Uburyo bw’icyitegererezo
Gutangiza ibyigisho bya Bibiliya kuwa gatandatu wa mbere wo muri Nyakanga
“Mu myaka ya vuba aha, abantu bagiye barushaho gushishikazwa n’iby’abamarayika. Ese abamarayika babaho? [Reka asubize.] Dore icyo iyi gazeti ibivugaho.” Muhe Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Nyakanga hanyuma musuzumire hamwe ibikubiye munsi y’agatwe gato ka mbere ko ku ipaji ya 16 kandi musome nibura umurongo w’Ibyanditswe umwe. Muhe amagazeti kandi muhane gahunda y’igihe uzagarukira kumusura mugasuzumira hamwe ikibazo gikurikiraho.
Umunara w’Umurinzi 1 Nyakanga
Soma Zaburi ya 65:2, hanyuma uvuge uti “abantu benshi bemera ko Imana ‘yumva amasengesho’ maze bagasenga buri gihe. Ariko hari abandi bajya bibaza bati ‘niba Imana iriho se kuki isi yuzuyemo ibibazo?’ Wowe se ubitekerezaho iki? Ese koko hari Imana yumva amasengesho yacu? [Reka asubize.] Iyi gazeti itanga igisubizo gishingiye kuri Bibiliya cy’ikibazo kigira kiti ‘kuki uwumva amasengesho areka imibabaro ikabaho?’”
Nimukanguke! Nyakanga
“Ushoboye kugira icyo uhindura mu isi, ubona ari iki wahindura? [Reka asubize.] Bibiliya igaragaza impamvu abantu badashobora guhindura ibintu byinshi. [Soma muri Yeremiya 10:23.] Iyi gazeti igaragaza ibyo Imana iteganya guhindura.”