Uburyo bw’icyitegererezo
Gutangiza ibyigisho bya Bibiliya kuwa gatandatu wa mbere wo muri Gicurasi
“Ese wigeze kwibaza impamvu Imana ireka ibibi n’imibabaro bikabaho? [Reka asubize.] Hari ikintu gishishikaje nifuzaga kukwereka ku bihereranye n’iyo ngingo.” Musomere hamwe amagambo yo mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Gicurasi, munsi y’agatwe gato ka mbere kari ku ipaji ya 16 kandi musome umwe mu mirongo y’Ibyanditswe yatanzwe. Muhe amagazeti maze muhane gahunda y’igihe uzagarukira kumusura kugira ngo musuzume igisubizo cy’ikibazo gikurikiyeho.
Umunara w’Umurinzi 1 Gicurasi
Soma muri Zaburi ya 37:10, 11, hanyuma uvuge uti “ese utekereza ko iri sezerano rizasohozwa vuba aha?” [Reka asubize.] Iyi gazeti ivuga ubuhanuzi butandatu bwo muri Bibiliya busohozwa muri iki gihe. Ubwo buhanuzi bugaragaza ko iri sezerano rizasohozwa vuba aha.”
Nimukanguke! Mata-Kamena
“Kubera ko Bibiliya ari igitabo cya kera, hari abavuga ko idahuje na siyansi. Wowe se ubibona ute? [Reka asubize.] Abantu benshi batangazwa no kuba Bibiliya ivuga ibintu nk’ibi. [Soma muri Yesaya 40:22.] Ingingo itangirira ku ipaji ya 24 isubiza ikibazo kigira kiti ‘Ese Bibiliya yaba ihuza na siyansi?’ ”