Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi ryo mu mwaka wa 2004
1 Yehova aha abantu basanzwe ibyo bakeneye byose kugira ngo bakore umurimo ufitiye akamaro abatuye isi bose. Ibyo abikora binyuriye mu myitozo itangwa buri cyumweru mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi. Mbese uryifatanyamo mu buryo bwuzuye uko imimerere yawe ibikwemerera kose? Muri Mutarama, hari ibintu bike byahinduwe bizatangira gukurikizwa kugira ngo bifashe abanyeshuri kurushaho kungukirwa n’iryo shuri.
2 Guhinduranya abajyanama bungirije: Abavandimwe batanga disikuru zigisha hamwe n’ingingo z’ingenzi z’ibyasomwe muri Bibiliya, bagiye bishimira inama bahabwa n’umujyanama wungirije. Mu matorero afite abasaza babishoboye bahagije, buri mwaka bashobora kujya basimburana ku nshingano yo kuba umujyanama wungirije. Uretse no kuba ubwo buryo buzatuma bakuranwa kuri iyo nshingano, icy’ingenzi kurushaho ni uko abasaza n’abakozi b’imirimo babishoboye bazungukirwa n’inama bazahabwa n’abantu batandukanye bazi gutanga disikuru no kwigisha.
3 Isubiramo: Niba itorero ryanyu rifite ikoraniro ry’akarere ku cyumweru cy’isubiramo, iryo subiramo (n’ibindi byose biteganyijwe kuri porogaramu y’icyo cyumweru) rigomba kwimurirwa mu cyumweru gitaha, naho porogaramu y’icyo cyumweru gitaha ikaba ari yo ikoreshwa mu ikoraniro ry’akarere. Icyakora, si ngombwa guhinduranya gahunda z’ibyumweru bibiri zose uko zakabaye mu gihe isubiramo rihuriranye n’uruzinduko rw’umugenzuzi w’akarere. Ahubwo indirimbo, ingingo isuzumwa n’ingingo z’ingenzi z’ibyasomwe muri Bibiliya bigomba gutangwa nk’uko biteganyijwe kuri porogaramu. Disikuru yigisha (imwe itangwa nyuma y’ingingo isuzumwa) yari iteganyijwe kuri porogaramu y’icyumweru gitaha ni yo igomba gutangwa. Ingingo z’ingenzi z’ibyasomwe muri Bibiliya zizakurikirwa n’Iteraniro ry’Umurimo ry’iminota 30, muri ryo hakaba hashobora gutangwa ibiganiro bitatu by’iminota 10 buri kiganiro, cyangwa ibiganiro bibiri by’iminota 15 buri kiganiro. (Nta matangazo agomba gutangwa.) Iteraniro ry’Umurimo rizakurikirwa n’indirimbo, hamwe na porogaramu y’umugenzuzi w’akarere imara iminota 30. Mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi ryo mu cyumweru gikurikira icyo, hazatangwa ingingo isuzumwa n’ingingo z’ingenzi z’ibyasomwe muri Bibiliya byari biteganyijwe kuri porogaramu, maze hakurikireho isubiramo mu bibazo n’ibisubizo.
4 Jya wungukirwa n’ibintu byose byateganyijwe bigamije gutuma ukura mu buryo bw’umwuka. Uko wungukirwa n’inyigisho uherwa mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi, ni na ko utera inkunga itorero ryawe, ukagira uruhare mu isohozwa ry’ubuhanuzi bwa Bibiliya, kandi ugatuma Uwo dukomoraho ubutumwa bwiza tubwiriza asingizwa.—Yes 32:3, 4; Ibyah 9:19.