Ishuri riduha ibyo dukeneye byose kugira ngo twite ku bintu bifite akamaro kurusha ibindi mu buzima
1 Abantu bajya mu ishuri kugira ngo bahakure inyigisho zizabafasha kugera ku ntego zabo. Ariko se, ni iyihe ntego yaba iy’ingenzi cyane kuruta iyo gusingiza Uwatanze ubuzima no gufasha abandi kumenya imigambi ye n’inzira ze? Ntayo rwose. Intego y’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi ni iyo kudutegurira kwigisha abandi ibihereranye n’ukwizera kwacu. Ku bw’ibyo, uko tugiye mu ishuri buri cyumweru, twunguka ubuhanga butuma tugira ibyo dukeneye byose kugira ngo twite ku bintu bifite akamaro kurusha ibindi mu buzima.
2 “Porogaramu y’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi yo mu mwaka wa 2003” yasohotse mu Murimo Wacu w’Ubwami wo mu kwezi gushize. Iyo porogaramu ikubiyemo ibisobanuro birambuye by’ukuntu ishuri rizayoborwa. Byarushaho kuba byiza ubitse iyo porogaramu mu gitabo cyawe Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi. Icyo gitabo ugomba kujya ucyitwaza uko ugiye mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi buri cyumweru. Reka dusuzume bimwe mu bintu bigize Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi ryo mu mwaka wa 2003.
3 Ingingo isuzumwa: Guhera muri Mutarama, buri shuri rizajya ribimburirwa na disikuru y’iminota itanu ihereranye n’uburyo bwo kuboneza imvugo, gusoma, kwiyigisha cyangwa kwigisha. Umugenzuzi w’ishuri ni we uzajya atanga iyo disikuru ibanza cyangwa se asabe undi musaza ubishoboye ayitange. Utanga disikuru agomba gusuzuma icyo iyo ngingo isobanura n’akamaro kayo. Hanyuma, ashobora gutanga ibitekerezo by’inyongera asuzuma ingero zishingiye ku Byanditswe kandi akerekana uko ubwo buryo bwakoreshwa, yibanda cyane cyane ku kuntu kubukoresha byatuma turushaho gukora neza umurimo wacu wo kubwiriza.
4 Inyigisho No. 1: Abavandimwe batanga disikuru yigisha, nanone bagirwa inama yo “kwerekeza ibitekerezo ku kamaro k’ibivugwa.” Ibyo bisobanura kwereka abagize itorero uko bashyira mu bikorwa ibitekerezo bitangwa. Mu gihe usabwe gutanga iyo nyigisho, ujye ureba mu gitabo Ishuri ry’Umurimo ku ipaji ya 48-49, hatanga ibitekerezo ku bihereranye no gutegura, kandi usuzume ibikubiye mu mapaji agaragazwa mu irangiro ry’icyo gitabo ku mitwe ivuga ngo “Gusobanura,” “Kugaragaza akamaro gafatika” no “Gushyira mu bikorwa.”
5 Porogaramu yo gusoma Bibiliya: Niba mu bihe byashize utarashoboraga kujyana na gahunda yo gusoma Bibiliya buri cyumweru, kuki utakwiyemeza kuyikurikiza muri uyu mwaka? Abazayikurikiza bazaba barangije gusoma Ibyanditswe bya Kigiriki bya Gikristo ku mpera z’uyu mwaka. Inyungu zo gutangira porogaramu yo gusoma Bibiliya duhereye ku Byanditswe bya Kigiriki bya Gikristo zisuzumwa mu gitabo Ishuri ry’Umurimo ku ipaji ya 10, paragarafu ya 4.
6 Ingingo z’ingenzi z’ibyasomwe muri Bibiliya: Izo ngingo zongerewe igihe maze kigera ku minota icumi kugira ngo abateranye batange ibitekerezo ku byasomwe muri icyo cyumweru. Abatanga izo ngingo bagomba kubahiriza igihe cyagenwe. Zizajya zitangwa buri cyumweru, ushyizemo n’icyumweru cy’isubiramo. Mu gihe usoma ibice byagenwe, ujye ushaka ingingo zakugirira akamaro mu cyigisho cy’umuryango, mu murimo wo kubwiriza cyangwa mu mibereho yawe. Ni iyihe mico ya Yehova yagaragariye mu mishyikirano yagiye agirana n’abantu bo mu moko no mu mahanga anyuranye? Ni ibiki wamenye none bikaba byarakomeje ukwizera kwawe kandi bigatuma urushaho gushimira Yehova? Ntukajijinganye kugira icyo uvuga ku ngingo iyo ari yo yose iri mu bice wahawe, n’iyo yaba iri mu mirongo iri busomwe mu Nyigisho No. 2, kubera ko umuvandimwe uzayisoma atazagira icyo ayivugaho.
7 Inyigisho No. 2: Buri cyumweru, umunyeshuri ubimburira abandi azajya akora umwitozo wo gusomera mu ruhame. Uretse umwitozo wo gusoma ku mpera ya buri kwezi, iyindi yose izajya ivanwa mu bice bya Bibiliya bisomwa buri cyumweru. Umwitozo wo gusoma ku mpera z’ukwezi uzajya uvanwa mu Munara w’Umurinzi. Umunyeshuri agomba gusoma gusa ibyo yahawe, adatanze intangiriro cyangwa umusozo. Muri ubwo buryo, ashobora kwibanda mbere na mbere ku bushobozi bwe bwo gusoma.—1 Tim 4:13.
8 Inyigisho No. 3 na No. 4: Zimwe muri izo nyigisho zitangwaho ibitekerezo byinshi kurusha izindi mu gitabo Raisonner; hari n’abahabwa umutwe wonyine. Abazasabwa gutanga inyigisho zitangwaho ibitekerezo bike cyangwa bagahabwa umutwe gusa, bazaboneraho kuzitegura bakora ubushakashatsi mu bitabo byacu bya Gikristo. Ibyo bizatuma bashiki bacu bahuza ibitekerezo byabo n’imimerere ya ba nyir’inzu mu buryo bworoshye kurushaho.
9 Imimerere: Nk’uko bigaragazwa mu gitabo Ishuri ry’Umurimo ku ipaji ya 45, umugenzuzi w’ishuri ni we utanga imimerere. Mu gihe nta yo yatanze, bashiki bacu bashobora gutoranya imwe mu mimerere iri ku ipaji ya 82. Mushiki wacu agiye atanga ikiganiro buri mezi abiri, nibura mu gihe cy’imyaka itanu yaba amaze gutanga ibiganiro mu mimerere 30 itandukanye. Bashiki bacu bazahitamo imimerere No. 30 igira iti “Indi mimerere ihuje n’akarere utuyemo,” bagomba kwandika iyo mimerere ahagana hasi cyangwa inyuma ku gapapuro bahereweho ishuri (S-89). Mu gitabo cy’umunyeshuri ku ipaji ya 82, ni ho umugenzuzi w’ishuri azandika itariki atangiyeho disikuru ye, imbere y’imimerere yakoresheje. Muri icyo gihe nanone yandika kuri fomu umunyeshuri aherwaho inama.
10 Fomu Itangirwaho Inama: Fomu uherwaho inama iri mu gitabo cyawe ku ipaji ya 79-81. Ku bw’ibyo, uzajya uha umugenzuzi w’ishuri igitabo cyawe buri gihe umaze gutanga disikuru. Umugenzuzi w’ishuri agomba gutunga inyandiko iriho ingingo abanyeshuri bagenzurwaho.
11 Isubiramo: Isubiramo ryo mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi rizajya rikorwa mu bibazo n’ibisubizo. Rizajya rikorwa rimwe mu mezi abiri kandi rimare iminota 30. Ibibazo bigomba gusuzumwa mu gihe cy’isubiramo, bizakomeza gusohoka mu Murimo Wacu w’Ubwami. Mu gihe icyumweru cy’isubiramo gihuriranye n’icy’ikoraniro ry’akarere cyangwa uruzinduko rw’umugenzuzi usura amatorero, inyigisho zagombaga gutangwa mu cyumweru gitaha zigomba gutangwa mbere ho icyumweru kimwe, maze isubiramo rigashyirwa ku cyumweru gikurikira.
12 Amashuri y’inyongera: Mu matorero afite abantu biyandikisha mu ishuri basaga 50, byaba byiza abasaza bashyizeho amashuri y’inyongera. “Iryo shuri rishobora gutangirwamo ibiganiro byose bitangwa n’abanyeshuri, cyangwa ibiganiro bibiri bya nyuma gusa” (Ishuri ry’Umurimo, p. 285). Icyo gitekerezo cyatanzwe ku bwo kuzirikana amatorero agizwe na bashiki bacu benshi, ariko akaba afite abavandimwe bake cyane bo gutanga inyigisho zo gusoma. Abasaza bagomba gutoranya abavandimwe bujuje ibisabwa kugira ngo bayobore ayo mashuri.
13 Umujyanama wungirije: Nk’uko byagaragajwe muri porogaramu y’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi, umujyanama wungirije ashyirwaho n’inteko y’abasaza kugira ngo ajye aha inama mu ibanga abasaza n’abakozi b’imirimo baba batanze ingingo z’ingenzi z’ibyasomwe muri Bibiliya hamwe na disikuru zo kwigisha. Umuvandimwe uhabwa iyi nshingano agomba kuba ari inararibonye, ashobora guha inama abandi basaza bakayumvira. Agomba gutanga inama yubaka, abashimira uburyo bwabo bwo kuvuga no kwigisha neza, hanyuma akabatera inkunga yo kunonosora ingingo imwe cyangwa ebyiri. Si ngombwa gutanga inama kuri buri nyigisho itanzwe n’umuvandimwe ujya yigisha kenshi. Ariko kandi, umujyanama wungirije agomba gushishoza akamenya ko abavandimwe batanga disikuru z’abantu bose na bo bashobora gufashwa kugira ngo bagire amajyambere y’inyongera.—1 Tim 4:15.
14 Ibyo abajyanama bagomba kwitaho: Ni iki cyafasha umujyanama kugira ngo asesengure neza uburyo ikiganiro cyatanzwe? Ibyinshi mu bice 53 byo mu gitabo Ishuri ry’Umurimo, bifite agasanduku ka gatatu gakubiyemo muri make ibyo umuntu yakwitaho. Nanone umugenzuzi w’ishuri agomba kwita ku bindi bintu byibutswa cyangwa ibitekerezo biri mu gitabo byamufasha guhita atahura niba ikiganiro gikubiyemo ibitekerezo byuzuzanya kandi kigatangwa mu buryo bugira ingaruka nziza. Urugero, reba uruhererekane rw’ibibazo biri ku ipaji ya 55 ahagana haruguru, n’ibitekerezo biri muri paragarafu ya nyuma ku ipaji ya 163.
15 Umwanya wo kwandikamo: Uretse imikika migari yagiye isigara ku mapaji, igitabo Ishuri ry’Umurimo gifite ahantu henshi hatanditswemo, aho ugomba kwandika note zawe mu gihe wiyigisha cyangwa se uri mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi. (Reba ku ipaji ya 77, 92, 165, 243, 246 n’iya 250.) Jya wibuka kwitwaza igitabo cyawe buri cyumweru. Jya ukurikira neza mu gihe cya disikuru ibanza. Jya ukomeza kurambura igitabo cyawe mu gihe cyose cy’ishuri. Jya wita ku nama zitangwa n’umugenzuzi w’ishuri. Jya wita ku buryo abatanga disikuru bigisha, nko gukoresha ibibazo, ingero, imvugo z’ikigereranyo, imigani, imfashanyigisho, no kugereranya ibintu bitandukanye. Niwandika ibintu by’ingenzi, uzajya wibuka kandi ukoreshe ingingo nyinshi zikungahaye uzaba warakusanyije mu ishuri.
16 Yesu Kristo yari azi neza ko kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana ari umurimo uhesha ishema kurusha indi yose umuntu ashobora guhabwa. Iyo ni yo yari inshingano ye y’ingenzi (Mar 1:38). Yaravuze ati “nkwiriye kwigisha ubutumwa bwiza bw’Imana . . . kuko ari ibyo natumiwe” (Luka 4:43). Kubera ko twemeye itumira ryo kumukurikira, natwe duhugira mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza, kandi tukihatira buri gihe gutamba “igitambo cy’ishimwe” cyiza kurushaho (Heb 13:15). Kugira ngo tubigereho, nimucyo twiyemeze kwifatanya buri gihe mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi, kuko rizagira uruhare mu kudutegurira kwita ku bintu bifite akamaro kurusha ibindi mu buzima.