Uburyo bw’icyitegererezo
Gutangiza ibyigisho bya Bibiliya kuwa gatandatu wa mbere wo muri Mata
“Kubatizwa ni ikintu gisanzwe ku Bakristo benshi. Wowe se ubitekerezaho iki? Ese kubatizwa ni ngombwa? [Reka asubize.] Iyi gazeti irimo ibitekerezo bishishikaje.” Muhe igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki 1 Mata. Musuzumire hamwe ibiri munsi y’agatwe gato ka mbere ko ku ipaji ya 16 kandi musome nibura umurongo w’Ibyanditswe umwe. Muhane gahunda y’igihe uzagarukira kumusura mugasuzumira hamwe ikibazo gikurikiraho.
Umunara w’Umurinzi 1 Mata
“Abantu bavuga byinshi kuri Yesu. Hari abatekereza ko ari we Mesiya wari warasezeranyijwe. Abandi bumva ko yari umuntu mwiza gusa. Abandi bo bumva ko atigeze abaho. Wowe se ubibona ute? [Reka asubize.] Bibiliya ivuga ko ari iby’ingenzi kumenya Yesu neza. [Soma muri Yohana 17:3.] Iyi gazeti igaragaza ibisubizo Bibiliya itanga ku bibazo bimwe na bimwe abantu bibaza kuri Yesu.”
Nimukanguke! Mata
“Uyu munsi twiyemeje gufasha abagize imiryango. Ese nawe wemera ko imiryango ihanganye n’ingorane nyinshi muri iki gihe? [Reka asubize.] Dore aho imiryango myinshi yakuye inama z’ingirakamaro. [Soma muri Zaburi 119:105.] Iyi gazeti igaragaza uko amahame yo muri Bibiliya yafashije imiryango irimo abana badahuje ababyeyi igashobora gukemura ibibazo byayo.”