Uburyo bw’icyitegererezo
Gutangiza ibyigisho bya Bibiliya kuwa gatandatu wa mbere wo muri Nyakanga
“Muraho? Ese wumva Imana ibona ite amasengesho yacu? Ese ibona ko amasengesho yacu ari ay’agaciro cyangwa ipfa kutwihanganira gusa?” Reka asubize. Mwereke ikibazo cya mbere kiri ku ipaji ya nyuma y’igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 1 Nyakanga, hanyuma musuzumire hamwe ibikubiye munsi y’icyo kibazo kandi musomere hamwe nibura umurongo umwe w’Ibyanditswe watanzwe. Muhe amagazeti kandi muhane gahunda y’igihe muzasuzumira ikibazo gikurikiraho.
Umunara w’Umurinzi 1 Nyakanga
“Ese kuba Imana ishobora byose, ubona ari yo yagombye kuryozwa ibibi byose biba ku isi? [Reka asubize, hanyuma musome muri Yakobo 1:13.] Iyi gazeti isobanura impamvu ibibi bibaho n’icyo Imana izakora kugira ngo ikureho imibabaro.”
Nimukanguke! Nyakanga
“Abantu hafi ya bose bagerwaho n’amakuba, urugero nk’impanuka kamere, uburwayi cyangwa gupfusha abo bakunda. Ese iyo ibintu nk’ibyo bibaye ku muntu, wumva yakora iki kugira ngo akomeze kurangwa n’icyizere? [Reka asubize.] Abantu benshi babonye ko Bibiliya yabafashije kwihanganira imibabaro bahuye na yo. [Soma mu Baroma 15:4.] Iyi gazeti isobanura uko Bibiliya yadufasha kwihanganira imibabaro.”