Icyo umuntu yavuga ku bihereranye n’amagazeti
Umunara w’Umurinzi 1 Mutarama
Soma mu Ntangiriro 2:16, 17, hanyuma ugire uti “hari bamwe bavuga ko Imana yari izi mbere y’igihe ko Adamu yari gukora icyaha. Abandi bo bumva ko umuburo Imana yamuhaye wari kuba urimo uburyarya iyo iza kuba izi mbere y’igihe uko byari kugenda. Ubitekerezaho iki? [Reka asubize.] Iyi ngingo itangirira ku ipaji ya 13 isobanura ukuntu Imana ikoresha ubushobozi bwayo bwo kumenya ibintu mbere y’igihe.”
Umunara w’Umurinzi 1 Gashyantare
“Muri iki gihe, usanga gutana kw’abashakanye byogeye hose. Utekereza ko impamvu y’ingenzi ibitera ari iyihe? [Reka asubize.] Abagabo n’abagore benshi bashakanye basanze iyi nama ishobora kubafasha. [Soma mu 1 Abakorinto 10:24.] Iyi gazeti isuzuma ibintu bitandatu abagabo n’abagore bakunda kwinubira kandi ikagaragaza ukuntu gukurikiza amahame ya Bibiliya bishobora kubafasha.”