ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 5/12 p. 4
  • Uburyo bw’icyitegererezo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Uburyo bw’icyitegererezo
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2012
  • Ibisa na byo
  • Uburyo bw’icyitegererezo
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2013
  • Uburyo bw’icyitegererezo
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2011
  • Uburyo bw’icyitegererezo
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2011
  • Uburyo bw’icyitegererezo
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2012
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2012
km 5/12 p. 4

Uburyo bw’icyitegererezo

Gutangiza ibyigisho bya Bibiliya kuwa gatandatu wa mbere wo muri Kamena

Soma muri Yesaya 42:8 hanyuma uvuge uti “dukurikije uyu murongo w’Ibyanditswe, Imana ifite izina. Ese ubona ari ngombwa gukoresha izina ry’Imana? [Reka asubize.] Dore icyo iyi gazeti ibivugaho.” Muhe Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Kamena hanyuma musuzumire hamwe ibikubiye munsi y’agatwe gato ka mbere ko ku ipaji ya 16. Muhe amagazeti kandi muhane gahunda y’igihe uzagarukira kumusura mugasuzumira hamwe ikibazo gikurikiraho.

Umunara w’Umurinzi 1 Kamena

“Ndifuza kumva icyo utekereza kuri iyi ngingo ishishikaje. [Rambura ku ipaji ya 3 umwereke urutonde ruhari.] Ni ikihe gitekerezo gihuje neza n’uko ubona Bibiliya? [Reka asubize.] Dore icyo Bibiliya ubwayo yivugaho. [Soma mu Baroma 15:4.] Iyi gazeti irimo ingingo eshanu zigaragaza impamvu Bibiliya ari igitabo cyihariye, kandi igaragaza uko Bibiliya yatugirira akamaro.”

Nimukanguke! Kamena

“Buri mwaka, abantu babarirwa muri za miriyoni bo hirya no hino ku isi barwara bitewe n’ibyokurya bishobora guteza akaga. Wowe se ubona ibyokurya by’ino aha bimeze bite? [Reka asubize.] Iyi gazeti isobanura ibintu bine twakora kugira ngo turinde abagize imiryango yacu indwara ziterwa n’ibyokurya. Nanone isuzuma isezerano Bibiliya itanga ry’uko vuba aha abantu bose bazagira ibyokurya byinshi kandi byiza.” Soma muri Zaburi ya 104:14, 15.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze