Ni Nde Ushobora Kwemera Kuyoborerwa Icyigisho cya Bibiliya?
1 Umuhanuzi Amosi yavuze ko mu gihugu cya Isirayeli hari kuzatera inzara, ‘inzara itari iy’ibyo kurya, cyangwa inyota yo gushaka amazi, ahubwo yari kuzaba ari iyo kumva amagambo y’Uwiteka’ (Amosi 8:11). Umuteguro wa Yehova urimo urakwirakwiza umubare munini cyane w’ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya ku isi hose, ku bw’inyungu z’abantu bafite inzara n’inyota byo mu buryo bw’umwuka.
2 Kugeza ubu, twacapye miriyoni 70 z’igitabo Ubumenyi, na miriyoni 91 z’agatabo Ni Iki Imana Idusaba? Mu gihe twigisha ukuri, twishimira imvugo yoroheje ikoreshwa muri ibyo bitabo, n’uburyo bigira ingaruka nziza. Nyamara kandi, mu by’ukuri abenshi mu bantu bakiriye ibitabo byacu ntibarigana natwe Bibiliya. Ni iki dushobora gukora ku bihereranye n’ibyo?
3 Uwakiriye Igitabo Wese, Aba Ashobora Kuzayoborerwa Icyigisho! Reka turebe urugero rw’umubwiriza wasabye kuyoborera umugore icyigisho, ubwo bari bavuganye ubwa mbere amusanze ku muryango. Uwo mugore yahise yemera. Nyuma y’aho yaje kubwira uwo mubwiriza ati “ni wowe muntu wa mbere wansabye ko twakwigana Bibiliya.” Mbese, mu ifasi yawe, haba hari abantu bangahe bafite ibitabo byacu, bashobora kuvuga batyo? Umuntu wese wakiriye igitabo, aba atanze uburyo bwo kongera gusurwa no kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya.
4 Kubera ko akenshi duhura n’abantu basanzwe bafite ibitabo byacu, ni gute dushobora kubashishikariza kwiga ibikubiye muri ibyo bitabo byacu? Umuhamya umwe yahise abaza nyir’inzu niba nta kibazo icyo ari cyo cyose yari afite gishingiye kuri Bibiliya, maze nyir’inzu aramusubiza ati “nta cyo.” Uwo mushiki wacu yarakomeje ati “rwose uragifite.” Uwo mugore yaje kwemera ko afite ikibazo, maze icyigisho cya Bibiliya kiba kiratangiye. Kuki utabaza nyir’inzu niba yakwishimira kumenya uko Bibiliya ibona ikibazo iki n’iki cyangwa ikintu runaka kimuhangayikishije? Ube witeguye kuzamura ikibazo gishishikaje niba we adashobora gutekereza ngo agire icyo agushaho. Bene ibyo biganiro bishobora kuba urufatiro ruganisha ku cyigisho gihoraho, gishingiye ku bintu by’ibanze by’ukuri bya Bibiliya.
5 Kuyobora icyigisho cya Bibiliya ni rwo rufatiro rw’umurimo wacu. Kubera ko tudashobora kumenya uwakwemera kuyoborerwa icyigisho, ntukajijinganye kubisaba umuntu wese uhuye na we. Byereke Yehova mu isengesho, maze ukore ibihuje n’ibyo usaba mu masengesho yawe. Bidatinze, ushobora kuzabona ko umuntu uzasaba kuyoborera icyigisho cya Bibiliya azabyemera!—1 Yoh 5:14, 15.