yitaho utemera uburyo bwo kuvura bavuga ko “burokora ubuzima.”
33 Ariko kandi kuvurwa ubwabyo NTUBYANZE. Gusa icyo utumvikanaho na muganga ni UBURYO bwo kukuvura. Kubona ibintu muri ubu buryo akenshi bizatuma habaho ihinduka rinini kuri wowe no kuri bo. Ikindi kandi, baba bibeshya iyo bagaragaza ko amaraso nta kibazo ashobora guteza kandi ko kuyakoresha ari wo muti WONYINE “urokora ubuzima.” (Reba agatabo Comment le sang peut-il vous sauver la vie?, ipaji ya 7 kugeza ku ya 22.) Kubera iyo mpamvu ugomba kubisobanura neza. None se wabigenza ute? Ushobora kubasubiza uti
• “Sinifuza gupfa (ko umwana wanjye yapfa). Iyo mba nifuza gupfa (ko umwana wanjye apfa), mba nigumiye mu rugo. Ariko naje hano kwivuza kugira ngo nkomeze kubaho (naje kuvuza umwana wanjye kugira ngo adapfa). Icyo nshaka ni ukuvurwa (kuvuza umwana wanjye) hakoreshejwe ubundi buryo butari amaraso. Kandi ubwo buryo buriho.”
34 Dore n’ibindi bibazo abaganga cyangwa abacamanza bakunda kubaza:
• “Byakugendekera bite uramutse utewe amaraso ku gahato? Mbese wazabiryozwa?”
• “Mbese wemeye guterwa amaraso cyangwa ukayaterwa ku gahato, byazatuma ucibwa mu idini ryawe cyangwa bigatuma ubura ubuzima bw’iteka? Mbese itorero ryawe ryazakubona rite?”
35 Hari mushiki wacu washubije umucamanza wari umubajije atyo ko ataryozwa umwanzuro ufashwe n’uwo mucamanza. Nubwo mu buryo runaka ibyo byari ukuri, uwo mucamanza yibwiye ko ibyo bishaka kuvuga ko ubwo uwo mushiki wacu atakurikiranwa, noneho ko we yashobora kubyihererezaho akaba ari we wazabibazwa mu mwanya wa mushiki wacu. Uwo mucamanza yategetse ko bamutera amaraso.
36 Ugomba kumenya neza ko bamwe bakunda kubaza ibyo bibazo bashaka uburyo bwo kuburizamo icyifuzo cyawe cyo kwanga guterwa amaraso. Ntukabahe urwaho bitewe no kutamenya! None se, ni gute twakwirinda ko bakumva ibintu mu buryo butari bwo? Ushobora gusubiza uti:
• “Ndamutse ntewe amaraso ku gahato mu buryo ubwo ari bwo bwose, kuri jye byaba bisa no kumfata ku ngufu. Ibyiyumvo byanjye byahungabana kandi nkagira ibibazo mu buryo bw’umwuka bitewe n’icyo gikorwa cy’urugomo mba nakorewe. Nakoresha imbaraga zanjye zose kugira ngo icyo gikorwa cy’urugomo kidakorerwa ku mubiri wanjye kandi ntabyemeye. Nakora ibishoboka byose kugira ngo nkurikirane abo bantu mu nkiko kimwe n’uko nabigenza hagize umfata ku ngufu.”
37 Tugomba kugaragaza tumaramaje kandi nta kujenjeka ko tubona ko igikorwa cyo guterwa amaraso ku gahato ari igikorwa giteye ishozi kiba gikorewe umubiri wacu. Ntibigomba gufatanwa uburemere buke. Ubwo rero, ni ugushikama. Sobanura neza ko ushaka ubundi buryo bwo kukuvura hadakoreshejwe amaraso.
UZAKORA IKI KUGIRA NGO UBE WITEGUYE?
38 Tumaze gusuzuma uburyo bumwe na bumwe wakoresha kugira ngo wowe n’umuryango wawe mwirinde kuba mwaterwa amaraso mutabishaka. (Mu gihe runaka, tuzatanga ibisobanuro birambuye ku birebana n’uko mwahangana n’ibibazo bivuka iyo abaganga bashaka gutera amaraso impinja n’abana.) Nanone twabonye ibyo umuteguro wateganyije mu buryo bwuje urukundo kugira ngo haboneke ubufasha mu gihe bukenewe. Ni gute ugomba gukoresha izi nama kugira ngo ube witeguye guhangana n’ikibazo kirebana n’ubuvuzi gishobora kugerageza ukwizera kwawe?
Mbere na mbere: suzuma izi ngingo uri kumwe n’umuryango wawe, mwitoze ibikubiyemo kandi mwihatire kumenya icyo mwavuga n’icyo mwakora, cyane cyane igihe ibintu byihutirwa.
Nanone: Reba ko mufite impapuro za ngombwa zose mukeneye.
Hanyuma: Musenge Yehova cyane mumusaba kubakomeza kugira ngo mukomeze gushikama ku mwanzuro mwafashe wo ‘kwirinda amaraso.’ Kumvira itegeko rye ryerekeranye n’amaraso bizatuma aduha ubuzima bw’iteka.—Ibyak 15:29; Imig 27:11, 12.
Niba ubuzima bw’umuntu bugenda burushaho kuzahara ku buryo bivugwa ko agomba guterwa amaraso, suzuma ibi bikurikira kugira ngo umenye icyo ugomba gukora:
1. Terefona abasaza bo mu itorero ryanyu kugira ngo bagufashe.
2. Niba ari ngombwa, saba abasaza guterefona Komite ishinzwe guhuza abarwayi n’abaganga ikorera muri ako gace.
3. Komite ishinzwe guhuza abarwayi n’abaganga ishobora kugufasha kuvugana n’abaganga n’abandi.
4. Komite ishinzwe guhuza abarwayi n’abaganga ishobora kuguhuza n’abandi baganga kugira ngo bavugane n’abaganga bo ku bitaro wagiye kwivuzaho, maze barebe ubundi buryo bwo kukuvura bwakoreshwa.
5. Komite ishinzwe guhuza abarwayi n’abaganga ishobora nanone kugufasha kubona impapuro zikohereza ku bindi bitaro bizakuvura nk’uko ubyifuza.