Porogaramu y’icyumweru gitangira ku itariki ya 29 Ukwakira
ICYUMWERU GITANGIRA KU ITARIKI YA 29 UKWAKIRA
Indirimbo ya 13 n’isengesho
□ Icyigisho cya Bibiliya cy’Itorero:
cf igice cya 18 ¶19-23 n’agasanduku ko ku ipaji ya 191 (imin. 30)
□ Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi:
Gusoma Bibiliya: Hoseya 8-14 (imin. 10)
Isubiramo ry’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi (imin. 20)
□ Iteraniro ry’Umurimo:
Imin 15: “Uko wakungukirwa n’itsinda ry’umurimo wo kubwiriza wifatanya na ryo.” Ikiganiro mu bibazo n’ibisubizo. Mu gihe musuzuma agasanduku ko ku ipaji ya 6, ugire icyo ubaza muri make umuntu wemeye ko iteraniro ry’umurimo wo kubwiriza ryajya ribera iwe. Yitegura ate kugira ngo iryo teraniro rishobore kubera mu nzu ye buri cyumweru? Kuki yishimira ko ayo materaniro abera mu nzu ye?
Imin 15: “Ibintu bitanu byagufasha kubona icyigisho cya Bibiliya.” Ikiganiro mu bibazo n’ibisubizo. Nimumara gusuzuma paragarafu ya 6, usabe abigeze kuyobora ibyigisho bya Bibiliya bigira amajyambere bavuge uko ibyo byatumye bagira ibyishimo.
Indirimbo ya 122 n’isengesho