Isubiramo ry’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
Isubiramo ry’ingingo zaganiriweho mu masomo y’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi mu byumweru byo kuva ku itariki ya 1 Nzeri kugeza ku itariki ya 22 Ukuboza 1997, rikorwe nta gitabo kibumbuwe. Koresha urundi rupapuro rwo kwandikaho mu gusubiza ibibazo byinshi uko bishoboka kose ukurikije igihe cyatanzwe.
[Icyitonderwa: Mu gihe cy’isubiramo ryo kwandika, ni Bibiliya yonyine ishobora gukoreshwa mu gusubiza ikibazo icyo ari cyo cyose. Amashakiro agaragazwa nyuma y’ibibazo ni ayo kwikorera ubushakashatsi bwa bwite. Imibare iranga amapaji n’amaparagarafu y’Umunara w’Umurinzi, ishobora kutaboneka kuri buri nomero yawo yose yerekanywe.]
Koresha Ni byo cyangwa Si byo mu gusubiza ibi bikurikira:
1. Iyo Imana itaza kuremana ibiremwa byayo biflte ubwenge ubushobozi bwo kwihitaramo ikibinogeye, nta bugizi bwa nabi bwari kubaho. [rs-F p. 238 par. 3]
2. Muri Luka 22:30, imvugo ngo “imiryango cumi n’ibiri y’Abisirayeli” isobanurwa kimwe n’ivugwa muri Matayo 19:28, aho iterekezwa gusa ku batambyi bungirije Yesu babyawe n’umwuka, ahubwo ikaba inerekezwa no ku bandi bantu bose. [Gusoma Bibiliya buri cyumweru; reba w87-E 3/1 p. 27 par. 10; p. 28 par. 12.]
3. Impamvu yatumye abigishwa ba Yesu batangara igihe yaganiraga n’Umusamariyakazi, ni uko uwo mugore yari icyomanzi. (Yoh 4:27) [Gusoma Bibiliya buri cyumweru; reba w95-E 7/15 p. 15 par. 1-2.]
4. Amagambo ngo “uhereye mbere na mbere” aboneka muri Yohana 6:64, agaragaza ko igihe Yuda yatoranirizwaga kuba intumwa, Yesu yamenye ko ari we wari kuzamugambanira. [Gusoma Bibiliya buri cyumweru; reba it-2 p. 129 par. 4-6.]
5. Kwishimira imibereho y’umuryango wa Gikristo, ni ukureka ubusambanyi no kwandikisha ishyingiranwa mu buryo buhuje n’amategeko byonyine. [uw-YW p. 139 par. 1]
6. Mu Kuva 21:22,23, hadufasha kwiyumvisha ko Imana ibona ko umwana utaravuka ari ubuzima bw’agaciro kenshi. [kl p. 128 par. 21]
7. “Iminsi mikuru y’Abayuda” ivugwa muri Yohana 5:1, yerekeza kuri Pasika yo mu mwaka wa 311.C. [si-F p. 183 par. 8]
8. Mu gihe mugenzi wacu duhuje gusenga yaba adukosereje, byaba ari bibi turamutse tumuhaye akato mu mibereho yacu, maze tukirinda kugirana na we imishyikirano iyo ari yo yose. [uw-YW p. 134 par. 7]
9. Twese dukeneye inama no gucyahwa. [uw-YW p. 130 par. 12]
10. Ubutegetsi bwa gisivile bwaba bukiranuka cyangwa bukiranirwa, Abakristo b’ukuri bagomba kubugana kugira ngo bandikishe ishyingiranwa ryabo mu buryo bukwiriye. [kl p. 122 par. 11]
Subiza ibibazo bikurikira:
11. Mu guhuza n’urugero rw’Abakristo bo muri Efeso bo mu kinyejana cya mbere, ni iyihe ntambwe imwe ya ngombwa igomba guterwa kugira ngo umuntu arwanye imyuka mibi? (Ibyakozwe 19:19) [kl p. 114 par. 14]
12. Sobanura impamvu imikoreshereze y’imvugo ngo “umufasha [“icyuzuzo,” NW]” iboneka mu Itangiriro 2:18, idacisha bugufi abagore. [rs-F p. 157 par. 3]
13. Kuki Yesu yanze kwishora mu mpaka zihereranye n’ibibazo by’imyandu? (Luka 12:13, 14) [Gusoma Bibiliya buri cyumweru; reba w97-E 4/1 p. 28.]
14. Ni iki abigishwa batari bazi, igihe babazaga Yesu niba yari agiye kugarura Ubwami muri Isirayeli, nk’uko byanditswe mu Byakozwe 1:6? [Gusoma Bibiliya buri cyumweru; reba w91-YW 1/1 p. 3 par. 4.]
15. Vuga ibintu bibiri bishobora gutuma ishyingiranwa riramba. [uw-YW p. 140 par. 4]
16. Kuki Umukristokazi yitwikira umutwe mu bihe bimwe na bimwe? [rs-F p. 159 par. 2].
17. Kuki Bibiliya yitwa Traduction du monde nouveau ivuga ko “Jambo yari imana,” aho kuvuga ngo “Jambo yari Imana,” nk’uko ubundi buhinduzi bubigenza muri Yohana 1:1? [Gusoma Bibiliya buri cyumweru; reba rs-F 206 par. 3.]
18. Dukurikije igitabo cy’Ibyahishuwe, amaherezo y’“abapfumu” (NW) azaba ayahe nibatihana kandi ngo bahindure inzira zabo? [kl p. 111 par. 8]
19. Ubwo Yesu yari umuntu utunganye, kandi akaba yaremeye inshingano ye yo kuba Umwigisha, kuki atemeye kwitwa ‘Umwigisha Mwiza’? (Luka 18:18,19) [Gusoma Bibiliya buri cyumweru; reba w95 3/1 p. 15 par. 7.]
20. Ni iki cyari gishya ku bihereranye n’itegeko rivugwa muri Yohana 13:34? [Gusoma Bibiliya buri cyumweru; reba w90-YW 1/9 p. 13 par. 5-6.]
Uzurisha amagambo cyangwa interuro aha hakurikira:
21. Mu gihe twaba tumenye ko umuvandimwe wacu afite icyo aturega, hasabwa ․․․․․․․․ no ․․․․․․․․ kugira ngo dutere intambwe ya mbere kandi twihatire kugarura ․․․․․․․․.[uw-YW p. 135 par. 10]
22. “Mina cumi” zishnshanya ․․․․․․․․ abigishwa babyawe n’umwuka bari gukoresha mu gushaka ahandi ․․․․․․․․ b’Ubwami bwo mu ijuru. (Luka 19:13) [Gusoma Bibiliya buri cyumweru; reba w89 10/1 p. 8.]
23. Ibirego bitatu by’ibinyoma Abayahudi bashinje Yesu imbere ya Pilato, wari guverineri w’Umuroma wa Yudaya, byari bikubiyemo kugandisha ․․․․․․․․ , kubuza abantu guha ․․․․․․․․ , no kuvuga ko We Ubwe yari ․․․․․․․․. (Luka 23:2) [Gusoma Bibiliya buri cyumweru; reba w90 12/1 p. 9 par. 1.]
24. Abakristo b’ukuri ntibizihiza Noheli cyangwa undi munsi mukuru uwo ari wo wose ushingiye ku myizerere y’ikinyoma yʼamadini, bitewe n’uko bayoboka Yehova mu buryo bwo ․․․․․․․․; nanone kandi, ntibizihiza iminsi mikuru ihindura ․․․․․․․․ abantu b’abanyabyaha cyangwa amahanga. [kl p. 126 par. 16]
25. Twebwe abigishwa ba Bibiliya, tugomba kwitoza gukoresha ibitabo by’amashakiro biboneka, kugira ngo dukore ubushakashatsi, tutibwira ko buri kibazo gisubizwa na ․․․․․․․․ cyangwa ․․․․․․․․, kandi tugomba gufata ․․․․․․․․ irangwa n’urukundo dukunda ․․․․․․․․ n’abagize umuryango wacu. [uw-YW p 144 par. 13]
Hitamo igisubizo cy’ukuri muri ibi bikurikira:
26. Dukurikije intumwa Petero, umuco wa Yehova, ari wo (ineza; urukundo; kwihangana) wagumyeho kugeza n’ubu, kugira ngo tubone uburyo bwo kugaragaza ko turi abantu (bihana; bizerwa; bumvira). (2 Pet 3:9) [rs-F p. 230 par. 1]
27. Ukuri kubatura abantu, ni ukuri guhereranye na (siyansi; idini ry’ikinyoma; Yesu Kristo), bitewe n’uko binyuriye kuri uko kuri, ari bwo gusa dushobora kubaturwa (ku nyigisho z’ikinyoma; kuri poropaganda z’isi; ku cyaha cyicisha). (Yohana 8:12-36) [Gusoma Bibiliya buri cyumweru; reba w88 5/1 p. 9 par. 5.]
28. Kugira imibereho irangwa no kubaha Imana, bituma twiringira tudashidikanya ko (igihe cyose tuzahora tugirirwa neza n’abandi bantu; tuzagwiza ubutunzi bwinshi muri iki gihe; tuzemerwa n’lmana bitewe n’uko dukora ibyo gukiranuka). [kl p. 118 par. 2]
29. Igihe Yesu yabazaga intumwa Petero ati “urusha aba kunkunda?,” yari arimo abaza Petero niba yaramukundaga kurusha uko (yakundaga abandi bigishwa; abo bigishwa bandi bakundaga Yesu; yakundaga ibyo bintu, urugero, nk’ayo mafi). (Yohana 21:15) [Gusoma Bibiliya buri cyumweru; reba w88 11/1 p. 31 par. 9.]
30. Mu mugani w’(“umuzabibu w’ukuri”; “umwungeri mwiza”; “intama n’ihene”) ni ho Yesu yamenyekanishije ubumwe buhebuje butari hagati ye n’abigishwa be b’ukuri gusa, ahubwo n’uburi hagati ye na Se. (Yohana 15:1) [si-F p. 187 par. 32]
Huza iyi mirongo y’lbyanditswe n’ibi bikurikira:
Kuva 31:12, 13; Mat 5:14-16; Luka 9:60, 62; 13:4, 5; Imig 3:9, 10
31. Yesu yamaganye imitekerereze ishingiye ku myizerere ivuga ko ibiba ku muntu biba byaranditswe mbere y’igihe, yerekeza ku byago byari bizwi neza n’abari bamuteze amatwi, kandi uko bigaragara, yavuze ko byatewe n’ibihe n’ibigwirira umuntu. [Gusoma Bibiliya buri cyumweru; reba w96-YW 9/1 p. 5 par. 5.]
32. Nta bwo Amategeko ya Mose yari yarashyiriweho gukurikizwa n’abantu bose. [uw-YW p. 148 par. 5]
33. Kugira ngo umuntu azinjire mu Bwami, ni ngombwa ko yiyegurira Imana abigiranye umutima umwe. [si-F p. 181 par. 32]
34. Yehova azaduha imigisha nidukoresha igihe cyacu, imbaraga zacu hamwe n’ubundi butunzi, hakubiyemo n’amafaranga yacu, kugira ngo duteze imbere ugusenga k’ukuri. [kl p. 120 par. 8]
35. Abakristo bagomba kubera isi abahamya bakorana umwete, ku bihereranye n’izina ry’Imana n’imigambi yayo. [rs-F p. 252 par. 4]