Icyo umuntu yavuga ku bihereranye n’amagazeti
Umunara w’Umurinzi 1 Gashyantare
“Ese utekereza ko umuntu ashobora kumenya uko Imana iteye? [Reka asubize.] Dore ingingo ishishikaje ivuga kuri icyo kibazo.” Soma igisubizo cy’ikibazo cya 2 kiri ku ipaji ya 16 kandi ugisobanure, usome n’umurongo umwe w’Ibyanditswe. Muhe amagazeti kandi umuhe gahunda yo kugaruka kumusura kugira ngo musuzume igisubizo cy’ikibazo cya 3.
Umunara w’Umurinzi 1 Werurwe
“Abahamya ba Yehova bazwiho kuba bakora umurimo wo kubwiriza. Ese ujya wibaza impamvu dukora uyu murimo? [Reka asubize.] Dore icyo Bibiliya ibivugaho. [Soma muri Matayo 24:14.] Iyi gazeti isubiza ibibazo bigira biti ‘ubutumwa bwiza ni iki? Ubwami ni iki? Imperuka igiye kuza izaba ari imperuka y’iki?’ ”