Uburyo bw’icyitegererezo
Gutangiza ibyigisho bya Bibiliya kuwa gatandatu wa mbere wo muri Nyakanga
“Abantu benshi bagiye basubiramo amagambo yo mu isengesho ry’Umwami agira ati ‘ubwami bwawe nibuze. Ibyo ushaka bikorwe mu isi nk’uko bikorwa mu ijuru.’ Utekereza ko ubwo Bwami ari ubuhe? [Reka asubize.] Uyu murongo w’Ibyanditswe udufasha kubona igisubizo.” Soma muri Daniyeli 2:44, maze umuhe igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 1 Nyakanga, hanyuma musome amagambo ari munsi y’agatwe gato ka mbere kari ku ipaji ya 16 kandi muyaganireho. Muhe amagazeti maze muhane gahunda y’igihe uzagarukira kumusura, kugira ngo musuzume igisubizo cy’ikibazo gikurikiyeho.
Umunara w’Umurinzi 1 Nyakanga
“Kubera ko ubuzima ari bugufi kandi bukaba bwuzuyemo ibibazo byinshi, abantu benshi bibaza icyo kubaho bimaze. Ese ibyo wizege kubitekerezaho? [Reka asubize.] Bibiliya idusezeranya ko ubuzima butazakomeza kumera butya. [Soma mu Byahishuwe 21:4.] Iyi gazeti igaragaza umugambi Imana ifitiye isi hamwe n’ibintu bimwe na bimwe twakora kugira ngo tubone ko kubaho bifite icyo bimaze, ndetse no muri iki gihe.”
Nimukanguke! Mata-Kamena
Mwereke ibiri ku gifubiko maze umubaze uti “wasubiza ute iki kibazo? [Reka asubize.] Ibyanditswe bishishikariza abantu kubana mu mahoro. [Soma muri Yakobo 3:17.] None se, kuki amadini atatumye abantu bunga ubumwe? Ese hari igihe amadini azimakaza amahoro mu bantu? Iyi gazeti isubiza ibyo bibazo.”