Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi ryo mu Mwaka wa 1998
Kwigishwa bisobanura “gutozwa cyangwa gucengezwamo ubumenyi bwihariye cyangwa ubuhanga.” Binyuriye ku Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi, dutozwa buri gihe ibihereranye n’ubumenyi ku byerekeye Imana. Nanone kandi, kwifatanya muri iryo shuri, bidufasha kugira ubuhanga bwo kuvuga no kwigisha. Porogaramu y’ishuri ryo mu mwaka wa 1998, izaduha uburyo bwinshi bwo kugira amajyambere y’inyongera yo mu buryo bw’umwuka.
Ikintu Gishya: Ku bw’inyungu zacu, hashyizweho “Porogaramu y’Inyongera y’Umwihariko wo Gusoma Bibiliya,” ikaba iboneka mu dukubo ikurikiranye na nomero y’indirimbo ya buri cyumweru. N’ubwo nta bice bya Porogaramu y’ishuri ya buri cyumweru biyishingiyeho, gira intego yo kuyikurikiza. Ibyo bizatuma wimenyereza gusoma Bibiliya buri munsi, niba utaratangira kubikora.
Ku bihereranye n’ibisobanuro by’inyongera birebana n’inyigisho, inama n’isubiramo ryo kwandika, soma witonze amabwiriza aboneka kuri “Porogaramu y’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi ryo mu mwaka wa 1998,” hamwe n’ipaji ya 3 y’Umurimo Wacu w’Ubwami wo mu Kwakira 1996.
Niba utari wiyandikisha mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi, turagutumira kugira ngo wiyandikishe ubu. Iryo shuri ryihariye, rikomeza kugira uruhare rw’ingenzi mu gutoza abagaragu ba Yehova bicisha bugufi kandi bitanze, kugira ngo babe abakozi be babishoboye mu buryo bunonosoye.—1 Tim 4:13-16.