Porogaramu y’icyumweru gitangira ku itariki ya 8 Ukwakira
ICYUMWERU GITANGIRA KU ITARIKI YA 8 UKWAKIRA
Indirimbo ya 75 n’isengesho
□ Icyigisho cya Bibiliya cy’Itorero:
cf igice cya 17 ¶12-20 n’agasanduku ko ku ipaji ya 181 (imin. 30)
□ Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi:
Gusoma Bibiliya: Daniyeli 7-9 (imin. 10)
No. 1: Daniyeli 7:13-22 (imin. 4 cg itagezeho)
No. 2: Ese Bibiliya igaragaza ko Abakristo b’ukuri bari gukorera kuri gahunda?—rs-F p. 271 ¶3–p. 272 ¶3 (imin. 5)
No. 3: Ni mu buhe buryo Yehova ari indahemuka?—Ibyah 15:4; 16:5 (imin. 5)
□ Iteraniro ry’Umurimo:
Imin 10: Niba umuntu agize ati “nta mwanya mfite.” Ikiganiro gishingiye mu gatabo Gutangiza no gukomeza ibiganiro bishingiye kuri Bibiliya, ku ipaji ya 11 paragarafu ya 5 kugeza ku ipaji ya 12 paragarafu ya 4, cyangwa mu gitabo Comment raisonner ku ipaji ya 19 paragarafu ya 4 kugeza ku ipaji ya 19 paragarafu ya 3. Suzuma bimwe mu bisubizo biri muri ako gatabo ushobora gutanga cyangwa ibindi ababwiriza bagiye batanga bikagira icyo bigeraho mu ifasi yanyu. Hatangwe ibyerekanwa bibiri bigufi.
Imin 10: Ni iki bitwigisha? Ikiganiro. Musome muri Matayo 21:12-16 no muri Luka 21:1-4. Vuga icyo izo nkuru zitwigisha.
Imin 10: “Ese ushobora kubwiriza nimugoroba?” Ikiganiro mu bibazo n’ibisubizo. Mu gihe musuzuma paragarafu ya 2 usabe abateze amatwi kuvuga inkuru z’ibyabaye zabashimishije ubwo babwirizaga nimugoroba.
Indirimbo ya 92 n’isengesho