Amatangazo
◼ Ibitabo bizatangwa muri Mutarama 2011: Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? Gashyantare: Ibanga ryo kugira ibyishimo mu muryango. Werurwe: Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? Mujye mwihatira gutangiza ibyigisho bya Bibiliya. Mata na Gicurasi: Amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous ! Igihe dusubiye gusura abantu bashimishijwe, hakubiyemo n’abateranye ku Rwibutso cyangwa mu yandi materaniro ariko bakaba bataratangira kwifatanya n’itorero mu buryo bugaragara, twagombye kwihatira kubatangiza icyigisho cya Bibiliya dukoresheje igitabo Icyo Bibiliya yigisha.
◼ Guhera muri Gashyantare, disikuru nshya y’abantu bose izatangwa n’abagenzuzi b’uturere izaba ifite umutwe uvuga ngo “Ni mu buhe buryo ukuri kukugirira akamaro mu mibereho yawe?”