ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 1/12 p. 4
  • Amatangazo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Amatangazo
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2012
Umurimo Wacu w’Ubwami—2012
km 1/12 p. 4

Amatangazo

◼ Ibitabo bizatangwa muri Mutarama: Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? Muzihatire gutangiza ibyigisho bya Bibiliya abantu musuye ku ncuro ya mbere. Niba nyir’inzu asanzwe afite icyo gitabo ariko ntiyemere kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya, ababwiriza bashobora kumuha igazeti cyangwa agatabo ka kera karimo ingingo yamushishikaza. Gashyantare: Ababwiriza bazatanga igitabo Ibanga ryo kugira ibyishimo mu muryango. Werurwe: Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? Muzihatire gutangiza ibyigisho bya Bibiliya abantu musuye ku ncuro ya mbere. Niba nyir’inzu asanzwe afite igitabo Icyo Bibiliya yigisha ariko ntiyemere kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya, ababwiriza bashobora kumuha igazeti ya kera cyangwa agatabo karimo ingingo yamushishikaza. Mata na Gicurasi: Amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Nimukanguke! Igihe dusubiye gusura abantu bashimishijwe, hakubiyemo n’abateranye ku Rwibutso cyangwa mu yandi materaniro ariko bakaba bataratangira kwifatanya n’itorero mu buryo bugaragara, twagombye kwihatira kubatangiza icyigisho cya Bibiliya dukoresheje igitabo Icyo Bibiliya yigisha.

◼ Ku itariki ya 29 Gicurasi n’iya 16 Ukwakira mu mwaka ushize, abanyeshuri barangije Ishuri rya Bibiliya rigenewe Abavandimwe b’Abaseribateri, bahawe impamyabumenyi.

◼ Guhera muri Gashyantare, disikuru nshya y’abantu bose izatangwa n’abagenzuzi b’uturere izaba ifite umutwe uvuga ngo “Ese wiringira Yehova?”

◼ Guhera ku itariki ya 1 Gashyantare 2012, igazeti y’Umunara w’Umurinzi igenewe abantu bose izajya isohokamo ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Ibyo niga muri Bibiliya.” Iyo ngingo igenewe gufasha ababyeyi kwigisha abana babo bafite imyaka itatu n’abatarayigezaho. Izajya isimburana n’ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Jya wigisha abana bawe” n’indi ifite umutwe uvuga ngo “Urubuga rw’abakiri bato.”

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze