Porogaramu y’Iteraniro ry’Umurimo
ICYITONDERWA: Uhereye kuri iyi nomero y’Umurimo Wacu w’Ubwami, porogaramu y’iteraniro ry’Umurimo izaba ikubiyemo Iteraniro ry’Umurimo ribanza ry’ukwezi gukurikiraho. Iri hinduka ribayeho kugira ngo rizibe icyuho gishobora guterwa no kohererezwa Umurimo Wacu w’Ubwami ukererewe.
Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 6 Ukuboza
Indirimbo ya 9
Imin. 10: Amatangazo y’iwanyu. Amatangazo yatoranyijwe mu Murimo Wacu w’Ubwami.
Imin. 15: “Twigane Umuco wa Yehova wo Kutarobanura ku Butoni.” Koresha amagambo yo gutangira atagejeje ku munota, maze ukomeze ikiganiro mu bibazo n’ibisubizo. Sobanura icyo kutarobanura ku butoni bisobanura, uko Yehova abigaragaza, n’ukuntu dushobora kubigaragaza mu murimo wacu.—Reba Étude perspicace des Écritures, Umubumbe wa 1, ku ipaji ya 1175, paragarafu ya 8, kugeza ku ipaji ya1176, paragarafu ya 3.
Imin. 20: “Mbese, Ibyo Ntitwabyumvise?” Disikuru no kugirana ikiganiro n’abaguteze amatwi. Tumira abaguteze amatwi kugira ngo bagire icyo bavuga ku bihereranye n’ukuntu gusubiramo byabafashije gusobanukirwa no gufatana uburemere ukuri mu buryo bwuzuye kurushaho.—Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Nyakanga 1995, ku ipaji ya 21-22, n’uwo ku itariki ya 15 Kanama 1993, ku ipaji ya 13-14, paragarafu ya 10-12 (mu Gifaransa).
Indirimbo ya 29 n’isengesho risoza.
Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 13 Ukuboza
Indirimbo ya 11
Imin. 10: Amatangazo y’iwanyu. Raporo y’imibare y’ibibarurwa. Tanga ibitekerezo ku bihereranye n’uburyo bwo kwikiriza indamukanyo zo mu minsi mikuru tubigiranye amakenga. Niba itorero rifite ibitabo Le plus grand homme cyangwa Grand Enseignant mu bubiko, erekana ukuntu bishobora gukoreshwa mu buryo bugira ingaruka nziza mu murimo, mu gihe cy’iminsi mikuru ya Noheli.
Imin. 15: “Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi ryo mu Mwaka wa 2000.” Disikuru, itangwe n’umugenzuzi w’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi. Suzuma ibi bintu bikurikira byahindutse muri porogaramu y’umwaka mushya. Inyigisho No. 3 izaba ishingiye kuri “Sujets de conversation bibliques” iboneka muri Bibiliya yitwa Traduction du monde nouveau. Inyigisho No. 4 na yo izaba ishingiye kuri Sujets de conversation bibliques.” Aho akamenyetso (#) kagaragaye gakurikiye iyo nyigisho, byaba byiza kurushaho itanzwe n’umuvandimwe. Tera bose inkunga yo kujyana na gahunda yabo yo gusoma Bibiliya buri cyumweru, no kugira umwete mu gutanga inyigisho basabwe gutegura mu ishuri.
Imin. 20: “Ni Iki Uzabwira Umuntu Utemera ko Imana Ibaho?” Mu bibazo n’ibisubizo. Suzuma impamvu zitandukanye zituma abantu benshi batizera ko Imana ibaho. Vuga uburyo bumwe na bumwe dushobora gukoresha mu kugirana na bo ikiganiro, tukabafasha kubona ko bihuje n’ubwenge kwemera ko Imana ibaho. Teganya icyerekanwa kimwe cyangwa bibiri bigufi. Ku bihereranye n’ibitekerezo by’inyongera, reba igitabo Raisonner, ku ipaji ya 106-112, na L’humanité à la recherche de Dieu, igice cya 14.
Indirimbo ya 17 n’isengesho risoza.
Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 20 Ukuboza
Indirimbo ya 26
Imin. 10: Amatangazo y’iwanyu na “Irebere Imbaraga za Bibiliya!” Teganya ababwiriza runaka kugira ngo bavuge mu magambo ahinnye ingero z’ibyabaye z’ibyo baherutse kubona mu murimo wo kubwiriza.
Imin. 15: Uburyo bwo Gusubiza Imbogamirabiganiro Dushobora Guhura na Zo. Kugirana ikiganiro n’abaguteze amatwi hamwe n’ibyerekanwa. Soma “Ibitekerezo” biri ku ipaji ya 15-16 y’igitabo Raisonner. Vuga “imbogamirabiganiro” ebyiri cyangwa eshatu mu ziri ku ipaji ya 16-20, cyangwa ukoreshe izindi mukunze guhura na zo mu ifasi yanyu. Suzuma bimwe mu bitekerezo byatanzwe, maze usesengure impamvu bishobora kugira ingaruka nziza mu karere k’iwanyu. Tanga icyerekanwa kigufi kuri bimwe muri ibyo bitekerezo. Tumira abaguteze amatwi kugira ngo bavuge ibisubizo bagiye batanga maze bikagira ingaruka nziza.
Imin. 20: Mbese, Ngomba Kwemera Gukora Akazi Gafite Icyo Gahuriyeho n’Umuteguro wa Kidini? Disikuru, itangwe n’umusaza, ishingiye ku igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 15 Mata 1999, ku ipaji ya 28-30. Hari abantu bamwe na bamwe bemeye gukora ako kazi hanyuma baza gutahura ko ibyo barimo bakora bitari bihuje n’amahame ya Bibiliya. Suzuma ibibazo tugomba kwibaza mu gihe dushaka gufata umwanzuro ku bihereranye no gukora akazi k’umubiri gafite ibintu runaka gahuriyeho n’idini. Tera bose inkunga yo gukomeza isiganwa rizatuma bagira igihagararo cyiza imbere ya Yehova.—2 Kor 6:3, 4, 14-18.
Indirimbo ya 2 n’isengesho risoza.
Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 27 Ukuboza
Indirimbo ya 15
Imin. 10: Amatangazo y’iwanyu. Niba itorero ryanyu rizahindura ibihe by’amateraniro muri uyu mwaka utaha, tera bose inkunga yuje ubugwaneza yo kuzakomeza kwifatanya mu materaniro buri gihe hakurikijwe ibyo bihe bishya. Nimumenyeshe ibyigisho bya Bibiliya hamwe n’abandi bantu bashimishijwe ihinduka iryo ari ryo ryose, kandi mutangire gukoresha impapuro zikoreshwa mu gutumira zigaragaza porogaramu nshya. Ibutsa bose gutanga raporo z’umurimo wo kubwiriza wo mu kwezi k’Ukuboza.
Imin. 15: Ibikenewe iwanyu.
Imin. 20: Gutanga Ibitabo bya Kera muri Mutarama. Disikuru n’ibyerekanwa. Erekana ibitabo bibiri cyangwa bitatu bya kera by’amapaji 192 byasohotse mbere y’umwaka wa 1986 biri mu bubiko bw’itorero, maze utere ababwiriza inkunga yo gufata bimwe muri byo bazakoresha mu murimo wo kubwiriza. (Niba nta na kimwe gishobora kuboneka, nimuganire ku kindi gitabo kizatangwa muri Mutarama.) Sobanura impamvu ibyo bitabo bya kera bikigira ingaruka nziza mu gutuma abantu bishimira Bibiliya. Muri buri gitabo, garagaza ingingo z’ingenzi n’amashusho ashobora gukoreshwa mu buryo bugira ingaruka nziza mu gutangiza ibiganiro. Tanga ibyerekanwa bibiri cyangwa bitatu. Ahabonetse ugushimishwa, agatabo Ni Iki Imana Idusaba? gashobora gukoreshwa mu gutangiza icyigisho.
Indirimbo ya 28 n’isengesho risoza.
Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 3 Mutarama
Indirimbo ya 4
Imin. 8: Amatangazo y’iwanyu.
Imin. 17: Menya Uko Wasubiza (Kolo 4:6). Disikuru no kugirana ikiganiro n’abateze amatwi. Igitabo Raisonner ni igikoresho cy’ingirakamaro kiduharurira inzira yo kugeza ukuri kwa Bibiliya ku bandi bantu. Igihe nyir’inzu azamuye imbogamirabiganiro ku bihereranye n’imwe mu myizerere yacu, wenda dushobora gukoresha ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Niba Umuntu Avuze Ati—” iboneka ku mpera y’agace kavuga ibihereranye n’imyizerere yacu. Gira icyo uvuga ku bintu abantu bavuga ku bihereranye na Bibiliya, biboneka ku ipaji ya 57-60, maze usuzume impamvu ibitekerezo byatanzwe bishobora kugira ingaruka nziza.
Imin. 20: “Ikoraniro ry’Intara ry’Abahamya ba Yehova ryo mu Mwaka wa 2000 Rifite Umutwe Uvuga ngo ‘Abashyira Ijambo ry’Imana mu Bikorwa.’” Umwanditsi asuzume mu bibazo n’ibisubizo iyo ngingo iri mu mugereka. Mbere na mbere, soma ibaruwa ihereranye n’ikoraniro yo ku itariki ya 15 Ukuboza 1999. Koresha imirongo y’ibyanditswe yavuzwe kugira ngo ugaragaze impamvu twese tugomba gukurikiza neza amabwiriza ya Sosayiti. Tsindagiriza akamaro ko kuba buri wese yategura mbere y’igihe amatariki nyayo ya konji azafata, kugira ngo azaterane buri munsi w’ikoraniro, hakubiyemo no ku wa Gatanu. Shimira abavandimwe ukuntu bifatanya muri gahunda za Sosayiti.
Indirimbo ya 12 n’isengesho risoza.