Porogaramu y’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi yo mu mwaka wa 2015 izadufasha kunoza ubuhanga bwacu bwo kwigisha
1 Umwanditsi wa zaburi yaranditse ati “Yehova Gitare cyanjye n’Umucunguzi wanjye, amagambo ava mu kanwa kanjye n’ibyo umutima wanjye utekereza bigushimishe” (Zab 19:14). Natwe twifuza ko amagambo yacu yashimisha Yehova kubera ko twishimira inshingano ihebuje dufite yo kuvuga ukuri mu itorero no mu murimo wo kubwiriza. Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi ni uburyo Yehova akoresha kugira ngo adutoze gukora umurimo wo kubwiriza. Iyo myitozo itangwa buri cyumweru mu matorero asaga 111.000 yo ku isi hose. Nanone iyo myitozo yafashije abavandimwe na bashiki bacu bo ku isi hose kandi bakuriye mu mimerere itandukanye kuba ababwiriza b’ubutumwa bwiza b’abahanga, bafite ubushobozi bwo kwemeza kandi bashize amanga.—Ibyak 19:8; Kolo 4:6.
2 Porogaramu y’ishuri yo mu mwaka wa 2015 izaba irimo ingingo zishingiye mu gatabo “Inyigisho zishingiye ku Ijambo ry’Imana” n’ “Imitwe y’ibiganiro bishingiye kuri Bibiliya” iri muri Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya. Nanone hari ibyahindutse ku birebana n’igihe cyagenewe Ingingo z’ingenzi z’ibyasomwe muri Bibiliya hamwe n’Inyigisho No. 1. Ibyo bintu byahindutse hamwe n’amabwiriza y’uko ibyo biganiro bizajya bitangwa mu ishuri, tugiye kubisuzuma muri paragarafu zikurikira.
3 Ingingo z’ingenzi z’ibyasomwe muri Bibiliya: Abavandimwe batanga iki kiganiro bazajya bakoresha iminota ibiri bavuge ingingo imwe ishishikaje ishingiye kuri Bibiliya mu byasomwe muri icyo cyumweru n’uko yashyirwa mu bikorwa. Gutegura neza bizabafasha kubona ibitekerezo by’ingirakamaro byo kubwira abateranye mu gihe cyagenwe. Hanyuma, nk’uko bisanzwe abagize itorero bazajya bahabwa iminota itandatu, batange ibitekerezo buri wese akoreshe amasogonda 30 cyangwa atagezeho, avuge ibintu byamushimishije igihe yasomaga Bibiliya muri icyo cyumweru. Gutanga igitekerezo gifite ireme utarengeje amasogonda 30 bisaba gutegura no kwicyaha, kandi ibyo biradutoza. Nanone bituma abandi bantu babona igihe cyo gutanga ibitekerezo ku bintu bize igihe bakoraga ubushakashatsi.
4 Inyigisho No. 1: Igihe kigenewe gusoma Bibiliya cyaragabanyijwe kigera ku minota itatu cyangwa itagezeho kandi umusomyi azajya asoma ibintu bike. Abazajya bahabwa icyo kiganiro bagomba kujya bitoza gusoma mu ijwi riranguruye kenshi, bakita cyane ku kuntu amagambo avugwa kandi bakayasoma nk’uko avugwa kugira ngo bumvikanishe ibitekerezo bikubiyemo. Abagize ubwoko bwa Yehova bose bagomba kwihatira gusoma neza, kubera ko gusoma neza bigira uruhare rukomeye mu materaniro yacu. Dushimishwa cyane n’uko abana bacu benshi bazi gusoma neza. Nanone turashimira cyane ababyeyi kubera ko bashyiraho imihati babigiranye urukundo bagafasha abana babo kuba abasomyi beza.
5 Inyigisho No. 2: Izajya itangwa na mushiki wacu, mu minota itanu. Agomba gukoresha umutwe yahawe. Niba yahawe ikiganiro gishingiye muri Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya cyangwa mu gatabo Inyigisho zishingiye ku Ijambo ry’Imana, agomba kugihuza n’uburyo bwo kubwiriza buhuje n’imimerere yo mu ifasi yanyu. Umunyeshuri ashobora kongeramo imirongo y’Ibyanditswe ishyigikira umutwe w’ikiganiro. Umugenzuzi w’ishuri azajya agena umuntu wo kuba nyir’inzu.
6 Inyigisho No. 3: Izajya ihabwa umuvandimwe cyangwa mushiki wacu, itangwe mu minota itanu. Mu gihe yahawe mushiki wacu, agomba buri gihe kuyitanga mu buryo buhuje n’uko bivugwa mu Nyigisho No. 2. Mu gihe yahawe umuvandimwe kandi ikaba ishingiye mu gatabo Inyigisho zishingiye ku Ijambo ry’Imana, agomba kuyitanga nka disikuru kandi azirikana abateranye. Umunyeshuri agomba gutanga ikiganiro gihuje n’umutwe yahawe, agatoranya imirongo ikwiriye azakoresha kandi akagaragaza uko iyo nyigisho yashyirwa mu bikorwa.
7 Ibyahindutse ku Nyigisho No. 3 igihe yatanzwe n’abavandimwe: Mu gihe icyo kiganiro gishingiye muri Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya cyahawe umuvandimwe, kizajya gitangwa mu buryo bw’icyerekanwa kigaragaza uko biba byifashe muri gahunda y’iby’umwuka mu muryango cyangwa mu murimo wo kubwiriza. Ubusanzwe, umugenzuzi w’ishuri ni we uzajya agena nyir’inzu atoranye n’imimerere kizatangwamo. Nyir’inzu ashobora kuba umwe mu bagize umuryango w’utanga icyo kiganiro cyangwa undi muvandimwe wo mu itorero. Utanga icyo kiganiro ashobora kongeramo imirongo y’Ibyanditswe igaragaza amahame ashyigikira ikiganiro yahawe. Rimwe na rimwe umusaza azajya ahabwa icyo kiganiro. Abasaza bazajya bihitiramo nyir’inzu n’imimerere bazatangamo icyo kiganiro. Nta gushidikanya ko abagize itorero bazishimira kubona abasaza bagaragaza ubuhanga bwo kwigisha bari kumwe n’abagize imiryango yabo cyangwa undi muvandimwe.
Jya ugira amajyambere wemera inama uhawe kandi uzishyire mu bikorwa
8 Inama: Umunyeshuri narangiza gutanga ikiganiro cye, umugenzuzi w’ishuri azajya akoresha iminota ibiri amushimire kandi atange inama z’ingirakamaro zishingiye mu gitabo Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi. Umugenzuzi w’ishuri ntazavuga ingingo umunyeshuri yasabwe kubahiriza mu gihe amuha ikaze. Icyakora umunyeshuri narangiza gutanga ikiganiro, umugenzuzi w’ishuri azavuga amagambo meza yo kumushimira, hanyuma avuge ingingo umunyeshuri yasabwaga kubahiriza avuge n’ukuntu umunyeshuri yayikoze neza cyangwa se asobanure mu bugwaneza impamvu byari ngombwa ko umunyeshuri arushaho kwita ku ngingo runaka.
9 Fomu itangirwaho inama ihabwa umunyeshuri iboneka mu gitabo Ishuri ry’Umurimo ku ipaji ya 79 kugeza ku ya 81. Umunyeshuri namara gutanga ikiganiro cye, umugenzuzi w’ishuri azajya agira icyo yandika mu gitabo cy’umunyeshuri, amuhe inama, amubaze niba yarakoze umwitozo ujyanye n’ingingo yahawe kandi ibyo abikore biherereye. Azajya ashimira umunyeshuri kandi amuhe inama zikenewe nyuma y’amateraniro cyangwa ikindi gihe. Buri munyeshuri agomba kubona ko inama zose ahabwa mu ishuri ari uburyo bwo kumufasha kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka.—1 Tim 4:15.
10 Niba umunyeshuri arengeje igihe, umugenzuzi w’ishuri cyangwa umwungirije, azajya akora ikimenyetso, wenda avuze inzogera cyangwa agire icyo akomaho kugira ngo yereke umunyeshuri mu ibanga ko yarengeje igihe. Umunyeshuri niyumva icyo kimenyetso azajya ahita asoza interuro yari agezeho maze ave kuri platifomu.—Reba igitabo Ishuri ry’Umurimo, p. 282, par. 4.
11 Abantu bose bujuje ibisabwa baterwa inkunga yo kwiyandikisha mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi. (Reba igitabo Ishuri ry’Umurimo, p. 282, par. 6.) Inyigisho zitangirwa muri iri shuri zagiye zifasha abagize ubwoko bwa Yehova kubwiriza no kwigisha ubutumwa bwiza bw’Ubwami mu buryo bwemeza, bwiyubashye kandi burangwa n’urukundo. Nta gushidikanya ko Yehova ashimishwa no kubona abantu bose bamusingiza bifatanya muri iri shuri rya gitewokarasi.—Zab 148:12, 13; Yes 50:4.