ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 6/13 p. 4
  • Uburyo bw’icyitegererezo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Uburyo bw’icyitegererezo
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2013
  • Ibisa na byo
  • Uburyo bw’icyitegererezo
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2012
  • Uburyo bw’icyitegererezo
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2011
  • Uburyo bw’icyitegererezo
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2014
  • Uburyo bw’icyitegererezo
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2012
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2013
km 6/13 p. 4

Uburyo bw’icyitegererezo

Gutangiza ibyigisho bya Bibiliya kuwa gatandatu wa mbere wo muri Nyakanga

“Twese twifuza kugira ubuzima bwiza no kubaho igihe kirekire. Ku bw’ibyo twifuza kumenya icyo utekereza kuri iki kibazo: ese utekereza ko siyansi n’ubuvuzi bizatuma dushobora kubaho iteka ryose? [Reka asubize.] Dore icyo iyi gazeti ibivugaho.” Mwereke ingingo iri ku ipaji ya nyuma y’igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 1 Nyakanga, maze musuzumire hamwe ibikubiye munsi y’ikibazo cya mbere kandi musomere hamwe nibura umurongo umwe w’Ibyanditswe watanzwe. Muhe amagazeti kandi muhane gahunda y’igihe uzagarukira kumusura mugasuzumira hamwe ikibazo gikurikiraho.

Icyitonderwa: ubu buryo bw’icyitegererezo bugomba gutangwamo icyerekanwa mu iteraniro ry’umurimo wo kubwiriza ryo ku itariki ya 6 Nyakanga.

Umunara w’Umurinzi 1 Nyakanga

“Abantu benshi tuganira na bo usanga bafite amadini yabo. Ariko hari abandi bavuga ko nta dini na rimwe bagifitiye icyizere. Wowe se amadini uyabona ute? [Reka asubize.] Yesu yavuze ihame ryadufasha kumenya idini ry’ukuri n’iry’ikinyoma. [Soma muri Luka 6:44a.] Iyi gazeti ivuga bimwe mu bikorwa bibi amadini akora. Nanone isubiza ikibazo kigira kiti ‘ese hari idini wagirira icyizere?’”

Nimukanguke! Nyakanga

“Twasuye abaturanyi bacu kugira ngo tuganire ku kibazo gihangayikishije abantu cy’akarengane. Hari abantu barwanya akarengane bigaragambya. Ese utekereza ko abantu bigaragambya batuma hagira igihinduka? [Reka asubize.] Dore icyo Bibiliya ivuga kizahindura iyi si yacu. [Soma muri Matayo 6:9, 10.] Iyi gazeti isubiza ikibazo kigira kiti ‘ese kwigaragambya ni wo muti?’”

Ubutumwa bwiza buturuka ku Mana

“Twasuye imiryango yo muri aka gace kugira ngo tuganire ku kintu gitera inkunga kiboneka muri Bibiliya. Abantu benshi twaganiriye na bo bibaza impamvu Imana yuje urukundo yemera ko imibabaro igera ku bantu. Ese utekereza ko imibabaro yari mu mugambi Imana yari ifite igihe yaremaga isi?” Reka asubize. Rambura ku Isomo rya 5 maze usome ingingo ebyiri za mbere n’imirongo y’Ibyanditswe yanditswe mu nyuguti ziberamye kandi mubiganireho. Muhe ako gatabo kandi muhane gahunda yo gusubira kumusura kugira ngo musuzume ikibazo gikurikiyeho kiri mu nyuguti zitose.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze