Icyo umuntu yavuga ku bihereranye n’amagazeti
Umunara w’Umurinzi 1 Gicurasi
“Utekereza ko isi yamera ite buri wese aramutse akurikije aya magambo yavuzwe na Yesu? [Soma muri Matayo 7:12, hanyuma ureke asubize.] Iyi ngingo isuzuma zimwe mu nyigisho za Yesu, bityo ikagaragaza icyo mu by’ukuri kuba Umukristo bisobanura.” Mwereke ingingo itangirira ku ipaji ya 16.
Réveillez-vous! Gicurasi
“Ese utekereza ko ibibazo by’ubukungu biriho ubu bizakemuka vuba? [Reka asubize.] Abantu benshi ntibazi uko Bibiliya ishobora kudufasha mu bihe nk’ibi bigoye. [Soma umurongo w’Ibyanditswe uri mu ngingo iri ku ipaji ya 18.] Iyi ngingo igaragaza uko inama Bibiliya itanga zishobora kudufasha kwihangana mu gihe ubukungu bwifashe nabi.” Mwereke iyo ngingo.
Umunara w’Umurinzi 1 Kamena
“Mu buryo bunyuranye n’uko byari bimeze mu myaka yashize, muri iki gihe amadini menshi ntakigira icyo avuga ku bihereranye n’icyaha. Ese utekereza ko bitagikwiriye ko tuvuga ibihereranye n’icyaha cyangwa utekereza ko cyagombye kuduhangayikisha? [Reka asubize, hanyuma usome mu Baroma 5:12.] Iyi gazeti igaragaza icyo Bibiliya ivuga ku bihereranye n’icyaha.”
Réveillez-vous! Kamena
“Biragaragara ko imihangayiko igenda irushaho kwiyongera. Ese nawe ni ko ubibona? [Reka asubize.] Abantu benshi batekereza ko aya magambo asobanura impamvu hariho iyo mihangayiko yose. [Soma muri 2 Timoteyo 3:1.] Iyi gazeti igaragaza uko imihangayiko itugiraho ingaruka kandi igatanga inama zadufasha guhangana n’iyo mihangayiko.”