ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • kl igi. 13 pp. 118-129
  • Impamvu Kugira Imibereho Irangwamo Kubaha Imana biduhesha ibyishimo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Impamvu Kugira Imibereho Irangwamo Kubaha Imana biduhesha ibyishimo
  • Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • KUBA INYANGAMUGAYO BIHESHA IBYISHIMO
  • KUGIRA UBUNTU BIHESHA IBYISHIMO
  • IBINDI BINTU BIHESHA IBYISHIMO
  • IBYISHIMO MU BASHAKANYE
  • “SI AB’ISI”
  • IBY’IMINSI MIKURU YA BURI MWAKA
  • AKAZI N’IMYIDAGADURO
  • KUBAHIRIZA UBUZIMA N’AMARASO
  • Umunezero nyawo uturuka kuli wowe
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1982
  • Tegurira umuryango wawe kuzabaho iteka
    Ibanga ryo kugira ibyishimo mu muryango
  • Ibyishimo Nyakuri Bibonerwa mu Gukorera Yehova
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1993
  • Mbese, Gushyingirwa ni rwo Rufunguzo Rwonyine rwo Kubona Ibyishimo?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1993
Reba ibindi
Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka
kl igi. 13 pp. 118-129

Igice cya 13

Impamvu Kugira Imibereho Irangwamo Kubaha Imana biduhesha ibyishimo

1. Ni kuki twavuga ko kugendera mu nzira za Yehova bizana ibyishimo?

YEHOVA, ni “Imana ihimbazwa, [“igira ibyishimo,” MN],” kandi ishaka ko wishimira ubuzima (1 Timoteyo 1:11). Mu kugendera mu nzira ze, ushobora kungukirwa ukanabaho mu mutekano wimbitse kandi urambye, nk’uruzi ruhora rutemba. Nanone, kugendera mu nzira z’Imana bitera umuntu guhora akora ibikorwa byo gukiranuka, nk’“umuraba w’inyanja.” Ibyo bizana ibyishimo nyakuri.—Yesaya 48:17, 18.

2. Ni gute Abakristo bashobora kwishima n’ubwo rimwe na rimwe bababazwa?

2 Wenda hari abantu bamwe bashobora kugira bati, ‘rimwe na rimwe hari ubwo abantu bababara bazira gukora ibyo gukiranuka.’ Ni koko, kandi uko ni ko byagendekeye intumwa za Yesu. Nyamara ariko n’ubwo batotezwaga, barishimye maze bakomeza “kuvuga ubutumwa bwiza bwa Kristo” (Ibyakozwe 5:40-42). Ibyo dushobora kubivanamo amasomo akomeye. Isomo rimwe twakuramo ni uko kugira imibereho irangwamo kubaha Imana atari icyemezo cy’uko tuzahora dufatwa neza. Intumwa Pawulo yanditse igira iti “icyakora n’ubundi abashaka kujya bubaha Imana bose, bari muri Kristo Yesu, bazarenganywa” (2 Timoteyo 3:12). Ibyo biterwa n’uko Satani n’isi ye barwanya ababaho mu buryo burangwamo kubaha Imana (Yohana 15:18, 19; 1 Petero 5:8). Ariko kandi, ibyishimo nyakuri ntibishingiye ku bintu byo hanze gusa. Ahubwo biva ku cyiringiro gihamye cy’uko dukora ibyo gukiranuka, bityo tukaba dufite akanyamuneza duterwa no kuba twemerwa n’Imana.—Matayo 5:10-12; Yakobo 1:2, 3; 1 Petero 4:13, 14.

3. Ni gute gusenga Yehova byagombye kugira ingaruka ku mibereho y’umuntu?

3 Hari abantu bumva ko bashobora kwemerwa n’Imana binyuriye mu bikorwa by’ubwitange bakora mu gihe runaka, maze ubundi bakayibagirwa. Gusenga Yehova Imana by’ukuri si uko biteye. Kugira ingaruka ku myifatire y’umuntu mu masaha yose aba ari maso, mu mibereho ye ya buri munsi, no mu myaka y’ubuzima bwe bwose. Ni yo mpamvu kwitwa “Inzira” (Ibyakozwe 19:9; Yesaya 30:21). Ni imibereho irangwamo kubaha Imana idutera kuvuga no gukora mu buryo buhuje n’Ijambo ry’Imana.

4. Ni kuki ari ingirakamaro kugira ihinduka runaka kugira ngo umuntu abashe kugendera mu nzira z’Imana?

4 Mu gihe abigishwa bashya ba Bibiliya babonye ko bakeneye kugira icyo bahindura mu mibereho yabo kugira ngo banezeze Yehova, bashobora wenda kwibaza bati, ‘mbese, kugira imibereho irangwamo kubaha Imana bifite agaciro koko?’ Ushobora kwiringira udashidikanya ko bigafite. Kubera iki? Kubera ko “Imana ari urukundo,” bityo rero, inzira ze zagenewe kutwungura (1 Yohana 4:8). Nanone kandi, Imana ifite ubwenge, bityo izi ibyarushaho kutubera byiza. Kubera ko Yehova Imana ashobora byose, ashobora kuduha imbaraga kugira ngo tubashe kuba twahaza ibyifuzo tugira byo kumunezeza, ari na ko duca ukubiri n’ingeso mbi (Abafilipi 4:13). Nimucyo dusuzume amahame amwe n’amwe asabwa kuzuzwa mu kugira imibereho irangwamo kubaha Imana, maze turebe uburyo kuyakurikiza byazana ibyishimo.

KUBA INYANGAMUGAYO BIHESHA IBYISHIMO

5. Ni iki Bibiliya ivuga ku bihereranye no kubeshya no kwiba?

5 Yehova ni “[I]mana y’umurava [“y’ukuri,” MN]” (Zaburi 31:5). Nta gushidikanya ko wifuza kugera ikirenge mu cye maze ukitwa umuntu uvugisha ukuri. Kuba inyangamugayo bihesha kwiyubaha n’icyiyumvo cyo kugubwa neza. Icyakora, kubera ko ubuhemu bwogeye hose muri iyi si yuzuyemo ibyaha, Abakristo bakeneye kwibutswa aya magambo ngo “umuntu wese avugane ukuri na mugenzi we . . . Uwibaga ntakongere kwiba, ahubwo akore imirimo . . . kugira ngo abone ibyo gufasha umukene” (Abefeso 4:25, 28). Abakozi b’Abakristo bakora batiganda buri gihe. Ntibatwara ibintu by’umukoresha wabo atabibahereye uburenganzira. Umuntu usenga Yehova agomba “kugira ingeso nziza [“kuba inyangamugayo,” MN] muri byose,” haba ku kazi, mu ishuri, cyangwa imuhira (Abaheburayo 13:18). Umuntu wese ugira akamenyero mu kubeshya cyangwa kwiba ntashobora kwemerwa n’Imana.—Gutegeka 5:19; Ibyahishuwe 21:8.

6. Ni gute kuba inyangamugayo ku muntu ufite imibereho irangwamo kubaha Imana bihesha Yehova ikuzo?

6 Kuba inyangamugayo bihesha imigisha myinshi. Uwitwa Selina ni umupfakazi w’umukene w’Umunyafurika ukunda Yehova Imana n’amahame ye akiranuka. Igihe kimwe, yatoraguye isakoshi irimo agatabo ko muri banki hamwe n’akayabo k’amafaranga menshi. Yifashishije igitabo kibamo inomero za telefoni, yashoboye kubona nyirabyo—yari umucungamari wari wibwe. Mu gihe Selina, wasaga n’urwaye, yamusuye akamusubiza ya sakoshi n’ibyarimo byose, uwo mugabo ntiyabashije kubyiyumvisha. Yaravuze ati “imyifatire nk’iyo iranga umuntu w’inyangamugayo ikwiriye kugororerwa,” maze amuha akayabo k’amafaranga. Icy’ingenzi kurushaho ni uko uwo mugabo yagiye ashimagiza idini rya Selina. Koko rero, ibikorwa byo kuba inyangamugayo byizihiza inyigisho za Bibiliya, bihesha Yehova Imana ikuzo, kandi bigahesha ibyishimo abamusenga bataryarya.—Tito 2:10; 1 Petero 2:12.

KUGIRA UBUNTU BIHESHA IBYISHIMO

7. Ni kuki gukina urusimbi ari bibi?

7 Kugira ubuntu bwo gutanga bihesha ibyishimo, ariko abantu bagira umururumba “ntibazaragwa Ubwami bw’Imana” (1 Abakorinto 6:10). Uburyo busigaye bwogeye hose bw’umururumba, ni ugukina urusimbi, bikaba ari ukugerageza kunguka amafaranga unyunyuza imitsi ya rubanda. Yehova ntiyemera abantu “bifuza indamu mbi” (1 Timoteyo 3:8). Ndetse n’ubwo gukina urusimbi byaba ari ibintu byemewe n’amategeko maze umuntu akaba yarukina mu buryo bwo kwirangaza, ashobora kubatwa na byo maze akaba ashyigikiye umukino woretse ubuzima bw’abantu benshi. Gukina urusimbi akenshi bizanira umuryango wa nyir’ukurukina ingorane, kuko ushobora gusanga usigaranye udufaranga duke tudahagije mu kugura ibintu by’ibanze nk’ibyo kurya n’imyambaro.—1 Timoteyo 6:10.

8. Ni gute Yesu yatanze urugero ruhebuje ku bihereranye no kugira ubuntu, kandi se, ni gute dushobora kugira ubuntu?

8 Bitewe n’uko bagira ubuntu bagatangana urukundo, Abakristo bishimira gufasha abandi bantu, cyane cyane abo bahuje ukwizera b’abakene (Yakobo 2:15, 16). Mbere yuko Yesu aza ku isi, yitegereje ubuntu Imana yagiriye abantu (Ibyakozwe 14:16, 17). Yesu ubwe yatanze igihe cye, ubuhanga bwe, hamwe n’ubuzima bwe yitangira abantu. Ni yo mpamvu yari akwiriye kuvuga ati “gutanga guhesha umugisha kuruta guhabwa” (Ibyakozwe 20:35). Nanone, Yesu yashimiye wa mupfakazi w’umukene washyize mu gasanduku k’amaturo amasenge abiri bimuvuye ku mutima, kuko yatanze “icyo yari atezeho amakiriro” (Mariko 12:41-44). Abisirayeli ba kera hamwe n’Abakristo bo mu kinyejana cya mbere, batanze ingero zo kugira ubuntu bwo gutangana ibyishimo batanga ibintu byo gushyigikira umurimo w’Ubwami (1 Ngoma 29:9; 2 Abakorinto 9:11-14). Uretse gutanga ibyo bintu byo gufasha muri ubwo buryo, Abakristo bo muri iki gihe, bahesha Imana ikuzo babigiranye ibyishimo mu gukoresha ubuzima bwabo mu murimo wayo (Abaroma 12:1; Abaheburayo 13:15). Yehova abaha imigisha bitewe n’uko bakoresha igihe cyabo, imbaraga zabo, hamwe n’ubundi butunzi, hakubiyemo n’amafaranga batanga mu gushyigikira ugusenga k’ukuri no guteza imbere umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami ku isi hose.—Imigani 3:9, 10.

IBINDI BINTU BIHESHA IBYISHIMO

9. Ni kuki gukabya mu kunywa ibinyobwa byinshi bisindisha ari bibi?

9 Nanone kugira ngo Abakristo bishime, bagomba ‘guhora bitonda’ (Imigani 5:1, 2). Ibyo birasaba ko basoma kandi bagatekereza ku Ijambo ry’Imana n’ibitabo by’imfashanyigisho bya Bibiliya byubaka. Icyakora, hari ibindi bintu tugomba kwirinda. Urugero, kunywa birenze urugero ibinyobwa bisindisha bishobora gutuma umuntu adashobora kwirinda mu byo atekereza. Mu mimerere nk’iyo, abantu benshi birundumurira mu bikorwa birangwamo ubwiyandarike, bakora ibikorwa by’ubugome, kandi bakanateza impanuka ziteye ubwoba. Ntibitangaje rero kuba Bibiliya ivuga ko abasinzi batazaragwa Ubwami bw’Imana (1 Abakorinto 6:10)! Kubera ko biyemeje “kudashayisha,” Abakristo b’ukuri birinda ubusinzi, maze ibyo bikaba bifasha kongera ibyishimo hagati yabo.—Tito 2:2-6.

10. (a) Ni kuki Abakristo batanywa itabi? (b) Ni izihe nyungu zizanwa no kureka ingeso zo kubatwa?

10 Umubiri usukuye ugira uruhare mu gutuma umuntu yishima. Nyamara ariko, abantu benshi usanga birundumurira mu bintu byangiza [umubiri]. Urugero, tekereza nko ku mikoreshereze y’itabi. Ishami ry’Umuryango Mpuzamahanga Ryita ku Buzima, ryatanze raporo ivuga ko kunywa itabi “byica abantu bagera kuri miriyoni eshatu buri mwaka.” Guca ukubiri n’ingeso yo kunywa itabi bishobora kugorana bitewe n’ibimenyetso by’igihe gito bigenda bigaragara. Ku rundi ruhande, abantu benshi bahoze banywa itabi basanga bafite ubuzima burushaho kuba bwiza, bakanazigama amafaranga atubutse yo kugura ibikenewe mu rugo. Mu by’ukuri, gutsinda ingeso yo kunywa itabi cyangwa kubatwa n’ibindi bintu byonona umubiri bizatuma ugira umubiri usukuye, umutimanama utagucira urubanza, n’ibyishimo nyakuri.—2 Abakorinto 7:1.

IBYISHIMO MU BASHAKANYE

11. Ni iki gisabwa kugira ngo umuntu agire ishyingirwa ryemewe n’amategeko rirambye kandi ryiyubashye?

11 Umugabo n’umugore bashakanye bagomba kureba neza niba ishyingirwa ryabo ryarandikishijwe mu butegetsi mu buryo bwemewe (Mariko 12:17). Nanone, bakeneye kubona ko ishyingirwa ryabo ari inshingano ikomeye. Ni koko, hari ubwo gutandukana bishobora kuba ngombwa mu gihe umwe mu bashakanye yimye ubufasha ku bushake uwo bashakanye, kononwa bikabije, cyangwa se gushyirwa mu kaga ko mu buryo bw’umwuka mu rugero rukabije (1 Timoteyo 5:8; Abagalatiya 5:19-21). Icyakora, amagambo y’intumwa Pawulo aboneka mu 1 Abakorinto 7:10-17, atera abashakanye inkunga yo kubana akaramata. Birumvikana ko kugira ngo babone ibyishimo nyakuri, bagomba kwizerana. Pawulo yaranditse ati “kurongorana kubahwe na bose, kandi kuryamana kw’abarongoranye kwe kugira ikikwanduza; kuko abahehesi n’abasambanyi, Imana izabaciraho iteka” (Abaheburayo 13:4). Ijambo “kuryamana kw’abarongoranye” risobanura kuryamana k’umugabo n’umugore bashyingiranywe mu buryo bwemewe n’amategeko. Nta bundi buryo bwo kuryamana, nko kurongora abagore barenze umwe, bishobora kuvugwaho kuba ‘kubahwa na bose.’ Ikindi nanone, Bibiliya yamaganira kure ibyo kuryamana mbere yo gushyingirwa no kuryamana kw’abahuje ibitsina.—Abaroma 1:26, 27; 1 Abakorinto 6:18.

12. Zimwe mu mbuto mbi z’ubusambanyi ni izihe?

12 Ubusambanyi bushobora kuzanira ubikora ibyishimo by’umubiri by’akanya gato, ariko ntibizana ibyishimo nyakuri. Ntibishimisha Imana kandi bishobora gushyira ikizinga ku mutimanama w’umuntu (1 Abatesalonike 4:3-5). Ingaruka zibabaje zo kuryamana mu buryo butemewe n’amategeko, zishobora kuba nka SIDA hamwe n’izindi ndwara zandurira mu myanya ndangabitsina. Hari raporo imwe y’ubuvuzi yagize iti “bavuga ko buri mwaka abantu basaga miriyoni 250 bo ku isi hose bandura indwara z’imitezi, abagera kuri miriyoni 50 bakandura mburugu.” Hari nanone ikibazo cyo gutwara inda z’indaro. Ishyirahamwe Mpuzamahanga Rishinzwe Kwita ku Babyeyi (The International Planned Parenthood Federation) ryavuze ko ku isi hose, abakobwa basaga miriyoni 15 bari hagati y’imyaka 15 na 19, batwara inda z’indaro buri mwaka, kandi kimwe cya gatatu cyabo bakazikuramo. Ubushakashatsi bwagaragaje ko mu gihugu kimwe cyo muri Afurika, ibibazo biterwa no gukuramo inda bihitana 72 ku ijana mu bakobwa b’abangavu. Abasambanyi bamwe na bamwe bashobora kudafatwa n’indwara, ndetse bashobora no kudatwita, nyamara ariko, ntibashobora kubura kugerwaho no kononekara mu byiyumvo. Abenshi muri bo batakarizwa icyizere ndetse bakaniyanga urunuka.

13. Ni ibihe bibazo by’inyongera biterwa n’ubuhehesi, kandi se, ni iki kizagera ku bantu bakomeza kuba abasambanyi n’abahehesi?

13 N’ubwo ubuhehesi bushobora kubabarirwa, ariko ni impamvu yemewe n’Ibyanditswe ishobora gutuma umwe mu bashakanye w’umwere atandukana n’undi. (Matayo 5:32; gereranya na Hoseya 3:1-5.) Iyo ubwiyandarike nk’ubwo bugize ingaruka zo gusenyuka kw’ishyingirwa, ibyo bishobora gusiga inkovu nini zo mu byiyumvo by’umwe mu bashakanye w’umwere no ku bana. Ku bw’imibereho myiza y’umuryango wa kimuntu, Ijambo ry’Imana ritubwira ko abahehesi n’abasambanyi batihana bazagerwaho n’iteka baciriweho. Byongeye kandi, rigaragaza neza ko abagendera mu ngeso z’ubusambanyi ‘batazaragwa Ubwami bw’Imana.’—Abagalatiya 5:19, 21.

“SI AB’ISI”

14. (a) Ni ubuhe buryo bwo gusenga ibigirwamana abantu babaho mu buryo burangwamo kubaha Imana birinda? (b) Ni ubuhe buyobozi butangwa muri Yohana 17:14 na Yesaya 2:4?

14 Abifuza kunezeza Yehova kandi bakazabona imigisha y’Ubwami, birinda gusenga ibigirwamana mu buryo ubwo ari bwo bwose. Bibiliya igaragaza ko kurema no gusenga ibishushanyo ari icyaha, hakubiyemo n’amashusho ya Kristo, cyangwa aya nyina wa Yesu, ari we Mariya (Kuva 20:4, 5; 1 Yohana 5:21). Ku bw’ibyo rero, Abakristo b’ukuri ntibunamira amashusho, imisaraba, hamwe n’ibishushanyo. Nanone, birinda andi mayeri yo gusenga ibigirwamana, nk’ibikorwa byo kuramya ibendera no kuririmba indirimbo zihesha igihugu icyubahiro. Iyo bahatiwe gukora ibikorwa nk’ibyo, bibuka amagambo Yesu yabwiye Satani ati “uramye Uwiteka Imana yawe, abe ari yo ukorera yonyine” (Matayo 4:8-10). Yesu yavuze ko abigishwa be “atari ab’isi” (Yohana 17:14). Ibyo bishaka kuvuga kutivanga mu bintu bya gipolitiki no kubaho mu mahoro bahuje na Yesaya 2:4, hagira hati “[Yehova Imana] azacira amahanga imanza, azahana amoko menshi: inkota zabo bazazicuramo impabuzo; nta shyanga rizabangurira irindi shyanga inkota, kandi ntabwo bazongera kwiga kurwana.”

15. Babuloni Ikomeye ni iki, kandi se ni iki abigishwa ba Bibiliya bakora kugira ngo bayivemo?

15 Nanone ‘kutaba uw’isi’ bisobanura guca imishyikirano yose na “Babuloni Ikomeye,” ubutware bw’isi yose bw’idini ry’ikinyoma. Ugusenga kwanduye kwamamaye guturutse muri Babuloni ya kera kugeza ubwo kwafashe ubuyobozi bwangiza bwo mu buryo bw’umwuka ku bantu bose ku isi yose. “Babuloni Ikomeye” ikubiyemo amadini yose agendera ku mihango n’ibikorwa bidahuje n’ubumenyi ku byerekeye Imana (Ibyahishuwe 17:1, 5, 15). Nta muntu usenga Yehova mu budahemuka uzigera yishyira mu bikorwa mpuzamatorero yifatanya mu gusenga n’amadini anyuranye, cyangwa se kugirana imishyikirano yo mu buryo bw’umwuka n’igice icyo ari cyo cyose cya Babuloni Ikomeye (Kubara 25:1-9; 2 Abakorinto 6:14). Ni yo mpamvu abigishwa benshi ba Bibiliya bohereza urwandiko rwo gusezera mu muteguro wa kidini bifatanyaga na wo. Ibyo byagiye bibegereza Imana y’ukuri kurushaho, nk’uko byasezeranijwe ngo “muve hagati ya ba bandi, mwitandukanye, ni ko Uwiteka avuga, kandi ntimugakore ku kintu gihumanye; nanjye nzabakira” (2 Abakorinto 6:17; Ibyahishuwe 18:4, 5). Mbese, uko kwemerwa na Data wo mu ijuru si byo twifuza cyane?

IBY’IMINSI MIKURU YA BURI MWAKA

16. Ni kuki Abakristo b’ukuri batizihiza Noheli?

16 Kugira imibereho irangwamo kubaha Imana, bituruhura kwizihiza iminsi mikuru y’isi y’urudaca kandi ivunanye. Urugero, Bibiliya ntigaragaza neza umunsi wo kuvuka kwa Yesu. Hari abashobora kuvuga bati ‘jye natekerezaga ko Yesu yavutse ku itariki ya 25 Ukuboza!’ Ibyo ntibishoboka, kuko yapfuye mu rugaryi rwo mu wa 33 I.C. afite imyaka 33 n’igice. Byongeye kandi, mu kuvuka kwe, abungeri “bararaga ku gikumba, bahindana kurinda umukumbi wabo” (Luka 2:8). Mu gihugu cy’Isirayeli, mu mpera z’Ukuboza haba hakonje kandi ari igihe cy’imvura, ku buryo nijoro intama zirazwa mu biraro kugira ngo bazirinde igihe cy’itumba. Mu by’ukuri, itariki ya 25 Ukuboza yari yarashyizweho n’Abaroma, bayizihizagaho ukuvuka kw’imana yabo y’izuba. Nyuma y’ibinyejana byinshi Yesu ari ku isi, Abakristo b’abahakanyi bafashe iyo tariki kugira ngo bajye bizihiza ivuka rya Kristo. Ni yo mpamvu Abakristo b’ukuri batizihiza Noheli cyangwa se undi munsi mukuru uwo ari wo wose ushingiye ku myizerere y’idini ry’ikinyoma. Kubera ko basenga Yehova wenyine, nta n’ubwo bizihiza iminsi mikuru ihindura ibigirwamana abantu b’abanyabyaha cyangwa amahanga.

17. Ni kuki abantu babaho mu buryo burangwamo kubaha Imana batizihiza iminsi y’ivuka, kandi se, kuki abana b’Abakristo bishimye rwose?

17 Bibiliya ivuga mu buryo bweruye ukwizihiza kubiri gusa kw’iminsi yo kuvuka, yose ikaba yari iy’abantu batakoreraga Imana (Itangiriro 40:20-22; Matayo 14:6-11). Ubwo Ibyanditswe bitagaragaza umunsi umuntu utunganye Yesu Kristo yavutseho, ni kuki twakwita mu buryo bwihariye ku minsi abantu badatunganye bavukiyeho (Umubwiriza 7:1)? Nta gushidikanya, ababyeyi babaho mu buryo burangwamo kubaha Imana ntibategereza umunsi wihariye kugira ngo bagaragarize abana babo urukundo. Umukristokazi w’umukobwa wari ufite imyaka 13 yagize ati “jye n’abo mu muryango wanjye tujya dukunda guterana urwenya . . . Jye n’ababyeyi banjye dufitanye imishyikirano ya bugufi cyane, maze iyo abandi bana bambajije impamvu ntizihiza iminsi mikuru, mbabwira ko nyizihiza buri munsi.” Umukristo w’umusore w’imyaka 17 yagize ati “mu rugo iwacu duhana impano kenshi cyane mu mwaka.” Impano zitanzwe ku bushake, zihesha ibyishimo byinshi kurushaho.

18. Ni uwuhe munsi umwe Yesu yategetse abigishwa be kujya bibuka, kandi se, ni iki utwibutsa?

18 Ku bantu babaho mu buryo burangwamo kubaha Imana, hari umunsi umwe ugomba kwizihizwa mu buryo bwihariye buri mwaka. Ni Umunsi w’Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba, rikunze kwitwa Urwibutso rw’urupfu rwa Kristo. Ku bihereranye na wo, Yesu yabwiye abigishwa be ati “mujye mukorera mutya kugira ngo munyibuke” (Luka 22:19, 20; 1 Abakorinto 11:23-25). Ubwo Yesu yatangizaga iryo funguro mu mugoroba wo ku itariki ya 14 Nisani y’uwa 33 I.C., yakoresheje umugati udasembuwe na vino itukura, bigereranya umubiri we utarangwaho icyaha, n’amaraso ye atunganye (Matayo 26:26-29). Ibyo bigereranyo biribwaho n’Abakristo basizwe n’umwuka wera w’Imana. Bashyizwe mu isezerano rishya n’isezerano ry’Ubwami, kandi bafite ibyiringiro by’ijuru (Luka 12:32; 22:20, 28-30; Abaroma 8:16, 17; Ibyahishuwe 14:1-5). Icyakora, ababa bahari kuri uwo mugoroba uhwanye n’itariki 14 Nisani dukurikije kalendari ya kera ya Kiyahudi, na bo barungukirwa. Bibutswa iby’urukundo rwagaragajwe na Yehova Imana hamwe na Yesu Kristo mu gutanga igitambo cy’incungu cy’ibyaha, ari na cyo gihesha abantu bemerwa n’Imana kubona ubuzima bw’iteka.—Matayo 20:28; Yohana 3:16.

AKAZI N’IMYIDAGADURO

19. Ni ibihe bibazo Abakristo bahura na byo mu gushaka ikibatunga?

19 Abakristo b’ukuri bafite inshingano yo kurangwa n’umurava mu kazi kabo kugira ngo babone ikibatunga. Kuzuza ibyo bizanira abatware b’imiryango icyiyumvo cyo kumva banyuzwe (1 Abatesalonike 4:11, 12). Nta gushidikanya, Umukristo aramutse akora akazi gaciye ukubiri na Bibiliya, gashobora kumuvutsa ibyishimo. Icyakora, rimwe na rimwe biragorana kugira ngo Umukristo abone akazi gahuje n’amahame ya Bibiliya. Urugero, abakoresha basaba abakozi babo kubeshya abakiriya babo. Ku rundi ruhande, abakoresha benshi bazagerageza kuva ku izima kugira ngo bagushe neza umutimanama w’umukozi w’inyangamugayo, badashaka gutakaza umukozi wizerwa. Icyakora, ikibazo cyavuka icyo ari cyo cyose, ushobora kwiringira udashidikanya ko Imana izakugororera mu mihati ugira ushaka akazi gatuma ukomeza kugira umutimanama utagucira urubanza.—2 Abakorinto 4:2.

20. Ni kuki twagombye kumenya guhitamo neza ibihereranye n’imyidagaduro tugomba kujyamo?

20 Kubera ko Imana ishaka ko abagaragu bayo barangwa n’ibyishimo, dukeneye gushyira mu gaciro ku bihereranye n’akazi kenshi tugira, n’ibihe byo kwirangaza no kuruhuka (Mariko 6:31; Umubwiriza 3:12, 13). Isi ya Satani itera inkunga imyidagaduro irangwamo kutubaha Imana. Ariko kugira ngo tunezeze Imana, tugomba kumenya guhitamo ibitabo dusoma, porogaramu za radiyo n’umuzika dutegera amatwi, ibitaramo tujyamo, za filimi, n’amakinamico dukurikira, porogaramu za televiziyo, na videwo tureba. Niba imyidagaduro twahitagamo mu gihe cyahise ihabanye n’imiburo iboneka mu Byanditswe nko mu Gutegeka 18:10-12, Zaburi 11:5, no mu Befeso 5:3-5, tuzashimisha Yehova kandi tuzarushaho kwishima nitugira ibyo twikosoraho.

KUBAHIRIZA UBUZIMA N’AMARASO

21. Ni gute kubaha ubuzima bishobora kugira ingaruka ku kuntu tubona igikorwa cyo gukuramo inda, kimwe n’ingeso zacu n’imyifatire yacu?

21 Kugira ngo tugire ibyishimo nyakuri, tugomba kubona ko ubuzima bw’umuntu ari ubwera, nk’uko na Yehova abibona. Ijambo rye ritubuza kwica (Matayo 19:16-18). Koko rero, Itegeko Imana yari yarahaye Abisirayeli, rigaragaza ko Imana ibona umwana utaravuka nk’ubuzima bw’agaciro kenshi—si ikintu kigomba kononwa (Kuva 21:22, 23). Ku bw’ibyo, ntitugomba gufata ubuzima nk’aho ari ikintu cy’agaciro gake dukoresha itabi, dusabika imibiri yacu ibiyobyabwenge cyangwa ibisindisha, cyangwa se twishyira mu kaga bitari ngombwa. Ndetse nta n’ubwo tugomba kwirukanka mu bintu bishobora kuba byahitana ubuzima bwacu, cyangwa se ngo tube twakwirengagiza umuburo uturinda kugira ngo ubuzima bwacu budahutazwa, kuko bishobora kutuviramo kugibwaho n’urubanza rw’amaraso.—Gutegeka 22:8.

22. (a) Ni gute Imana ibona amaraso n’imikoreshereze yayo? (b) Ni amaraso ya nde yonyine ashobora gukiza ubuzima?

22 Yehova yabwiye Nowa n’umuryango we ko amaraso agereranya ubugingo, cyangwa ubuzima. Ni yo mpamvu Imana yababujije kurya amaraso ayo ari yo yose (Itangiriro 9:3, 4). Kubera ko turi urubyaro rwabo, iryo tegeko riratureba twese. Yehova yabwiye Abisirayeli ko amaraso yagombaga kuvushirizwa hasi kandi ko atagombaga gukoreshwa mu migambi y’umuntu ubwe (Gutegeka 12:15, 16). Kandi nanone, itegeko ry’Imana rihereranye n’amaraso ryaje gusubirwamo igihe abigishwa bo mu kinyejana cya mbere basabwaga “kwirinda . . . amaraso” (Ibyakozwe 15:28, 29). Bitewe no kubaha ubuzima kuko ari ubwera, abantu batinya Imana, ntibemera guterwa amaraso, n’ubwo abandi bantu babumvisha ko ubwo buryo bushobora gukiza ubuzima bwabo. Uburyo bwinshi bukoreshwa mu kuvura hadakoreshejwe amaraso, bwemerwa n’Abahamya ba Yehova, bwagaragaye ko bugira ingaruka nziza cyane kandi ntibuteza umuntu akaga kajyana no guterwa amaraso. Abakristo bazi ko amaraso yamenwe ya Yesu ari yo yonyine akiza ubuzima. Kuyizera bihesha kubabarirwa ibyaha n’ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka.—Abefeso 1:7.

23. Ni izihe nyungu zimwe na zimwe zizanwa no kugira imibereho irangwamo kubaha Imana?

23 Uko bigaragara, kubaho mu buryo burangwamo kubaha Imana, bisaba imihati. Ibyo bishobora kukuviramo gukobwa cyangwa gusekwa n’abo mu muryango wawe cyangwa abo mumenyeranye (Matayo 10:32-39; 1 Petero 4:4). Ariko kandi, imigisha ituruka ku kubaho muri ubwo buryo isumba kure ibigeragezo ibyo ari byo byose. Kubaho gutyo bituma umuntu agira umutimanama utamucira urubanza, kandi bituma umuntu agirana ubucuti bwiza na bagenzi be basenga Yehova (Matayo 19:27, 29). Ikindi kandi, tekereza kubaho iteka mu isi nshya y’Imana ikiranuka (Yesaya 65:17, 18). Kandi se, mbega ukuntu biteye ibyishimo mu kumvira inama za Bibiliya bityo ugashimisha umutima wa Yehova (Imigani 27:11)! Ntibitangaje rero kuba kugira imibereho irangwamo kubaha Imana bihesha ibyishimo!—Zaburi 128:1, 2.

SUZUMA UBUMENYI BWAWE

Ni izihe mpamvu zimwe na zimwe zituma kugira imibereho irangwamo kubaha Imana bitera ibyishimo?

Kugira imibereho irangwamo kubaha Imana bishobora gusaba ko ugira irihe hinduka?

Ni kuki wakwifuza kugira imibereho irangwamo kubaha Imana?

[Ifoto yo ku ipaji ya 124 n’iya 125]

Igihe imirimo yo mu buryo bw’umwuka ikozwe ku buryo itabogamira igihe cyo kuruhuka, bishobora kuzanira ibyishimo ababaho mu buryo burangwamo kubaha Imana

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze