Uburyo bw’icyitegererezo
Gutangiza ibyigisho bya Bibiliya kuwa gatandatu wa mbere wo muri Kanama
“Abantu baba mu madini atandukanye kandi basenga Imana mu buryo bunyuranye. Utekereza ko Imana ibibona ite? [Reka asubize.] Dore icyo Yesu yigishije kuri iyo ngingo.” Muhe Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Kanama, maze musuzumire hamwe amagambo ari munsi y’agatwe gato ka mbere kari ku ipaji ya 16, kandi umusomere nibura umwe mu mirongo y’Ibyanditswe yatanzwe. Muhe amagazeti maze muhane gahunda y’igihe uzagarukira kumusura mugasuzuma ikibazo gikurikira.
Umunara w’Umurinzi 1 Kanama
“Ese abana bakiri bato bagombye kwigishwa ibihereranye n’Imana, cyangwa byaba byiza kureka bakabanza gukura bityo bakihitiramo idini bashaka? [Reka asubize.] Dore icyo Bibiliya itegeka ba se b’abana gukora. [Soma mu Befeso 6:4.] Iyi gazeti itanga inama zafasha ababyeyi kwigisha abana babo ibihereranye n’Imana.”