Uburyo bw’icyitegererezo
Gutangiza ibyigisho bya Bibiliya kuwa gatandatu wa mbere wo muri Kanama
“Muri iki gihe, akenshi abantu bumva ko Yesu ameze nk’uko yari ari mu myaka ibihumbi bibiri ishize: ari uruhinja ruryamye aho inka zirira cyangwa amanitse ku giti cy’umubabaro. Ariko se, wowe utekereza ko Yesu akora iki muri iki gihe? [Reka asubize.] Dore icyo iyi gazeti ibivugaho.” Ha nyir’inzu igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 1 Kanama hanyuma musuzumire hamwe ibikubiye munsi y’agatwe gato ka mbere ko ku ipaji ya 16 kandi musome nibura umurongo w’Ibyanditswe umwe. Muhe amagazeti kandi muhane gahunda y’igihe uzagarukira kumusura mugasuzumira hamwe ikibazo gikurikiraho.
Umunara w’Umurinzi 1 Kanama
“Abantu benshi bemera ibitangaza. Abandi bo usanga babishidikanyaho. Wowe se wemera ko ibitangaza bishobora kubaho? [Reka asubize.] Iri sezerano rihereranye n’igitangaza kizabaho mu gihe kiri imbere ryatumye abantu benshi bagira ibyiringiro. [Soma umwe mu mirongo y’Ibyanditswe iri ku ipaji ya 9-10.] Iyi gazeti isobanura ibintu bitatu bituma abantu batemera ibitangaza.”
Nimukanguke! Kanama
“Muri iki gihe, abantu basigaye batinya kugira aho bajya bari bonyine, cyane cyane nijoro. Wumva hakorwa iki kugira ngo ibikorwa by’urugomo bigabanuke ku isi? [Reka asubize.] Iyi gazeti isuzuma ibintu twese dushobora gukora kugira ngo tubana amahoro n’abandi. Nanone isuzuma uko ubu buhanuzi bushishikaje buzasohora.” Soma muri Zaburi ya 72:7.