Icyo umuntu yavuga ku bihereranye n’amagazeti
Umunara w’Umurinzi 1 Werurwe
“Abantu babona Yesu mu buryo butandukanye. Ese ubona ko Yesu ari umwana w’Imana cyangwa ni umuntu mwiza gusa?” Reka asubize, hanyuma umusomere igisubizo cya kimwe mu bibazo byanditswe mu nyuguti zitose, biri ku ipaji ya 16-17 n’umwe mu mirongo y’Ibyanditswe yatanzwe. Muhe amagazeti kandi muhane gahunda yo kuzagaruka mugasuzuma igisubizo cy’ikibazo gikurikiraho.
Umunara w’Umurinzi 1 Mata
“Abantu benshi bafite imyizerere itandukanye cyane ku bihereranye na Yesu. Ese utekereza ko ari ngombwa kumenya ukuri ku byerekeye Yesu? [Reka asubize, hanyuma usome muri Yohana 17:3.] Iyi gazeti isobanura icyo Bibiliya ivuga ku bihereranye na Yesu, aho yaturutse, uko yabayeho n’impamvu yatumye apfa.”