Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi ryo mu Mwaka wa 2000
1 Byaragaragaye ko Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi ari umugisha ukomeye uhabwa ubwoko bwa Yehova. Mu myaka isaga 50 ishize, ryafashije abantu babarirwa muri za miriyoni guteza imbere ubushobozi bwabo maze baba abantu bazi gutanga za disikuru mbwirwaruhame n’abigisha b’ukuri kwa Bibiliya (Zab 145:10-12; Mat 28:19, 20). Mbese, nawe ushobora kubona ukuntu ishuri ryagufashije? Rishobora gukomeza kugufasha nanone mu mwaka wa 2000 niba uryifatanyamo mu buryo bwuzuye kandi ugashyira mu bikorwa inama ziritangirwamo.
2 Amabwiriza ku bihereranye n’inyigisho zizajya zitangwa hamwe n’ibitabo bizakoreshwa yanditswe ku ipaji ya mbere ya porogaramu y’ishuri ryo mu mwaka wa 2000. Havugwa ibihereranye n’igihe cyagenewe buri nyigisho, aho inyigisho zizajya ziva, uko zigomba gutangwa hamwe n’ibindi bisobanuro. Musabwe gufata igihe cyo gusoma ayo mabwiriza mubigiranye ubwitonzi, no kuyashyira mu bikorwa.
3 Gusoma Bibiliya Buri Cyumweru: Hari porogaramu ebyiri zitandukanye zo gusoma Bibiliya buri cyumweru, ziri kuri porogaramu y’ishuri. Imwe ni gahunda isanzwe yo gusoma amapaji agera kuri atanu ya Bibiliya. Ingingo z’ingenzi zo mu mwihariko wo gusoma Bibiliya ziba zishingiye kuri uwo mwihariko. Indi porogaramu yo gusoma ni iy’inyongera, kandi ahasomwa hakubye incuro ebyiri ahasomwa mu mwihariko. Nukurikiza iyo gahunda, uzashobora gusoma Bibiliya yose mu myaka itatu. Birumvikana ko hari bamwe bashobora kwifuza gusoma ahantu hanini kuruta ahateganyijwe muri gahunda y’inyongera, naho abandi bo bakaba badashobora kujyana n’iyo gahunda.Aho kwigereranya n’abandi, ishimire ibyo ushobora kugeraho (Gal 6:4). Icy’ingenzi ni ugusoma Ijambo ry’Imana buri munsi.—Zab 1:1-3.
4 Kugira ngo wiyandikishe mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi, ugomba kubivuganaho n’umugenzuzi w’ishuri. Turagusaba gufatana uburemere inyigisho uzaba wasabwe gutegura, kandi ntuzareke kuyitanga udafite impamvu igaragara. Ujye ufatana uburemere ishuri, ubone ko ari uburyo bwateganyijwe na Yehova. Ujye utegura neza, wimenyereze mu buryo bwuzuye inyigisho wasabwe gutegura, kandi uvuge ibintu ubikuye ku mutima, bityo wungukirwe mu buryo bwuzuye n’iryo shuri ryihariye.