Uburyo bw’icyitegererezo
Gutangiza ibyigisho bya Bibiliya kuwa gatandatu wa mbere wo muri Kamena
“Twese twapfushije bamwe mu bagize umuryango wacu cyangwa incuti zacu. Ese wiringiye kuzongera kubabona? [Reka asubize.] Dore amagambo atera inkunga.” Musome amagambo yo mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Kamena, munsi y’agatwe gato ka mbere kari ku ipaji ya 16, muyaganireho kandi musome umwe mu mirongo y’Ibyanditswe yatanzwe. Muhe amagazeti maze muhane gahunda y’igihe uzagarukira kumusura kugira ngo musuzume igisubizo cy’ikibazo gikurikiyeho.
Umunara w’Umurinzi 1 Kamena
“Abenshi muri twe ntibiborohera kubona ibyo bakeneye; ndetse hari n’abadafite ibintu by’ibanze bakenera mu buzima. Ese utekereza ko hari igihe kizagera ntihagire umuntu wo ku isi wongera kuba umukene? [Reka asubize, hanyuma usome muri Zaburi ya 9:18.] Iyi gazeti igaragaza impamvu zitera ubukene n’icyo Bibiliya ivuga ku muti nyawo w’icyo kibazo.”
Nimukanguke ! Mata-Kamena
“Kubera ko Bibiliya ari igitabo cya kera, hari abavuga ko idahuje na siyansi. Wowe se ubibona ute? [Reka asubize.] Abantu benshi batangazwa no kuba Bibiliya ivuga ibintu nk’ibi. [Soma muri Yesaya 40:22.] Ingingo itangirira ku ipaji ya 24 isubiza ikibazo kigira kiti ‘Ese Bibiliya yaba ihuza na siyansi?’”