ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 3/13 p. 8
  • Uburyo bw’icyitegererezo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Uburyo bw’icyitegererezo
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2013
  • Ibisa na byo
  • Uburyo bw’icyitegererezo
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2012
  • Icyo umuntu yavuga ku bihereranye n’amagazeti
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2011
  • Icyo umuntu yavuga ku bihereranye n’amagazeti
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2009
  • Uburyo bw’icyitegererezo
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2011
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2013
km 3/13 p. 8

Uburyo bw’icyitegererezo

Gutangiza ibyigisho bya Bibiliya kuwa gatandatu wa mbere wo muri Mata

“Turimo turatera abaturanyi bacu inkunga yo gusoma Bibiliya. Icyakora abantu benshi bumva ko gusobanukirwa Bibiliya bigoye. Ese nawe ni ko ubibona? [Reka asubize.] Dore icyo iyi gazeti ibivugaho.” Mwereke ingingo iri ku ipaji ya nyuma y’igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 1 Mata, maze musuzumire hamwe ibiri munsi y’ikibazo cya mbere kandi musomere hamwe nibura umurongo umwe w’Ibyanditswe watanzwe. Muhe amagazeti kandi muhane gahunda y’igihe uzagarukira kumusura mugasuzumira hamwe ikibazo gikurikiraho.

Umunara w’Umurinzi 1 Mata

“Umuntu wese tuganiriye dusanga afite ibibazo. Ibyo bituma hari abantu bibaza icyo kubaho bimaze. Wowe se ubona ari ibiki bituma abantu batagira ibyishimo muri iki gihe? [Reka asubize.] Bibiliya idusezeranya ko vuba aha Imana igiye gukuraho ibibazo byose duhanganye na byo. [Soma mu Byahishuwe 21:4.] Iyi gazeti ivuga ibintu byiza dutegereje mu gihe kizaza n’uko twakwishimira ubuzima muri iki gihe.”

Nimukanguke! Mata

“Urugomo rukorerwa mu ngo ni ikibazo kiri hirya no hino ku isi. Hari abavuga ko biterwa n’umuco w’umuntu, umuryango yakuriyemo n’imyidagaduro irimo urugomo. Wowe se utekereza ko ari iyihe mpamvu ituma habaho urugomo mu ngo? [Reka asubize.] Bibiliya igaragaza imishyikirano myiza umugabo yagombye kugirana n’umugore we. [Soma mu Befeso 5:33.] Iyi gazeti igaragaza ukuntu gushyira mu bikorwa amahame yo muri Bibiliya byagiye bifasha imiryango yari hafi gusenyuka.”

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze