Uburyo bw’icyitegererezo
Gutangiza ibyigisho bya Bibiliya kuwa gatandatu wa mbere wo muri Gicurasi
“Ese ubona idini rituma abantu bakundana kandi bakabana amahoro cyangwa rituma habaho inzangano n’urugomo? [Reka asubize.] Reka nkwereke ikintu gishishikaje kuri iyo ngingo.” Muhe igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 1 Gicurasi. Musuzumire hamwe ibiri munsi y’agatwe gato ka mbere ko ku ipaji ya 16 kandi musome nibura umurongo w’Ibyanditswe umwe. Muhe amagazeti kandi muhane gahunda y’igihe uzagarukira kumusura mugasuzumira hamwe ikibazo gikurikiraho.
Umunara w’Umurinzi 1 Gicurasi
“Abantu benshi babona ko amadini akwiriye kwivanga muri politiki, abandi bo bakabona ko adakwiriye kuyivangamo. Wowe se ubibona ute? [Reka asubize.] Dore uko Yesu yabyitwayemo igihe abantu bo mu gihe cye bashakaga ko yivanga muri politiki. [Soma muri Yohana 6:15.] Iyi gazeti isobanura impamvu Yesu yabyanze, ikagaragaza n’uburyo bwiza Abakristo bafashamo abantu bo mu gace batuyemo.”
Nimukanguke! Gicurasi
“Abantu hafi ya bose tuganira bavuga ko bigeze kugerwaho n’akarengane. Ese utekereza ko hari igihe akarengane kazavaho? [Reka asubize.] Dore ubuhanuzi buvuga iby’umutegetsi uzakuraho akarengane. [Soma muri Zaburi 72:11-14.] Iyi gazeti irimo amasezerano yo muri Bibiliya agaragaza ko akarengane kagiye kuvaho.”