Ababwiriza b’Ubwami barabara inkuru
Bafashijwe gukomeza kubona ko amaraso ari ayera
HIRYA no hino ku isi abagaragu ba Yehova bagaragaza ko ari indahemuka ku Mana ku kibazo cy’ukwera kw’amaraso (Ibyakozwe 15:28, 29). Itsinda ry’umugaragu ukiranuka w’ubwenge ryagiye rifasha umuryango wa Gikristo w’Abavandimwe (Matayo 24:45-47). Reka turebe ingaruka ibyo byagize muri Filipine.
Abagize ibiro by’ishami ryo muri Filipine bagize bati “mu mwaka wa 1990, twamenyeshejwe ko hari intumwa zari kuva kuri Beteli y’i Brooklyn zigakorera hano muri Filipine inama nyungurana bitekerezo. Hatumiwe abavandimwe baturutse mu mashami menshi yo muri Aziya harimo Koreya y’Amajyepfo, Tayiwani, na Hong Kong. Intego yari iyo kubafasha gushyiraho Inzego Zishinzwe Gutanga Amakuru Yerekeranye n’Ibitaro mu biro by’amashami yabo no gushyiraho za Komite Zishinzwe Guhuza Abarwayi n’Abaganga. Muri Filipine, izo komite zabanje gushyirwa mu mijyi ine minini.” Izo komite zagombaga kwihatira kumenya aho abaganga bemera gufatanya natwe ku bihereranye n’imyizerere yacu ya Gikristo ituma tutemera guterwa amaraso bakorera. Nanone kandi, abagize izo Komite bari kujya bafasha Abavandimwe igihe ibibazo birebana n’amaraso byari kuba bivutse.
Uwitwa Remegio yatoranyirijwe kuba umwe mu bagize Komite Ishinzwe Guhuza Abarwayi n’Abaganga y’i Baguio. Uko igihe cyagendaga gihita, ni na ko abaganga bagendaga bamenya uko iyo Komite ikora. Remegio yibuka ko igihe abaganga bifuzaga kumenya uko bavura abarwayi b’Abahamya banze guterwa amaraso, bagiranye inama n’abagize Komite Ishinzwe Guhuza Abarwayi n’Abaganga. Remegio yagize ati “abaganga batangiye kubaza ibibazo, ariko byari ibibazo binkomereye kubera ko byarebanaga cyane n’akazi bakora.” Yasenze Yehova asaba ubufasha kugira ngo ashobore gusubiza ibyo bibazo. Remegio akomeza agira ati “nyuma ya buri kibazo, abandi baganga bazamuraga ukuboko maze bakavuga uko babyifashemo igihe bahuraga n’ikibazo nk’icyo.” Remegio yishimiye ubwo bufasha, cyane cyane ko icyo kiganiro cyamaze amasaha abiri.
Ubu hari abavandimwe 77 bakorera muri za Komite 21 mu gihugu hose. Uwitwa Danilo, akaba ari umuganga w’Umuhamya, yagize ati “abaganga bazi ko abarwayi b’Abahamya ba Yehova babagana, bashyigikiwe n’umuteguro ubitaho.” Hari umuganga wabanje kwanga kubaga umuvandimwe atamuteye amaraso. Ariko uwo muvandimwe yakomeye ku myizerere ye. Baramubaze kandi byagenze neza. Urwego Rushinzwe Gutanga Amakuru Yerekeranye n’Ibitaro rw’ibiro by’ishami byo muri Filipine rwanditse rugira ruti “uwo muganga yatangajwe n’ukuntu uwo muvandimwe yakize. Uwo muganga yaravuze ati ‘mfatiye ku byabaye hano, niharamuka habonetse undi muntu wo mu bayoboke banyu ukenera kubagwa nta maraso atewe, nzishimira kubimukorera.’ ”