Uburyo bw’icyitegererezo
Gutangiza ibyigisho bya Bibiliya kuwa gatandatu wa mbere wo muri Mutarama
“Turifuza kumenya icyo utekereza. Wumva izina bwite ry’Imana ari irihe? [Reka asubize.] Dore icyo iyi gazeti ibivugaho.” Muhe igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 1 Mutarama, umwereke ingingo iri ku ipaji ya nyuma, maze musuzumire hamwe ibiri munsi y’agatwe gato ka mbere kandi musome nibura umurongo umwe w’Ibyanditswe. Muhe amagazeti kandi muhane gahunda y’igihe uzagarukira kumusura mugasuzumira hamwe ikibazo gikurikiraho.
Umunara w’Umurinzi 1 Mutarama
“Abantu benshi bagiye bavuga ibihereranye n’imperuka y’isi. Ese ubona tugomba gutinya imperuka y’isi? [Reka asubize.] Dukurikije uyu murongo w’Ibyanditswe, hari abantu bazarokoka. [Soma muri 1 Yohana 2:17.] Iyi gazeti itanga ibisubizo bine bishingiye kuri Bibiliya by’ibibazo abantu bakunze kwibaza ku bihereranye n’imperuka y’isi.”
Nimukanguke! Mutarama
“Uyu munsi twiyemeje gusura imiryango kugira ngo tugire icyo tumarira abayigize. Ese utekereza ko abagize umuryango baramutse bashyize mu bikorwa aya magambo ya Yesu byabagirira akamaro? [Soma mu Byakozwe 20:35b, hanyuma ureke asubize.] Kwigisha abana kutagira ubwikunde ntibyoroshye muri iyi si aho usanga abantu benshi bikunda. Iyi ngingo ikubiyemo bimwe mu bitekerezo by’ingenzi byafasha ababyeyi kurera abana babo bakaba abantu bita ku bandi.”