ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 8/12 p. 4
  • Uburyo bw’icyitegererezo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Uburyo bw’icyitegererezo
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2012
  • Ibisa na byo
  • Uburyo bw’icyitegererezo
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2011
  • Uburyo bw’icyitegererezo
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2011
  • Uburyo bw’icyitegererezo
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2012
  • Uburyo bw’icyitegererezo
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2014
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2012
km 8/12 p. 4

Uburyo bw’icyitegererezo

Gutangiza ibyigisho bya Bibiliya kuwa gatandatu wa mbere wo muri Nzeri

“Abantu benshi bumva ko hari igihe kizagera Imana ikabacira urubanza ikurikije ibyo bakoze. Ese utekereza ko umunsi w’urubanza dukwiriye kuwutegerezanya amatsiko cyangwa kuwutinya? [Reka asubize.] Dore icyo iyi gazeti ibivugaho.” Ha nyir’inzu igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 1 Nzeri hanyuma musuzumire hamwe ibikubiye munsi y’agatwe gato ka mbere ko ku ipaji ya 16 kandi musome nibura umurongo w’Ibyanditswe umwe. Muhe amagazeti kandi muhane gahunda y’igihe uzagarukira kumusura mugasuzumira hamwe ikibazo gikurikiraho.

Umunara w’Umurinzi 1 Nzeri

“Mu duce twinshi tw’isi abagore barahohoterwa kandi bagakorerwa ibikorwa by’ivangura. Ikibabaje ni uko imyizerere y’amadini yagiye ibigiramo uruhare. Ese utekereza ko Imana yita ku bagore? [Reka asubize.] Dore uko Bibiliya isaba abagabo gufata abagore babo. [Soma mu Befeso 5:28, 29.] Iyi gazeti igaragaza icyo Bibiliya ivuga ku bihereranye n’uko Imana ibona abagore.”

Nimukanguke! Nzeri

“Abantu benshi bavuga ko igihe kimwe ubuzima buzagira butya bukarangira ku isi wenda bitewe n’intambara irimo ibitwaro bya kirimbuzi cyangwa impanuka kamere wenda itewe n’imibumbe mito izitura ku isi cyangwa imihindagurikire y’ikirere. Ese wumva ko ibyo bintu abantu bavuga ko bizateza imperuka bifite ishingiro cyangwa wumva ari ibintu by’inzozi gusa? [Reka asubize.] Dore isezerano rihumuriza Bibiliya itanga. [Soma muri Zaburi ya 37:29.] Iyi gazeti ivuga bimwe mu bintu abantu bakunze kuvuga ko bizateza imperuka kandi ikagaragaza icyo Bibiliya ivuga ku birebana n’icyo igihe kizaza gihatse.”

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze