Icyo umuntu yavuga ku bihereranye n’amagazeti
Umunara w’Umurinzi 1 Gashyantare
“Hafi ya twese dufite amadini turimo. Ese utekereza ko uko twahitamo gusenga Imana kose hari icyo biyibwiye? [Reka asubize, hanyuma usome muri Matayo 15:9.] Iyi ngingo igaragaza ibintu bine Yesu yavuze biranga idini ry’ukuri.” Mwereke ingingo itangirira ku ipaji ya 16.
Réveillez-vous! Gashyantare
“Hari abantu bamwe bizera ko Umuremyi abaho, abandi bo bakumva ko imyizerere nk’iyo idahuje na siyansi kandi ko idashyize mu gaciro. Wowe se ubitekerezaho iki? [Reka asubize.] Bibiliya ivuga ko ukwizera nyakuri gushingiye ku bihamya bifatika. [Soma mu Baheburayo 11:1.] Iyi ngingo igaragaza bimwe mu bihamya byerekana ko hariho Umuremyi.” Mwereke ingingo itangirira ku ipaji ya 22.
Umunara w’Umurinzi 1 Werurwe
“Ese ubona ko Bibiliya ari Ijambo ry’Imana, cyangwa utekereza ko ari igitabo cyiza gusa? [Reka asubize.] Dore icyo Bibiliya yo ubwayo ivuga. [Soma muri 2 Timoteyo 3:16, 17.] Iyi gazeti igaragaza uko wafata umwanzuro ukwiriye ku birebana n’icyo kibazo, kandi ikagaragaza impamvu ari iby’ingenzi kubigenza utyo.”
Réveillez-vous! Werurwe
“Kimwe n’abandi bantu benshi, ushobora kuba wishimira ubwiza bugaragara mu byaremwe. Ese wemera ko ibyaremwe bigaragaza ko byaremanywe ubuhanga? [Reka asubize, hanyuma usome muri Zaburi ya 104:24.] Iyi gazeti itanga ingero zishishikaje zigaragaza ko ibyaremwe byaremanywe ubuhanga kandi ikatwereka n’icyo ibyo bitwigisha.”