Uburyo bw’icyitegererezo
Gutangiza ibyigisho bya Bibiliya kuwa gatandatu wa mbere wo muri Nzeri
“Abantu bo mu bihugu binyuranye no mu madini atandukanye basenga buri munsi. Ese utekereza ko Imana yumva amasengesho yose kandi ikayasubiza?” Reka asubize. Muhe Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Nzeri, maze musuzumire hamwe amagambo ari munsi y’agatwe gato ka mbere kari ku ipaji ya 16, kandi musome nibura umwe mu mirongo y’Ibyanditswe yatanzwe. Muhe amagazeti maze muhane gahunda y’igihe uzagarukira kumusura mugasuzuma ikibazo gikurikiraho.
Umunara w’Umurinzi 1 Nzeri
Mwereke ku gifubiko cy’iyo gazeti maze umubaze uti “wasubiza ute iki kibazo? [Reka asubize.] Dore icyo Bibiliya ibivugaho. [Soma muri 1 Yohana 5:19.] Dukurikije ibyo tumaze gusoma, ‘umubi’ cyangwa Satani ni we utegeka isi. Icyakora, ibyo bitera abantu kwibaza ibibazo nk’ibi bikurikira: Satani yaturutse he? Ese koko abaho? Imana izamureka ategeke kugeza ryari? Iyi gazeti igaragaza icyo Bibiliya ibivugaho.”