Inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho
Gukorera abandi binyorohereza imibabaro
BYAVUZWE NA JULIÁN ARIAS
Igihe nari mfite imyaka 40 mu mwaka wa 1988, nasaga n’utazakurwa ku kazi kanjye. Nari umuyobozi mu rwego rw’intara w’isosiyete mpuzamahanga. Nari mfite imodoka igezweho y’akazi n’umushahara mwiza kandi nari mfite ibiro by’akataraboneka mu mujyi wa Madrid rwagati, ho muri Hisipaniya. Ndetse muri iyo sosiyete bahwihwisaga ko bazangira umuyobozi mu rwego rw’igihugu! Icyo gihe ariko nari ntaramenya ko ubuzima bwanjye bwendaga guhinduka cyane.
UMUNSI umwe muri uwo mwaka, dogiteri yambwiye ko nari mfite indwara idakira ifata imyakura yitwa sclérose en plaques. Nabaye nk’ukubiswe n’inkuba. Nyuma y’aho, ubwo nasomaga ibyo iyo ndwara ikorera umuntu, nagize ubwoba.a Igihe nari nshigaje kubaho nari kukimarana iyo ndwara. Nari kwita nte ku mugore wanjye Milagros n’umuhungu wanjye Ismael wari ufite imyaka itatu? Ni gute twari guhangana n’iyo ndwara? Igihe nari ngishakisha mu bwenge ibisubizo by’ibyo bibazo, hari ikindi kibazo cy’isobe cyahise kivuka.
Hashize ukwezi dogiteri ambwiye iby’uburwayi bwanjye, umukoresha wanjye yantumije mu biro bye maze ambwira ko isosiyete yari ikeneye abantu “bafite isura nziza.” Yambwiye ko umuntu ufite indwara imunga umubiri, n’ubwo ari bwo yaba ikimufata, adashobora kugira iyo sura. Yahise anyirukana ku kazi. Mu kanya nk’ako guhumbya, yanyubikiye imbehe!
Mu rugo nageragezaga kwihagararaho, ariko nkumva nakwihugika ahantu ngatekereza kuri iyo mimerere nari ngezemo no ku mibereho yari integereje. Nageragezaga kurwanya ibyiyumvo byo kwiheba bitasibaga kwiyongera. Icyambabazaga kurushaho ni ukuntu mu kanya nk’ako guhumbya nabuze agaciro mu kigo nakoreraga.
Mbonera imbaraga mu ntege nke
Igishimishije ni uko muri ibyo bihe bigoye, nashoboraga kubonera imbaraga ahantu henshi. Hari hashize imyaka 20 ndi umwe mu Bahamya ba Yehova. Bityo nasenze Yehova mbikuye ku mutima mubwira ibyo byiyumvo n’uko nari mpangayikishijwe n’ibintu ntazi byari bintegereje. Umugore wanjye duhuje ukwizera yarankomeje, kandi hari n’incuti zacu magara zamfashije cyane zingaragariza ineza n’imbabazi.—Imigani 17:17.
Kumva ko hari icyo ngomba kumarira abandi na byo byaramfashije. Nifuzaga kurera neza umuhungu wanjye, nkamwigisha, ngakina na we kandi nkamutoza umurimo wo kubwiriza. Ku bw’ibyo, sinari gucika intege. Byongeye kandi, nari umusaza muri rimwe mu matorero y’Abahamya ba Yehova, kandi abavandimwe na bashiki bacu bo muri iryo torero bari bakeneye inkunga zanjye. Iyo ndeka ukwizera kwanjye kugacogora bitewe n’imibabaro nari mfite, nari kubera abandi rugero ki?
Nta kundi byari kugenda; hari ibyahindutse mu mubiri wanjye no mu bukungu, ku ruhande rumwe ubuzima bwabaye bubi ku rundi ruhande buba bwiza. Hari igihe numvise dogiteri avuga ati “iyi ndwara ntiyica umuntu ahubwo iramuhindura.” Kandi namenye ko ibyo ihindura ku muntu byose atari ko biba ari bibi.
Mbere na mbere, “ihwa ryo mu mubiri” mfite ryamfashije gusobanukirwa neza kurushaho ibibazo by’uburwayi bw’abandi no kwishyira mu mwanya wabo (2 Abakorinto 12:7, NW ). Nasobanukiwe neza kurusha mbere hose amagambo yo mu Migani 3:5, agira ati “wiringire Uwiteka n’umutima wawe wose, we kwishingikiriza ku buhanga bwawe.” Ikiruta byose, iyo mimerere mishya yanyigishije ikintu cy’ingenzi koko mu mibereho y’umuntu n’ikintu kimunyura by’ukuri kandi kigatuma yumva yiyubashye. Hari hakiri byinshi nashoboraga gukora mu muteguro wa Yehova. Nasobanukiwe neza amagambo Yesu yavuze ubwo yagiraga ati “gutanga guhesha umugisha kuruta guhabwa.”—Ibyakozwe 20:35.
Imibereho mishya
Nyuma gato yo kunsuzumamo iyo ndwara, natumiriwe kujya mu nama nyungurana bitekerezo yabereye i Madrid, aho Abakristo babyitangiye bari kwigishwa uko bateza imbere ubufatanye hagati y’abaganga n’abarwayi b’Abahamya. Nyuma y’aho, abo Bakristo bashyizwe muri za Komite Zishinzwe Guhuza Abarwayi n’Abaganga. Kuri jye, iyo nama yaziye igihe. Nari mbonye akazi keza cyane, kari gutuma nyurwa kuruta akazi ako ari ko kose k’amafaranga.
Muri iyo nama batubwiye ko abagize izo Komite Zishinzwe Guhuza Abarwayi n’Abaganga zari zimaze gushyirwaho bagombaga kujya basura ibitaro, bakaganira n’abaganga, kandi bagasobanurira abaforomo n’abaforomokazi, ibyo byose bikaba byari bigamije guteza imbere ubufatanye no kwirinda guhangana. Izo komite zifasha Abahamya kubona abaganga bemera kubavura hadakoreshejwe amaraso. Birumvikana ko kuba ntari narize iby’ubuvuzi, nagombaga kwiga amagambo akoreshwa mu buvuzi, amategeko yabwo, n’uko ibitaro bikora. Ariko nyuma y’iyo nama nasubiye mu rugo ndi umuntu mushya, ntahanye ikintu gishya kandi kinshimishije.
Gusura ibitaro biranshimisha
N’ubwo uburwayi bwanjye bwanzongaga buhoro buhoro kandi bukaba bwari kuzanakomeza, inshingano nari mfite muri Komite Ishinzwe Guhuza Abarwayi n’Abaganga zariyongeraga. Kubera ko nahabwaga amafaranga y’ubumuga, byatumaga mbona igihe cyo gusura ibitaro. N’ubwo hari igihe batatwakiraga neza, ariko ubundi byagendaga neza kandi tukagera kuri byinshi kuruta uko nabaga mbyiteze. N’ubwo ubu nsigaye ngendera mu igare ry’ibimuga, ibyo ntibyigeze bimbera inzitizi ikomeye. Buri gihe njyana n’undi muntu wo muri komite. Byongeye kandi, abaganga usanga bamenyereye kuganira n’abantu bagendera mu magare y’ibimuga, kandi rimwe na rimwe bantega amatwi basa nk’aho banyubashye cyane iyo babona imihati mba nashyizeho kugira ngo mbasure.
Mu myaka icumi ishize, nasuye abaganga babarirwa mu magana. Hari bamwe bemeye kudufasha tukivugana bwa mbere. Dogiteri Juan Duarte, muganga ubaga umutima w’i Madrid wishimira kubahiriza umutimanama w’umurwayi, yahise yemera kuzajya adufasha. Kuva icyo gihe, amaze kubaga abarwayi b’Abahamya ba Yehova basaga 200 baturuka mu bice byinshi bya Hisipaniya atabateye amaraso. Uko imyaka yagendaga ihita abaganga benshi batangiye kujya babaga badakoresheje amaraso. Kuba twarasuraga abaganga buri gihe byabigizemo uruhare. Ariko nanone, byaterwaga n’iterambere mu by’ubuvuzi n’ingaruka nziza zabagaho iyo babaga babaze abantu batabateye amaraso. Kandi twemera ko Yehova yahiriye imihati yacu.
Natewe inkunga cyane cyane n’ukuntu abaganga babaga imitima kandi bazobereye mu kuvura abana bitabiriye ibyo twavugaga. Mu gihe cy’imyaka ibiri, twasuye itsinda ry’abaganga babiri babaga n’ababafasha gutera ibinya. Twabashyiraga ibitabo byasobanuraga uko abandi baganga babigenza. Imihati yacu yatanze umusaruro mu mwaka wa 1999, ubwo habagaho inama y’abaganga babaga abana umutima. Ba baganga babiri twari twarasuye, babifashijwemo n’umuganga wo mu Bwongereza wemera icyemezo cyacu cyo kudaterwa amaraso, bakoze igikorwa gikomeye cyo kubaga umwana w’Umuhamya wari ufite ikibazo cy’umutsi uvana amaraso mu mutima.b Jye n’ababyeyi b’uwo mwana twarishimye igihe umwe muri abo baganga yasohokaga mu cyumba cy’imbagwa aje kubwira ababyeyi b’uwo mwana ko byagenze neza, kandi ko bubahirije umutimanama wabo. Ubu abo baganga babiri bahora bavura abarwayi b’Abahamya, babagana baturutse muri Hisipaniya yose.
Icyo mbona gishimisha koko muri ibyo byose, ni uko nshobora gufasha abavandimwe banjye b’Abakristo. Akenshi, bagana Komite Ishinzwe Guhuza Abarwayi n’Abaganga ari uko bababaye. Baba bagomba kubagwa, ariko usanga abaganga bo mu bitaro bibegereye badashaka kubabaga batabateye amaraso cyangwa se batanabishoboye. Icyakora, iyo abavandimwe bamenye ko hano i Madrid hari abaganga b’inzobere mu kubaga bemera gufatanya natwe, bumva bahumurijwe cyane. Hari igihe twasanze umuvandimwe mu bitaro, maze mbona mu maso he harakeye ntiyongera kwiheba kubera ko yari atubonye gusa.
Abacamanza n’amategeko y’ubuvuzi
Mu myaka ishize, abagize Komite Zishinzwe Guhuza Abarwayi n’Abaganga banasuye abacamanza. Mu gihe twabasuraga twabahaga igitabo cyitwa Soins familiaux et gestion des dossiers médicaux des Témoins de Jéhovah. Icyo gitabo kikaba cyarateguriwe cyane cyane kugira ngo gisobanurire bene abo bayobozi uko tubona imikoreshereze y’amaraso n’uburyo bwayasimbura. Kubasura byari bikenewe cyane kubera ko hari igihe byari bimenyerewe ko muri Hisipaniya abacamanza bemerera abaganga gutera amaraso umurwayi wanze kuyaterwa.
Ibiro by’abo bacamanza ntibisanzwe. Kandi igihe nabasuraga bwa mbere, numvaga nta cyo ndi cyo kunyura mu kirongozi ndi mu igare ry’ibimuga. Icyaje kubihuhura, ni uko twagize impanuka ariko yoroheje maze nkabirinduka ku ntebe nkagwira amavi. Abacamanza bake hamwe na ba avoka babonye ingorane nari ngize, baje kundamira n’impuhwe nyinshi, ariko numvise nkozwe n’ikimwaro.
N’ubwo abo bacamanza batari bazi neza impamvu tubasura, abenshi batwakiriye neza. Uwa mbere nasuye yari amaze iminsi yibaza ibyacu, kandi yatubwiye ko yifuza cyane ko twaganira mu buryo burambuye. Twongeye kumusura, ni we wanyisunikiye mu igare anjyana mu biro bye maze antega amatwi yitonze. Kuba baratwakiriye neza tubasuye bwa mbere, byaduteye inkunga jye na bagenzi banjye, ntitwongera kugira ubwoba, kandi bidatinze twageze ku bindi bintu byiza.
Muri uwo mwaka, twasigiye igitabo Soins familiaux undi mucamanza watwakiriye neza kandi adusezeranya ko azasoma ibyanditsemo. Namuhaye nomero zanjye za telefoni kugira ngo nadukenera mu buryo bwihutirwa azanterefone. Ibyumweru bibiri nyuma y’aho, yaraterefonnye atubwira ko hari umuganga wari wamusabye kumwemerera ko yatera amaraso Umuhamya wa Yehova wagombaga kubagwa. Uwo mucamanza yatubwiye ko yifuzaga ko tumufasha kubonera umuti icyo kibazo, ku buryo icyifuzo cy’uwo Muhamya cyo kwirinda guterwa amaraso cyubahirizwa. Kubona ibindi bitaro aho abaganga bamubaze neza batamuteye amaraso nta bwo byatugoye cyane. Uwo mucamanza yumvise ko byagenze neza, yarishimye kandi atwizeza ko ubutaha azajya abigenza atyo.
Mu gihe nasuraga ibitaro, akenshi havukaga ibibazo birebana n’amategeko y’ubuvuzi bitewe n’uko twifuzaga ko abaganga bazirikana uburenganzira bw’abarwayi n’umutimanama wabo. Hari ibitaro twakoranaga i Madrid byantumiriye kwifatanya mu isomo batanze ku mategeko y’ubuvuzi. Iryo somo ryatumye nereka abahanga bari aho uko tubona ibintu dushingiye kuri Bibiliya. Ryanatumye nsobanukirwa imyanzuro myinshi ikomeye abaganga baba bagomba gufata.
Umwe mu batanze iryo somo Professeur Diego Gracia, buri gihe atumira abantu b’inzobere ngo baze kwigisha abaganga bo muri Hisipaniya amategeko y’ubuvuzi kandi ubu ashyigikira byimazeyo uburenganzira dufite bwo kudaterwa amaraso.c Kuba twarabonanaga na we buri gihe, byatumye hatumirwa bamwe mu bahagarariye ibiro by’ishami ry’Abahamya ba Yehova muri Hisipaniya kugira ngo basobanurire abanyeshuri ba Professeur Gracia bahawe impamyabumenyi igihagararo cyacu. Ubu bamwe muri abo banyeshuri bazwiho kuba ari abaganga beza cyane muri icyo gihugu.
Nihanganiraga ibyambagaho
Birumvikana ko uwo murimo ushimishije nkorera abo duhuje ukwizera utakemuye ibibazo byose mfite. Uburwayi bwanjye bukomeza kwiyongera. Icyakora, igishimishije ni uko mbizi. Umugore wanjye n’umuhungu wanjye batigera banyinubira, ni bo batuma ngishobora gusohoza inshingano zanjye. Batamfashije nta cyo nashobora gukora. Ubu singishobora no gufunga ibifungo by’ipantaro yanjye cyangwa ngo niyambike ikoti! Mbwiriza ku wa Gatandatu ndi kumwe n’umuhungu wanjye Ismael unsunika mu igare kugira ngo mbwirize abantu banyuranye duturanye. Kandi ndacyashobora gusohoza inshingano yanjye yo kuba umusaza mu itorero.
Muri iyi myaka 12 ishize, nagize ibihe bigoye. Rimwe na rimwe, kubona uko ubumuga bwanjye bugira ingaruka ku muryango wanjye bijya bituma ndushaho kubabara kuruta uko uburwayi bumbabaza. N’ubwo batabivuga nzi ko bababaye. Mu minsi ishize, mu mwaka umwe gusa, mabukwe na data barapfuye. Guhera muri uwo mwaka nanone, nta hantu nashoboraga kugera ntari mu igare. Papa wabaga iwanjye, na we yishwe n’indwara yari yaramunegekaje. Milagros wamwitagaho, yumvaga asa n’aho abona ibizambaho.
Icyakora ikintu cyiza navuga, ni uko umuryango wacu wunze ubumwe: dusangira akabisi n’agahiye. N’ubwo intebe y’ubuyobozi bw’isosiyete nayiguranye igare ry’ibimuga, mu by’ukuri muri iki gihe ubuzima bwanjye ni bwiza kubera ko mpora nkorera abandi. Gutanga bishobora koroshya ububabare, kandi Yehova akomeza rwose isezerano rye ryo kuduha imbaraga igihe tuzikeneye. Kimwe na Pawulo, nshobora kuvugisha ukuri nti “nshobozwa byose na Kristo umpa imbaraga.”—Abafilipi 4:13.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Indwara ya sclérose en plaques ifata urwungano rw’imyakura. Akenshi yonona buhoro buhoro uko umuntu ategeka umubiri we, uko akoresha amaboko n’amaguru, amaso n’ubushobozi bwo gusobanukirwa.
b Ubwo buryo bwo kubaga bwitirirwa Ross.
c Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Gashyantare 1997, ku ipaji ya 19-20, mu Gifaransa.
[Agasanduku ko ku ipaji ya 24]
Uko umugore we abibona
Kubana n’umugabo wawe arwaye iriya ndwara, biraguhungabanya mu bwenge, mu byiyumvo no mu mubiri. Ngomba gushyira mu gaciro mu byo nteganya gukora kandi nkirinda imihangayiko itari ngombwa yo kwibaza uko tuzamera (Matayo 6:34). Icyakora, kubana n’umuntu ubabaye bishobora gutuma imico myiza umuntu afite igaragara. Ishyingiranwa ryacu ryarushijeho gukomera kurusha mbere hose, kandi imishyikirano mfitanye na Yehova yarushijeho kuba iya bugufi. Inkuru zivuga ibyabaye mu mibereho y’abandi bantu bari mu mimerere nk’iyo ibabaje, na zo zarankomeje cyane. Nifatanya na Julián mu byishimo aterwa no kuba akorera abavandimwe, kandi niboneye ko Yehova atigeze adutererana, n’ubwo umunsi wose uzana ibyawo.
[Agasanduku ko ku ipaji ya 24]
Uko umuhungu we abibona
Kuba papa yihangana kandi akarangwa n’icyizere bimbera urugero rwiza cyane, kandi numva mfite icyo maze iyo musunika mu igare. Nzi ko buri gihe atari ko nashobora gukora ibyo nifuza gukora. Ubu ndi ingimbi, ariko ninkura nanjye nzaba umwe mu bagize Komite Ishinzwe Guhuza Abarwayi n’Abaganga. Mfatiye ku masezerano Bibiliya itanga, nzi ko imibabaro yo muri iki gihe ari iy’igihe gito, kandi ko hari abavandimwe na bashiki bacu benshi bababaye kuruta uko twe tubabaye.
[Ifoto yo ku ipaji ya 22]
Umugore wanjye aramfasha cyane
[Ifoto yo ku ipaji ya 23]
Tuganira na Muganga Juan Duarte, inzobere mu kubaga umutima
[Ifoto yo ku ipaji ya 25]
Jye n’umuhungu wanjye dukunda kubwiriza