Mbese, Ibyo Ntitwabyumvise?
1 Birumvikana ko twabyumvise! Mu byo Yehova avuga mu Ijambo rye, harimo byinshi agenda asubiramo ku bw’inyungu z’ubwoko bwe. Yesu yasubiragamo kenshi inyigisho ze zihereranye n’ibintu bitandukanye by’Ubwami. Intumwa ze zahoraga zigaruka ku bintu by’umwuka zasuzumiraga hamwe n’abantu bari bashikamye ubutajegajega mu kuri.—Rom 15:15; 2 Pet 1:12, 13; 3:1, 2.
2 Muri iki gihe, umuteguro wa Yehova washyizeho gahunda yo guhora dusuzuma kenshi ingingo z’ingenzi mu materaniro y’itorero. Ibitabo bimwe na bimwe byagiye byigwa incuro nyinshi. Koko rero, kumva ibintu twari twarumvise na mbere hose ni iby’ingenzi!
3 Gusubira mu Bintu Bituma Tubona Ikintu cy’Ingenzi Dukeneye: Ibintu Yehova atwibutsa bituma turushaho gusobanukirwa mu buryo bwimbitse, tukabona ibintu mu buryo bwagutse kurushaho, kandi bigashimangira icyemezo cyacu cyo gukomeza isiganwa ryo mu buryo bw’umwuka (Zab 119:129). Gusuzuma amahame y’Imana kenshi, ni nko kwirebera mu ndorerwamo. Bidufasha kwisuzuma kandi bikaturinda kuba ‘abumva gusa bakibagirwa.’—Yak 1:22-25.
4 Nitudahora twiyibutsa ibyerekeranye n’ukuri, hari ibindi bintu bizacengera mu mitima yacu. Ibyo Imana itwibutsa biradukomeza kugira ngo tuneshe amoshya yangiza y’iyi si ya Satani (Zab 119:2, 3, 99, 133; Fili 3:1). Ibyo duhora twibutswa buri gihe ku birebana n’isohozwa ry’imigambi y’Imana, bidusunikira ‘kuba maso’ (Mar 13:32-37). Gusubira mu kuri gushingiye ku Byanditswe bidufasha gukomeza kugendera mu nzira igana mu buzima bw’iteka.—Zab 119:144.
5 Uko Twakungukirwa ku Giti Cyacu: Tugomba ‘guhindurira imitima yacu ku byo Imana yahamije [“itwibutsa,” NW]’ (Zab 119:36). Igihe ingingo dusanzwe tuzi yaba iri busuzumwe mu materaniro y’itorero, twagombye kuyitegura mbere y’igihe, tukareba imirongo y’Ibyanditswe yavuzwe, maze tugatekereza ukuntu dushobora gushyira mu bikorwa ibintu biyikubiyemo. Ntitukirengagize gutegura isubiramo ryo kwandika ryo mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi, twibwira ko bidakenewe (Luka 8:18). Ntituzigere na rimwe dushaka kurangara tubitewe n’uko ibintu by’ukuri by’ishingiro bigenda bisubirwamo kenshi mu materaniro yacu.—Heb 5:11.
6 Nimucyo tugire imyifatire nk’iy’Umwanditsi wa Zaburi wagize ati “njya nishimira inzira y’ibyo wahamije [“utwibutsa,” NW], ngo nyihwanye n’ubutunzi bwose” (Zab 119:14). Ni koko, twari twarumvise ibyo bintu by’agaciro, kandi uko bigaragara tuzongera tubyumve. Kubera iki? Kubera ko Yehova azi ko dukeneye kubyumva!