Ni Iki Uzabwira Umuntu Utemera ko Imana Ibaho?
1 Umwarimukazi wo muri kaminuza ukomoka mu gihugu cya Polonye yabwiye umumisiyonari ukorera muri Afurika ati “sinemera ko Imana ibaho.” Ariko rero, mushiki wacu yashoboye kugirana ikiganiro n’uwo mugore maze amuha igitabo La vie: comment est-elle apparue? Evolution ou création? Igihe uwo mumisiyonari yari asubiye kumusura mu cyumweru cyakurikiyeho, wa mwarimukazi yaramubwiye ati “nta bwo ngihakana ko Imana ibaho!” Yari yarasomye cya gitabo Création arakirangiza, maze ahita asaba kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya. Ni iki ushobora gukora kugira ngo ube wagira icyo ugeraho mu guha ubuhamya abantu bavuga ko batemera ko Imana ibaho? Mbere na mbere, zirikana impamvu zinyuranye zituma abantu bavuga ibyo.
2 Ibintu Bigira Uruhare mu Gutuma Abantu Babura Ukwizera: Abantu bose batemera ko Imana ibaho, si ko baba bararezwe batyo. Benshi baba barakuriye mu mimerere runaka ya kidini, kandi igihe kimwe bakaba barigeze kwemera ko Imana ibaho. Nyamara kandi, ibibazo bikomeye by’ubuzima cyangwa iby’umuryango, cyangwa se ibikorwa bimwe na bimwe byo kurenganywa baba barahuye na byo, byatumye ukwizera kwabo gukendera. Ku bandi bo, amasomo baba barigiye muri za kaminuza aba yaragize ingaruka mbi ku bihereranye n’ukuntu babona Imana. Zirikana izi ngero zikurikira z’abantu batemeraga ko Imana ibaho baje kugera ubwo bizera Yehova Imana mu buryo bukomeye kandi bakaba Abahamya be.
3 Hari umugore umwe w’i Paris wavukanye indwara ituma amagufwa adakomera. N’ubwo yari yarabatijwe akaba Umugatolika, yatangaje ko atemeraga ko Imana ibaho. Igihe yabazaga ababikira impamvu Imana yatumye avukana ubwo bumuga, baramushubije bati “ni ukubera ko igukunda.” Yanze kwemera icyo gitekerezo gikocamye. Nanone zirikana urugero rw’umusore umwe wo muri Finlande waje gusuzumwa bagasanga afite indwara y’imikaya idakira, hanyuma ikaza kumuzahaza kugeza ubwo asigara agendera mu igare ry’ibimuga. Nyina yamujyaniye Umupentekote wavugaga ko ashobora gukiza abarwayi. Nyamara kandi, ntiyashoboye kumukiza mu buryo bw’igitangaza. Ingaruka yabaye iy’uko uwo musore yazinutswe Imana maze aba umuntu utemera ko Imana ibaho.
4 Umugabo umwe wo muri Honduras yari yarabyirutse ari Umugatolika, ariko aza kwiga filozofiya ya Gisosiyalisiti hamwe n’imyizerere ivuga ko nta Mana ibaho. Ubwo yari amaze kunyurwa n’inyigisho yo muri kaminuza ivuga ko abantu bakomoka ku bwihindurize, yaretse kwemera ko Imana ibaho. Hari umugore umwe wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na we wari Umumetodisiti kuva akibyiruka. Mu mashuri makuru, yakurikiranye amasomo yerekeranye n’iyigamyifatire. Ni gute ibyo byaba byaragize ingaruka ku myizerere ye? Yaravuze ati “mu mpeshyi imwe izo nyigisho zashenye ukwizera kose nari mfite mu idini.”.
5 Kugera ku Mitima y’Abantu Bataryarya: Abantu benshi bavuga ko batemera ko Imana ibaho bakwishimira kumenya ko hari umuti wo gukemura ibibazo birebana n’uburwayi, amacakubiri mu muryango, akarengane, n’ibindi. Bashishikazwa nta buryarya no kubona ibisubizo by’ibibazo nk’ibi: ‘kuki hariho ubugizi bwa nabi?’ ‘Kuki ibintu bibi biba ku bantu beza?’ na ‘Ubuzima buvuze iki?’
6 Umugabo n’umugore bashakanye, bakaba baba mu gihugu cy’Ubusuwisi, bombi bari barabyirutse batemera ko Imana ibaho. Igihe bagezwagaho ukuri ku ncuro ya mbere, barakwanze. Ariko rero, bari bafite ibibazo bikaze bihereranye n’umuryango kandi bateganyaga gutandukana. Igihe Abahamya bongeraga kubasura, bifashishije Bibiliya maze bereka uwo mugabo n’umugore bashakanye uburyo bwo gukemura ibibazo byabo. Batangajwe cyane n’inama z’ingirakamaro ziboneka mu Byanditswe, maze bemera kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya. Ishyingiranwa ryabo ryagiye rirushaho gukomera, batera imbere mu buryo bw’umwuka, maze barabatizwa.
7 Icyo Ushobora Kubwira Umuntu Utemera ko Imana Ibaho: Igihe umuntu akubwiye ko atemera ko Imana ibaho, ihatire gutahura impamvu avuze atyo. Mbese, byaba biterwa n’inyigisho yahawe, ingorane yaba yarahuye na zo cyangwa uburyarya bw’amadini n’inyigisho z’ibinyoma yaba yarabonye? Ushobora kumubaza uti “mbese, kuva kera kose wabyumvaga utyo?” cyangwa ukaba wamubaza uti “ni iyihe mpamvu yatumye ufata uwo mwanzuro?” Igisubizo cye kizagufasha kumenya neza icyo wavuga. Aho bisaba gukoresha ibitekerezo bifite imbaraga, igitabo gishobora rwose kuba ari cyo gikenewe ni Y a-t-il un Créateur qui se soucie de vous? .
8 Ushobora gukomeza kugirana ikiganiro n’umuntu utemera ko Imana ibaho ubaza ibibazo bikurikira:
◼ “Waba warigeze kwibaza uti ‘niba Imana iriho, ni kuki mu isi hari imibabaro n’akarengane kenshi bene aka kageni’? [Reka asubize.] Mbese, nshobora kukwereka icyo Bibiliya ivuga kuri iyo ngingo?” Soma muri Yeremiya 10:23. Nyuma yo gusoma uwo murongo, mubaze uko awumva. Hanyuma umwereke ibiri ku ipaji ya 16 n’iya 17 mu gatabo Mbese, Hari Igihe Hazabaho Isi Itarangwamo Intambara? Cyangwa se, ushobora gukoresha igice cya 10 cy’igitabo Créateur. Musabe gufata icyo gitabo maze agasoma ibikubiyemo.—Ku bihereranye n’ibitekerezo by’inyongera, reba igitabo Raisonner ku ipaji ya 111-112.
9 Birumvikana ko abantu batemera ko Imana ibaho atari ko bose bazemera ukuri. Ariko rero, hari benshi baba biteguye gusuzuma ubundi buryo bwo kubona ibintu. Ujye ukoresha ibitekerezo bihuje n’ubwenge, byemeza, kandi ikiruta byose, ujye ukoresha imbaraga z’Ijambo ry’Imana kugira ngo ubafashe kubona ukuri.—Ibyak 28:23, 24; Heb 4:12.