ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 12/99 pp. 5-6
  • Isubiramo ry’ishuri ry’umurimo wa gitewokarasi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Isubiramo ry’ishuri ry’umurimo wa gitewokarasi
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1999
Umurimo Wacu w’Ubwami—1999
km 12/99 pp. 5-6

Isubiramo ry’ishuri ry’umurimo wa gitewokarasi

Isubiramo ry’ingingo zaganiriweho mu masomo y’Ishuri ry’umurimo wa Gitewokarasi mu byumweru byo kuva ku itariki ya 6 Nzeri kugeza ku itariki ya 20 Ukuboza 1999, rikorwe nta gitabo kibumbuwe. Koresha urundi rupapuro rwo kwandikaho mu gusubiza ibibazo byinshi uko bishoboka kose ukurikije igihe cyatanzwe.

[Icyitonderwa: Mu gihe cy’isubiramo ryo kwandika, ni Bibiliya yonyine ishobora gukoreshwa mu gusubiza ikibazo icyo ari cyo cyose. Amashakiro agaragazwa nyuma y’ibibazo ni ayo kwikorera ubushakashatsi bwa bwite. Imibare iranga amapaji n’amaparagarafu y’Umunara w’Umurinzi, ishobora kutaboneka kuri buri nomero yose yerekanywe.]

Koresha Ni byo cyangwa Si byo mu gusubiza ibibazo bikurikira:

1. Yehova yaretse ubutegetsi bwa kimuntu burishyira burizana, kugira ngo agaragaze ko buri gihe uburyo Bwe bwo gutegeka buba bukiranuka kandi ko ari ubw’ukuri (Guteg 32:4; Yobu 34:10-​12; Yer 10:23) [1, w97 1/3 p. 5 par. 3].

2. Bibiliya igaragaza ko Imana iciraho iteka uburyo bwose bwo kwinubira ibintu [3, w97-F 1/12 p. 30 par. 3-4].

3. Ababyeyi bakomeza kugirana imishyikirano ishyize mu gaciro n’abana babo bashatse ku bihereranye n’ibyo baba babatezeho, bazirikana amahame y’Imana arebana n’ubutware, hamwe na gahunda nziza (Ef 5:23) [11, fl p. 175 par. 11].

4. Muri Mariko 6:31-​34 hagaragaza ko Yesu yagiriye impuhwe imbaga y’abantu, bitewe gusa n’uko bari barwaye kandi bakennye [6, w97-F 15/12 p. 29 par. 1].

5. Mu gihe Umukristo wo mu bagize izindi ntama yaba adashoboye kwifatanya mu materaniro y’Urwibutso rw’urupfu rwa Kristo, agomba kurwizihiza mu kwezi gutaha, mu buryo buhuje n’ihame rivugwa mu Kubara 9:10, 11. (Yoh 10:16) [7, Gusoma Bibiliya buri cyumweru; reba w93-F 1/2 p. 31 par. 9.]

6. N’ubwo hari ibintu bidashimisha mu buzima bwo mu myaka y’iza bukuru, hari byinshi bishobora kutuzanira umunezero, urugero nk’incuti nziza no kugira ibintu dukorera abandi bantu [13, fl p. 179 par. 18].

7. Mu Migani 6:30 hagaragaza ko kwiba bishobora kwihanganirwa cyangwa bikaba byagira ishingiro mu mimerere imwe n’imwe [10, g97-F 8/11 p. 19 par. 2].

8. Mu mwaka wa 1530, William Tyndale yabaye uwa mbere mu gukoresha Izina ry’Imana, Yehova, mu buhinduzi bw’Icyongereza bw’Ibyanditswe bya Giheburayo [12, w97-F 15/9 p. 28 par. 3].

9. Umudugudu w’ubuhungiro w’ikigereranyo wo muri iki gihe, ni uburyo bwateganyijwe n’Imana bwo kuturinda urupfu rwatugeraho bitewe no kwica itegeko ryayo rirebana no kwera kw’amaraso. (Kub 35:11) [15, Gusoma Bibiliya buri cyumweru; reba Ibice byo Kwigwa, igice cya 12, p. 19 par. 8.]

10. Izina Gutegeka kwa Kabiri risobanurwa ngo “Itegeko rya Kabiri,” rirakwiriye bitewe n’uko icyo gitabo cya Bibiliya ari uburyo bwo kuvuga Amategeko kiyasubiramo gusa. [16, Gusoma Bibiliya buri cyumweru; reba si-F p. 35 par. 4.]

Subiza ibi bibazo bikurikira:

11. Ni iki cyashushanywaga n’imitsima ibiri isembuwe umutambyi mukuru yatambaga mu gihe cy’Umunsi Mukuru wa Pentekote? (Lewi 23:15-17) [3, Gusoma Bibiliya buri cyumweru, reba w98 1/3 p. 13 par. 21.]

12. Ni ryari Yubile ya Gikristo yatangiye, kandi yatumye habaho ubuhe bwoko bw’umudendezo muri icyo gihe? (Lewi 25:10) [4, Gusoma Bibiliya buri cyumweru; reba Ibice byo Kwigwa, igice cya 8, p. 11, par. 14.]

13. Dukurikije ibyanditswe mu gitabo cyo Kubara, kurokoka bishingiye ku bihe bintu bitatu? [5, si-F p. 29 par. 1]

14. Ni mu buhe buryo Mose yatanze urugero rwiza mu kugaragaza ko atarangwaga n’umwuka wo kugira ishyari? (Kub 11:29) [8, Gusoma Bibiliya buri cyumweru; reba Ibice byo Kwigwa, igice cya 11, p. 5 par. 11.]

15. Ni gute ibyabaye kuri Kora, Datani na Abiramu bigaragaza ko kubona ibintu runaka atari ko buri gihe bituma umuntu agira ukwizera? [9, w97-F 15/3 p. 4 par. 2]

16. Ni ubuhe buryo bubiri bwo kubaha ababyeyi bacu bageze mu za bukuru bwagaragajwe muri Matayo 15:3-6 no muri 1 Timoteyo 5:4? [8, fl p. 168 par. 19, 20]

17. Ni irihe somo ry’ingenzi ritsindagirizwa mu Kubara 26:64, 65? [12, Gusoma Bibiliya buri cyumweru; reba g95-F 8/8 p. 10-11 par. 5-8.]

18. Ni gute urugero rwa Finehasi rudufasha gufatana uburemere icyo kwiyegurira Yehova bisobanura? (Kub 25:11) [12, Gusoma Bibiliya buri cyumweru; reba Ibice byo Kwigwa, igice cya 6, p. 16 par. 12-13.]

19. Ni gute umuntu uri mu mudugudu w’ubuhungiro w’ikigereranyo ashobora ‘kurenga urugabano’ rw’umudugudu? (Kub 35:26) [15, Gusoma Bibiliya buri cyumweru; reba Ibice byo Kwigwa, igice cya 12, p. 21 par. 20.]

20. Ni mu buhe buryo Inyandiko Yandikishijwe Intoki ya Sinaiticus (Codex Sinaiticus) yabaye ingirakamaro cyane mu birebana n’ubuhinduzi bwa Bibiliya? [13, w97-F 15/10 p. 11 par. 2]

Uzurisha ijambo cyangwa interuro aha hakurikira:

21. Yehova yaretse ibibi bibaho kugira ngo agaragaze ukuri kw’ibanze mu buryo budasubirwaho ko ari we wenyine, kandi ko amategeko ye ari iby’ingenzi kugira ngo ibiremwa bye byose bigire amahoro n’ibyishimo birambye. (Zab 1:1-3; Imig 3:5, 6; Umubw 8:9) [1, w97 1/3 p. 5 par. 4]

22. Igitabo cy’Abalewi kirihariye mu bihereranye no gutsindagiriza kw’amaraso, kigaragaza ko uburyo bumwe rukumbi bwemewe bwo kuyakoresha ari ukuyatangah. [4, si-F p. 28 par. 33]

23. Mu buryo buhuje n’ibivugwa muri Zaburi 144:15b, ibyishimo nyakuri ni imimerere y’umutima, ishingiye ku nyakuri no ku myiza umuntu afitanye na Yehova. [7, w97-F 15/3 p. 23 par. 7]

24. Bibiliya yahinduwe ivanywe mu Giheburayo igashyirwa mu Kigiriki cyavugwaga na rubanda rwa giseseka, ikarangira ahagana mu mwaka wa 150 M.I.C., yaje kwitwa; naho Bibiliya yahinduwe na Jérôme igashyirwa mu Kilatini, yaje kwitwa irangira ahagana mu mwaka wa 400 I.C. [11, w97-F 15/8 p. 9 par. 2; p. 10 par. 4]

25. Mu kwerekeza ku nkuru zihereranye na Balamu na Kora nk’uko zanditswe mu gitabo cyo Kubara, Yuda yahaye Abakristo umuburo wo kwirinda kugwa mu mitego yo kugira n’. [15, si-F p. 34 par. 35]

Hitamo igisubizo cy’ukuri muri ibi bikurikira:

26. Rimwe mu mwaka, ku (Munsi Mukuru w’Ingando; Umunsi w’Impongano; kuri Pasika), ishyanga ryose rya Isirayeli, hakubiyemo n’abasuhuke b’abanyamahanga basengaga Yehova, bagombaga (kutagira umurimo uwo ari wo wose bakora; gutanga icya cumi; gutanga amaturo y’umuganura w’ibyo bejeje) kandi bakiyiriza ubusa. (Lewi 16:29-​31) [1, Gusoma Bibiliya buri cyumweru; reba w96 1/7 p. 13 par. 12.]

27. Imwe mu ntego za Komite y’Ubuhinduzi bwa Bibiliya y’Isi Nshya, yari iyo kubona ubuhinduzi bw’(ijambo ku rindi uko bishoboka kose; bwibanda ku bitekerezo bikubiye mu ndimi z’umwimerere; buhuje neza no gusobanukirwa inyigisho mu buryo bwihariye) kugira ngo itume umusomyi yiyumvisha mu buryo bwa bugufi ukuntu indimi z’umwimerere ziteye, hamwe n’ukuntu ibitekerezo bigiye byungikana. [13, w97-F 15/10 p. 11 par. 5]

28. Dukurikije ibivugwa mu Baheburayo 13:19, gusengana umwete kwa bagenzi bacu duhuje ukwizera bishobora gutuma habaho ihinduka ku bihereranye n’(ibyo Imana ireka bibaho; igihe Imana igira icyo ikora; ukuntu Imana izakora ibintu). [8, w97-F 15/4 p. 6 par. 1]

29. ‘Agashumi k’umukara wa kabayonga ko ku ncunda zo ku musozo’ w’imyambaro y’Abisirayeli, kari ngombwa kugira ngo kababere (umurimbo wera; ikimenyetso cyo kwicisha bugufi; ikintu kigaragara cyabibutsaga kwitandukanya n’isi bitewe n’uko bari ubwoko bwa Yehova). (Kub 15:38, 39) [9, Gusoma Bibiliya buri cyumweru; reba w84-F 15/1 p. 20 par. 16.]

30. Ibintu bivugwa mu gitabo cyo Gutegeka kwa Kabiri byabayeho mu gihe cy’(amezi abiri; umwaka umwe; imyaka ibiri), kandi kucyandika byarangiye mu ntangiriro z’umwaka wa (1513; 1473; 1467) M.I.C. [16, si-F p. 35 par. 6]

Huza iyi mirongo y’Ibyanditswe n’ibi bikurikira:

Kub 16:41, 49; Zab 37:25; Mat 19:9; Ibyak 20:35; Kolo 2:8

31. Kugira imibereho yo kwiyanga no kwibabaza, ntibiyobora ku kwera mu buryo bwihariye cyangwa ku kumurikirwa nyakuri. [2, g97-F 8/10 p. 21 par. 3]

32. Ubusambanyi ni yo mpamvu yonyine ishingiye ku Byanditswe ishobora gutuma abashakanye batandukana, bakaba bashobora kongera gushakana n’abandi. [10, fl p. 172 par. 5]

33. Kubaho mu buryo bugaragaza ko umuntu yizera Imana, bishobora kumufasha guhangana n’ikibazo cyo kubura uwo bashakanye. [13, fl p. 179 par. 17]

34. Kunenga uburyo ubutabera bwa Yehova bukoreshwa binyuriye ku bagaragu be yashyizeho, bishobora kugira ingaruka zibabaje. [10, Gusoma Bibiliya buri cyumweru; reba w96 1/7 p. 9 par. 13.]

35. Gushakira undi umunezero no kwitegura gushyira imbere ibyo akunda kurusha ibyo wowe ukunda, bishobora kuzanira umugabo n’umugore bashakanye ukunyurwa kw’igihe kirekire, mu myaka yabo y’iza bukuru. [10, fl p. 174 par. 8]

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze