Uburyo bw’icyitegererezo
Gutangiza ibyigisho bya Bibiliya kuwa gatandatu wa mbere wo muri Gashyantare
“Abantu benshi bumva ko ibibi bibera mu isi bituruka kuri Satani. Ariko baribaza bati ‘ese Satani yakomotse he? Ese yaremwe n’Imana?’ Wowe se ubibona ute? [Reka asubize.] Dore icyo iyi gazeti ibivugaho.” Mwereke ingingo iri ku ipaji ya nyuma y’igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 1 Gashyantare, maze musuzumire hamwe paragarafu ya mbere n’umurongo w’Ibyanditswe watanzwe. Muhe amagazeti kandi muhane gahunda y’igihe uzagarukira kumusura mugasuzumira hamwe ikibazo gikurikiraho.
Umunara w’Umurinzi 1 Gashyantare
“Twifuza kumenya icyo utekereza ku muntu wubahwa cyane n’Abakristo, Abayahudi n’Abisilamu. Uwo muntu ni Mose. Iyo bavuze izina rye, uhita utekereza iki? [Reka asubize.] Nubwo hari amakosa Mose yakoze, birashishikaje kumenya icyo Bibiliya imuvugaho. [Soma mu Gutegeka kwa Kabiri 34:10-12.] Iyi gazeti isuzuma imico itatu Mose yari afite n’uko twamwigana.”
Nimukanguke! Gashyantare
“Abantu benshi bimukira mu bindi bihugu bashakisha imibereho myiza. Ese utekereza ko ari ko buri gihe bayibona? [Reka asubize.] Kwimukira mu bindi bihugu si ibya none. Dore urugero rw’abantu bimutse dusanga mu gitabo cya mbere cya Bibiliya. [Soma mu Ntangiriro 46:5, 6.] Iyi gazeti isubiza ibi bibazo.” Mwereke ibibazo biri ku mpera y’ipaji ya 6.