Ibibazo urubyiruko rwibaza—Nabona nte incuti nziza?
Yehova yaremye abantu ku buryo bakenera gusabana no kugira incuti (Imig 17:17; 18:1, 24). Kugira ngo tubonere inyungu mu mishyikirano tugirana n’incuti zacu, tugomba kwitonda igihe duhitamo abo tugirana ubucuti (Imig 13:20). Numara kureba iyi DVD ivuga uko urubyiruko rwashaka incuti nziza, ugerageze gusubiza ibibazo bikurikira.
Igice kibanza:
(1) Incuti nyakuri imeze ite?
Inzitizi zituma abantu batagira incuti:
(2) Umuntu yanesha ate ikibazo cyo kumva ari mu bwigunge (Fili 2:4)? (3) Kuki twagombye guhora twihatira kugira ibyo tunonosora kuri kamere yacu, kandi se ni nde wabidufashamo (2 Kor 13:11)? (4) Twakora iki kugira ngo twunguke incuti?—2 Kor 6:13.
Kuba incuti y’Imana:
(5) Twakora iki kugira ngo tube incuti za Yehova, kandi se kuki dukwiriye gushyiraho imihati kugira ngo tubigereho (Zab 34:8)? (6) Iyo tugize Yehova inkoramutima yacu, ni izihe ncuti nziza zindi dushobora kunguka?
Incuti mbi:
(7) Incuti mbi ni izihe (1 Kor 15:33)? (8) Ni mu buhe buryo incuti mbi zishobora kwangiza umuntu mu buryo bw’umwuka?
Darame ihuje n’igihe tugezemo:
(9) Inkuru ya Dina ivugwa muri Bibiliya itwigisha iki (Intang 34:1, 2, 7, 19)? (10) Ni iyihe mpamvu Tara yatanze yatumye yifatanya n’abatizera? (11) Ni akahe kaga kari kugarije Tara bitewe n’incuti ze zo ku ishuri? (12) Kuki ababyeyi ba Tara batabonaga akaga kari kamwugarije, kandi se ni mu buhe buryo bamufashije kongera kugirana imishyikirano myiza na Yehova? (13) Ni mu buhe buryo mushiki wacu w’umupayiniya yabereye Tara incuti nziza? (14) Ni mu buhe buryo Tara yaje guhindura uko yabonaga ibintu?
Umusozo:
(15) Ni irihe somo wavanye muri iyi DVD? (16) Wayikoresha ute ufasha abandi?
Turifuza guhitamo incuti zizatuma dukomeza kuba incuti z’Imana, yo iturutira incuti zose.—Zab 15:1, 4; Yes 41:8.