Umurimo wo Kubwiriza Utuma Tuba Abantu Batandukanye n’Abandi
1 Hari abantu benshi bajya bibaza bati “ni iki Abahamya ba Yehova batandukaniyeho n’andi madini?” Ni gute wasubiza? Ushobora gusobanura imwe mu myizerere yacu ishingiye kuri Bibiliya. Ariko se nanone, waba waratekereje ibihereranye no kugaragaza ukuntu umurimo wacu ukorerwa mu ruhame utuma tuba abantu batandukanye n’andi madini?—Mat 24:14; 28:19, 20.
2 Muri iki gihe, abantu bake b’abanyedini ni bo bumva basunikirwa kugeza imyizerere yabo ku bandi. Bashobora gutekereza ko bihagije kumvira amategeko ya Kayisari, kugira imibereho irangwa n’imico myiza, cyangwa gukorera abandi ibikorwa byiza. Nyamara kandi, bashobora kumva badahatirwa gufasha abandi kumenya icyo Bibiliya ivuga ku bihereranye no kubona agakiza. Ni gute dutandukanye na bo?
3 Umurimo wacu dukorana umwete, utandukanye cyane n’ibikorwa by’andi madini. Mu gihe cy’imyaka isaga 100, Abahamya bo muri iki gihe babwirizanyije umwete ubutumwa bwiza kugera ku mpera y’isi, bigana urugero rw’Abakristo ba mbere. Mu kubigenza dutyo, tuba dufite intego yo gufasha abantu benshi uko bishoboka kose, kugira ngo bahuze imibereho yabo n’ibyo Imana ishaka.—1 Tim 2:4; 2 Pet 3:9.
4 Uvugwa Ute? Mbese, uzwiho kuba uri umubwiriza w’Ijambo ry’Imana ugira ishyaka (Ibyak 17:2, 3; 18:25)? Mbese, abaturanyi bawe babona itandukaniro hagati y’idini ryabo n’iryawe bitabagoye, bitewe n’umurimo wawe wo kubwiriza? Mbese, waba uri umuntu uzwiho kuba ushishikarira kugeza ibyiringiro byawe ku bandi? Waba se ufite akamenyero ko kwifatanya buri gihe mu murimo wo kubwiriza? Wibuke ko tutigaragaza binyuriye ku izina ryacu gusa, ahubwo ko nanone twigaragaza dukora icyo iryo zina risobanura—ni ukuvuga gutanga ubuhamya ku bihereranye na Yehova.—Yes 43:10.
5 Urukundo dukunda Imana na bagenzi bacu rudusunikira gukora umurimo wo kubwiriza (Mat 22:37-39). Ni cyo gituma dushaka gukoresha neza uburyo bwose tubonye kugira ngo twifatanye mu murimo wo kubwiriza Ubwami, nk’uko Yesu n’intumwa babigenzaga. Nimucyo dukomeze kubwiriza ubutumwa bwiza abantu baba biteguye kudutega amatwi tubigiranye umwete. Kubigenza dutyo, bizafasha abantu bafite imitima itaryarya kugira ngo bamenye “gutandukanya . . . abakorera Imana n’abatayikorera.”—Mal 3:18.