Ikoraniro ry’Intara ry’Abahamya ba Yehova ryo mu Mwaka wa 2000 Rizaba Rifite Umutwe Uvuga ngo “Abashyira Ijambo ry’Imana mu Bikorwa”
1 “Nzagushimira mu iteraniro ryinshi, nzaguhimbariza mu bantu benshi” (Zab 35:18). Ngaho tekereza ukuntu muri iki gihe Dawidi yashimishwa cyane no kubona abantu babarirwa mu bihumbi byinshi bateraniye hamwe mu mahoro kugira ngo bahabwe inyigisho iva ku Mana mu makoraniro yacu! Mbese, waba wari uri mu bantu bagera ku 61.000 bateranye muri rimwe mu Makoraniro y’Intara yari afite umutwe uvuga ngo “Inzira y’Ubuzima Yemerwa n’Imana”? Guhera mu ntangiriro za Kanama kugeza hagati muri Nzeri 1999, amakoraniro yose hamwe agera kuri 32 yabereye mu mijyi mito n’iminini 25 yo mu bihugu bitandatu bigenzurwa n’ishami ryacu. Amakoraniro yacu y’intara yo mu mwaka wa 2000 azaduha bundi bushya uburyo bwo guteranira hamwe na bagenzi bacu basingiza Yehova, “bazi ko bakeneye iby’umwuka” bishimye kandi bashishikariye ‘kumva icyo umwuka [u]bwira amatorero.’—Mat 5:3, NW; Ibyah 2:29.
2 Gukora Imyiteguro ku Byerekeranye n’Amacumbi: Buri mwaka twishimira kubagezaho ibisobanuro ku bihereranye n’ukuntu mushobora gukora imyiteguro ihereranye n’iby’amacumbi mu ikoraniro ry’intara, kandi twishimira cyane ukuntu mwubahiriza ayo mabwiriza. Urwego rw’Imirimo Rushinzwe Amacumbi rwo mu karere ikoraniro riberamo ruba rwiteguye buri gihe kubaha ubufasha ku cyaba gikenewe cyose mu birebana n’amacumbi. Turabasaba gukurikiza mubigiranye ubwitonzi amabwiriza atangwa n’urwo rwego rw’imirimo ku birebana n’amacumbi ayo ari yo yose rwaba rwabashakiye. Kubera amategeko agenga ibyerekeranye n’umuriro n’umutekano, abacumbikiwe mu mashuri no mu mazu abanyeshuri bararamo ntibagomba gutekera muri ayo mazu.
3 Mu mijyi myinshi minini cyangwa imito ikoraniro rizaberamo haboneka za hoteli. Niba ukeneye gucumbikirwa muri hoteli ubinyujije ku Rwego rw’Imirimo Rushinzwe Amacumbi, turagusaba kwandikira urwo rwego mbere y’igihe, ugaragaza umubare w’amafaranga wifuza kuzajya uriha ku muntu umwe umwe ku munsi.
4 Niba usabye Urwego Rushinzwe Amacumbi kugufatira icumbi, turagusaba kudahindura iryo cumbi wafatiwe ngo ujye mu yindi hoteli. Gukurikiza ayo mabwiriza biduha uburyo bwo kugaragaza ko dukunda abavandimwe bacu b’Abakristo, kandi ko twirinda umuco wiganje mu isi muri iki gihe wa “reka mbanze.”—1 Kor 10:24.
5 Amafaranga y’Avansi Ahabwa Hoteli no Gukemura Ibibazo Birebana na Hoteli: Za hoteli zimwe na zimwe zishobora gusaba amafaranga y’avansi kuri buri cyumba cyafashwe, kugira ngo wiringire udashidikanya ko wafatiwe icumbi. Igihe udatanze ayo mafaranga, hoteli iba ifite uburenganzira bwo guha undi muntu icyumba cyawe. Igihe bizaba bimeze bityo, Urwego rw’Imirimo Rushinzwe Amacumbi ruzakumenyesha ukuntu ushobora kohereza ayo mafaranga. Ku bihereranye n’ingorane izo ari zo zose zaba zivutse mbere cyangwa nyuma y’ikoraniro, ushobora kubimenyesha Urwego rw’Imirimo Rushinzwe Amacumbi. Niba havutse ikibazo mu gihe cy’ikoraniro, ugomba kujya kubimenyesha Urwego rw’Imirimo Rushinzwe Amacumbi rw’ikoraniro vuba uko bishoboka kose, kugira ngo abavandimwe bashobore kubigufashamo mbere y’uko wishyura hoteli.
6 Kwita ku Bafite Ibyo Bakeneye mu Buryo Bwihariye: Abantu bafitanye isano, abasaza n’abandi bo mu bagize itorero bazi imimerere yihariye y’umuntu runaka ugeze mu za bukuru, uwamugaye, abakora umurimo w’igihe cyose cyangwa abandi bafite ibyo bakeneye mu buryo bwihariye, bashobora kugaragaza ko bahangayikiye abo bantu mu buryo bwuje urukundo kandi ko babitaho, babafasha kugira ngo bazaterane mu ikoraniro. (Gereranya na 1 Timoteyo 5:4.) Fomu Itangwa na Sosayiti Isabirwaho Ibyerekeye Abakeneye Gucumbikirwa mu Buryo Bwihariye, igaragaza ibyo umuntu asabwa kuba yujuje kugira ngo yuzuze iyo fomu. Ubwo buryo bwateganyirijwe ababwiriza bafite igihagararo cyiza gusa, hakubiyemo n’abana bafite imyifatire myiza baba baremewe na Komite y’Umurimo y’Itorero. Izo fomu zigomba kohererezwa Urwego rw’Imirimo Rushinzwe Amacumbi hakiri kare uko bishoboka kose.
7 Guterana mu Rindi Koraniro: Niba ukeneye guterana mu ikoraniro rizabera ahandi hantu kandi ukaba ukeneye ubufasha kugira ngo ubone icumbi binyuriye ku Rwego Rushinzwe Amacumbi, turagusaba kwandika mbere y’igihe. Urwego rw’Imirimo Rushinzwe Amacumbi rwagiye ruhura n’ingorane igihe rwabaga rusabwe guhita rutanga ubufasha ku bihereranye n’amacumbi mu buryo butunguranye.
8 Itegure Kuzaterana mu Minsi Itatu Yose: Mbese, Satani yaba yaragerageje kukurangaza ngo utita ku bintu by’umwuka? Ikibabaje ariko, ni uko hari abavandimwe benshi na bashiki bacu hamwe n’imiryango yabo bacikanwa ku byo kurya by’ingenzi byo mu buryo bw’umwuka. Mu buhe buryo? Binyuriye mu kudaterana kuri porogaramu z’ikoraniro ry’intara zo ku wa Gatanu. Mu mimerere imwe n’imwe, byaragaragaye ko hari umubare munini w’abavandimwe bacikanwa n’inyigisho zo mu buryo bw’umwuka hamwe n’imishyikirano ya gicuti bibonerwa muri porogaramu zo ku wa Gatanu.
9 Birashoboka ko abavandimwe bamwe na bamwe batinya kwegera abakoresha babo kugira ngo babasabe konji yo kujya mu ikoraniro. Mbese, ibyo ni uko bimeze no kuri wowe? Ni kuki ibyo utabishyira mu isengesho utura Yehova, kandi ukagira ubutwari bwo gusobanura ibyawe, ubibwira umukoresha wawe? Wibuke ingaruka nziza Nehemiya yagize, na we akaba yari ari mu mimerere nk’iyo (Neh 2:1-6). Izere ko Data wo mu ijuru yiteguye kugufasha, uzirikana ko nushyira inyungu z’Ubwami mu mwanya wa mbere azakongerera ibindi bintu bya ngombwa ukeneye mu mibereho yawe.—Mat 6:32b, 33.
10 Ni Gute Amakoraniro Yacu Akugiraho Ingaruka? Mushiki wacu ukomoka mu Burasirazuba bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yanditse agira ati “ndabashimira cyane ku bw’ikoraniro ry’intara ryo mu mwaka wa 1999. Kwifatanya n’abavandimwe banjye mbona incuro imwe gusa mu mwaka bintera ibyishimo byinshi. Ukuri kwangezeho ubwo nari ntwite ndi umwangavu, kandi ndacyibuka ko nagize ibyishimo byinshi igihe uwanyoboreraga icyigisho cya Bibiliya yanjyanaga mu ikoraniro rya mbere nateranyemo. Natereye akajisho ku bicu byari hejuru y’umutwe wanjye muri iyo sitade itari itwikiriye ari na ko turirimba indirimbo y’Ubwami ivuga ngo “Ibihumbi by’Abavandimwe,” maze ndaturika ndarira. Naribajije nti ‘ni gute Yehova yaba anshaka n’aba bantu beza bankikije bangana batya?’ Uwo munsi niyemeje gukorera Yehova mu buryo bwuzuye.” Mbega ukuntu ibyo bisusurutsa umutima! Nta gushidikanya, kwifatanya n’ubwoko bwa Yehova bwera birashimishije, si byo se?
11 Muri iki gice giheruka cy’iminsi y’imperuka, dukeneye ikoraniro ryacu ry’intara rya buri mwaka kurusha ikindi gihe cyose. Ni uburyo bwateganyijwe na Yehova kugira ngo dukomeze kubungabunga ubuzima bwacu n’igihagararo cyacu byo mu buryo bw’umwuka. Ku bw’ibyo rero, iyemeze kuzaterana mu minsi itatu yose y’Ikoraniro ry’Intara ry’uyu mwaka rifite umutwe uvuga ngo “Abashyira Ijambo ry’Imana mu Bikorwa”. Ni gute ushobora kutanamuka ku cyemezo wafashe? Saba umukoresha wawe konji hakiri kare kugira ngo uzaterane ikoraniro ryose. Niba ufite amikoro make, tangira kuzigama amafaranga akenewe uhereye ubu kugira ngo uzaterane. Saba Yehova kugira ngo agufashe gutsinda ingorane izo ari zo zose. Mu gihe ubigenza utyo, ushobora gutegerezanya amatsiko kuzifatanya n’abavandimwe na bashiki bacu mu buryo burangwa n’igishyuhirane, no kuzumva amagambo y’ubuzima bw’iteka aturuka kuri Data wo mu ijuru udukunda, Yehova.—Gereranya na Yohana 6:68.
[Agasanduku ko ku ipaji ya 3]
Ibihe bya Porogaramu
Ku wa Gatanu no Ku wa Gatandatu
3:30 –11:00
Ku Cyumweru
3:30 –10:00