Uburyo bw’icyitegererezo
Gutangiza ibyigisho bya Bibiliya kuwa gatandatu wa mbere wo muri Kanama
“Abantu hafi ya bose bagira igihe cyo gusenga. Ndetse n’abantu batemera Imana bajya basenga iyo bahuye n’ibibazo. Ese utekereza ko Imana yumva amasengesho yose?” Reka asubize. Mwereke ingingo iri ku ipaji ya nyuma y’igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 1 Kanama, maze musuzumire hamwe ibikubiye munsi y’ikibazo cya mbere kandi musomere hamwe nibura umurongo umwe w’Ibyanditswe watanzwe. Muhe amagazeti kandi muhane gahunda y’igihe uzagarukira kumusura mugasuzumira hamwe ikibazo gikurikiraho.
Icyitonderwa: ubu buryo bw’icyitegererezo bugomba gutangwamo icyerekanwa mu iteraniro ry’umurimo wo kubwiriza ryo ku itariki ya 3 Kanama.
Umunara w’Umurinzi 1 Kanama
“Muri iki gihe, abantu benshi bahangayikishijwe n’ukuntu porunogarafiya yakwiriye hose. Icyakora hari abandi benshi bumva ko porunogarafiya ari uburyo bwo kwirangaza butagize icyo butwaye. Wowe se ubibona ute? [Reka asubize.] Yesu yavuze ko dushobora kumenya niba igiti ari kibi cyangwa niba ari cyiza duhereye ku mbuto zacyo. [Soma muri Matayo 7:17.] Iyi gazeti igaragaza ingaruka porunogarafiya igira ku bantu. Nanone itanga inama z’ingirakamaro zafasha umuntu gucika ku ngeso yo kureba porunogarafiya.”
Nimukanguke! Kanama
“Twese twifuza kurama. Ese utekereza ko iterambere mu bya siyansi rizatuma abantu babaho iteka ryose? [Reka asubize.] Dore iri sezerano rikora ku mutima. [Soma mu 1 Abakorinto 15:26.] Ariko se, ibyo Imana izabigeraho ite? Ese izakoresha siyansi cyangwa ifite ubundi buryo izakoresha? Kuki se dusaza kandi tugapfa? Iyi gazeti igaragaza uko Bibiliya isubiza ibyo bibazo.”