Jya ukoresha neza igihe cyawe mu murimo wo kubwiriza
1 Dufite byinshi byo gukora mu murimo wacu wo kubwiriza kandi igihe gisigaye ni gito (Yoh 4:35; 1 Kor 7:29). Nitwishyiriraho gahunda nziza kandi tukitegura mbere y’igihe, tuzakoresha neza igihe twageneye umurimo wo kubwiriza.
2 Jya witegura: Mbere yo kujya mu iteraniro ry’umurimo wo kubwiriza, jya ubanza urebe niba ufite ibitabo n’amagazeti uri bukenere kandi ujye utegura neza uburyo bwo gutangiza ibiganiro. Iryo teraniro nirimara gusozwa n’isengesho, jya uhita ujya kubwiriza. Ibyo bizatuma wowe hamwe n’uwo wajyanye na we kubwiriza murushaho gukora byinshi mu gihe mwageneye umurimo wo kubwiriza.
3 Niba warahawe inshingano yo kuyobora iteraniro ry’umurimo wo kubwiriza, jya utangirira ku gihe. Iryo teraniro ntiryagombye kumara igihe kinini ngo rirenze iminota 10 cyangwa 15. Mbere y’uko abaje muri iryo teraniro bagenda, jya ubanza urebe ko buri wese afite uwo bari bujyane kubwiriza n’aho bari bubwirize.
4 Igihe uri mu murimo wo kubwiriza: Igihe iteraniro ry’umurimo wo kubwiriza rirangiye, jya uhita ujya mu ifasi aho gutinda bitari ngombwa. Jya uzirikana ko intego yacu ari iyo kugera ku bantu benshi uko bishoboka kose aho kumara igihe kinini twiganirira. Igihe ubwiriza ku nzu n’inzu, jya ukoresha neza igihe cyawe aho gutinda ku nzu imwe bitari ngombwa. Ibyo bishobora kugusaba kugira amakenga kugira ngo ubashe gutandukana n’umuntu ubona ko ashaka kujya impaka gusa cyangwa se ugashyiraho gahunda yo kuzagaruka gusura umuntu washimishijwe.—Mat 10:11.
5 Igihe usubiye gusura, jya wirinda gukora ingendo zitari ngombwa ubanza gusura abantu bo mu gace kamwe hanyuma ukabona kujya gusura abo mu kandi gace. Ushobora no guterefona bamwe mu bantu uteganya gusubira gusura kugira ngo umenye neza niba bazaba bari mu rugo.—Imig 21:5.
6 Ubu turi mu gihe cy’isarura rikomeye ryo mu buryo bw’umwuka (Mat 9:37, 38). Vuba aha, umurimo wo kubwiriza ugiye kurangira. Ku bw’ibyo, twagombye kwishyiriraho intego yo gukoresha neza igihe cyacu mu gihe dukora umurimo wo kubwiriza.