Uburyo bw’icyitegererezo
Gutangiza ibyigisho bya Bibiliya kuwa gatandatu wa mbere wo muri Gashyantare
“Ese utekereza ko Imana ifite itorero muri iki gihe cyangwa ikorana na buri muntu ku giti cye? [Reka asubize.] Dore icyo iyi ngingo ivuga ku bantu Imana yatoranyije kera kugira ngo babe ishyanga ryayo.” [Rambura igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 1 Gashyantare ku ipaji ya 16, hanyuma musuzumire hamwe ibiri munsi y’agatwe gato ka mbere kandi musome nibura umurongo umwe w’Ibyanditswe.] Muhe amagazeti maze muhane gahunda y’igihe uzagarukira kumusura mugasuzumira hamwe ikibazo gikurikiraho.
Umunara w’Umurinzi 1 Gashyantare
“Harimagedoni yavuzweho byinshi cyane mu myaka ya vuba aha. Ese utekereza ko hari icyo abantu bakora kugira ngo babuze Harimagedoni kuba? [Reka asubize.] Dore inkomoko y’ijambo Harimagedoni. [Soma mu Byahishuwe 16:16, hanyuma umwereke ibibazo biri ku gifubiko cy’iyo gazeti.] Iyi gazeti ikubiyemo ibisubizo Bibiliya itanga kuri ibi bibazo.”
Nimukanguke ! Gashyantare
“Muri iki gihe, abantu bakunda gushyikirana bakoresheje interineti. Ese utekereza ko gushyikirana muri ubwo buryo bishobora guteza akaga? [Reka asubize.] Bibiliya irimo amahame yaturinda mu gihe dushyikirana n’abandi kuri interineti. [Rambura ipaji ya 6-9, musuzumire hamwe kimwe mu bibazo bihari n’umurongo w’Ibyanditswe watanzwe.] Iyi gazeti izagufasha gutahura akaga gaterwa no gushyikirana n’abandi binyuze kuri interineti n’uko wakirinda.”