Porogaramu y’Icyumweru gitangira ku itariki ya 8 Werurwe
ICYUMWERU GITANGIRA KU ITARIKI YA 8 WERURWE
□ Icyigisho cya Bibiliya cy’Itorero:
□ Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi:
Gusoma Bibiliya: 1 Samweli 1-4
No. 1: 1 Samweli 2:18-29
No. 2: Mbese Yesu yigishije ko ababi bari kuzababazwa nyuma yo gupfa? (rs-F p. 128 ¶6)
No. 3: Ibyanditswe bigaragaza ko Yehova akunda abana
□ Iteraniro ry’Umurimo:
Imin 5: Amatangazo.
Imin 10: Ese iyo utangaza ubutumwa bwo muri Bibiliya uvuga mu ijwi ryumvikana? Disikuru ishingiye mu gitabo Ishuri ry’Umurimo, ku ipaji ya 109 paragarafu ya 2, kugeza aho igice kirangirira.
Imin 20: “Jya ugaragaza ko ushimira Imana ku bw’impano ihebuje yatanze.” Ikiganiro mu bibazo n’ibisubizo. Nimurangiza paragarafu ya 3, usuzume gahunda zashyizweho mu itorero ryanyu, ku birebana no gutanga impapuro zihariye zo gutumirira abantu kuzaza mu Rwibutso. Umupayiniya w’umufasha atange icyerekanwa, agaragaza uko azatanga impapuro z’itumira. Ibyo nibirangira, umusabe kuvuga uko yishyiriyeho gahunda kugira ngo abashe kuba umupayiniya w’umufasha kandi avuge uko byamugiriye akamaro.